Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abakanishi 239 bahawe impamyabushobozi basabwa ubunyamwuga

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 26-01-2019 saa 10:36:25
Abakora umwuga w'ubukanishi mu magaraje atandukanye bahawe impamyabushobozi nyuma yisuzumwa ryamaze iminsi 14 (Foto Sezibera A.)

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP) ku bufatanye na WDA, n’ikigo k’Iterambere cy’Abasuwisi (SDC) batanze impamyabushobozi 239 ku basanzwe bakora umwuga w’ubukanishi mu rwego rwo kubagaragariza ikizere nyuma y’isuzuma ry’iminsi 14 bavuyemo.

Gusabwa gukora by’umwuga byagarutsweho nyuma y’umuhango wo gushyikiriza impamyabushobozi abakora umwuga wo gukanika 239 babarizwa mu magaraje atandukanye mu gihugu nyuma y’isuzumwa ry’iminsi 14 bahawe buri wese agaragaza ubumenyi bwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnique) Dr. Gashumba James, avuga ko gutanga isuzuma kuri abo bakanika ibinyabiziga bituma babyiyumvamo, bakumva ko bashoboye kandi bikabageza ku rundi rwego rwo gukora kinyamwuga kandi impamyabushobozi bahabwa zikabafasha kugirirwa ikizere nabo ubwabo mu kuzisabisha akazi.

Agira ati: “Impamyabushobozi twabahaye nyuma y’igeragezwa ry’iminsi 14, zizagira uruhare mu kubaha amahirwe mu gusaba akazi mu gihugu kandi abantu bashobore kubona ko ari umunyamwuga bityo bagiriwe ikizere na bo bakigirire babigaragariza mu byo bakora”.

Dr. Gashumba yabagaragarije ko igihugu kiri mu muvuduko w’iterambere kandi buri wese asabwa uruhare rwe mu gufasha igihugu kuba ikitegererezo cy’Afurika.

Dr. Gashumba asaba ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’amagaraje rigenga abo bakanishi kugirana imikoranire n’ibindi bigo by’imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo bage bagira uruhare mu kwigisha bagenzi babo babikurikiranira mu ishuri.

Agira ati: “Mu minsi itaha tuzajya dufata 70% ari yo ijyanye no kwigishiriza mu nganda, aho abantu bakorera, hanyuma 30% bisigare mu kwigishirizwa mu mashuri, abo bantu rero ni bo bazasigara ari abafatanyabikorwa bacu.”

Mutatsineza Rosine ukorera Nyabugogo mu igaraje ry’ahitwa kwa Gandarayi, ni we mukobwa wenyine wagaragaye mu bahawe impamyabushobozi, avuga ko uwo mwuga abona abakobwa batawibonamo kuko bitinya ariko we yawuhisemo kubera kuwukunda nyuma yo kurangiza amashuri 2 yisumbuye akabona ubushobozi bwo gukomeza bwanze.

Muri uwo mwuga Mutatsineza avuga ko akunze gusiga amarange ariko agakora no mu maguru y’imodoka, akagaragaza ko bitagoye gukora ubukanishi ahubwo bisaba gutekereza gusa, akaba abitinyurira bagenzi be kuwitabira kuko mu igaraje aho akorera habarizwamo abakobwa 4 gusa.

Agira ati: “Ni umwuga usaba kwihangana, kwisanzura mu bandi kuko utabishoboye utawukora kuko ugaragaramo imico itandukanye.”

Mu igeragezwa bahawe Mutatsineza avuga ko yasabwe gutera irangi imodoka, akayitera masitiki n’ibindi bijyana nayo hanyuma baza kureba ibyo yakoze kandi barabishima afatwa nk’indashyikirwa.

Avuga ko ubusanzwe ku kwezi akorera Frw 120 000 ariko akavuga ko ubwo abonye icyo yasabisha akazi agiye kubitangira kuko yajyaga azitirwa no kubona urupapuro.

Ati: “Nahoraga nifuza gusaba akazi mu igaraji rikomeye nko muri ATECAR ku Muhima kuko rifite ibikoresho byinshi kandi rinafite abakozi bafite ubunararibonye nkumva nagira ibyo mbigiraho, nkabona n’amafaranga yisumbuye ku yo nabonaga.”

Muri rusange abakora uwo mwuga bifuje ko iyo gahunda yakomeza kandi bakanafashwa kwibumbira mu makoperative.

Abakora umwuga w’ubukanishi mu magaraje atandukanye bahawe impamyabushobozi nyuma yisuzumwa ryamaze iminsi 14 (Foto Sezibera A.)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.