Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Abakandida depite mu byiciro by’abagore basabwe gusangizanya ibitekerezo

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Aug 12, 2018

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO) Rwabuhihi Rose, arasaba abakandida depite b’abagore gusangizanya ibitekerezo mu miserukire yabo mu gihe cyo kwiyamamaza nk’uko byanabaranze mu bihe bishize.

Abakandida depite nyuma yo guhugurwa banafashe ifoto y’urwibutso(Foto Sezibera)

Ibyo Rwabuhihi yabigarutseho ubwo hasozwaga amahugurwa ku y’abagore 777 barimo n’abakandida depite bagize ibyiciro bitandukanye by’abagore bizaba byiyamamaza mu kwitegura amatora y’abadepite ateganyijwe tariki ya 2-3 Kanama 2018.

Rwabuhihi yasabye abo bagore gusoma Itegeko Nshinga ry’Igihugu kuko rigaragaramo ingingo zibasaba gutanga umusanzu mu kubaka igihugu nk’abagore. Yanabasabye gushima ubuyobozi bw’Igihugu kuko bwafashije umugore kwiyamamaza nta kimukoma imbere nk’uko bijya bibaho mu bindi bihugu.

Agira ati: “Igihugu cyacu ni icya mbere mu kugira abagore benshi mu Nteko, ni ibintu bidasanzwe, turashaka no kugira abakandida badasanzwe bagira uruhare mu gutanga umusaruro. Ntituzirare hari abarangije manda yabo kandi bakoze neza, tugomba kubishimangira nk’abagiye kwiyamamaza bashya kandi hakabaho n’umwanya wo kwibaza uruhare buri muntu yagize mu byagezweho. Ibyo rero birabasaba imikoranire mwirinda gusenyana”.

Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNEF), akaba n’umukandida depite mu kiciro cy’abagore Mukakarisa Francine, avuga ko amahugurwa ku bakandida b’abagore mu byiciro bitandukanye baba abo mu mitwe ya politiki, abo mu byiciro by’abafite ubumuga ndetse n’abahagarariye 30%  by’abagore bahuguwe ngo  bagire imyumvire imwe, basenyere umugozi umwe mu kubaka igihugu binyuze mu gikorwa cyo kwiyamamaza kiri imbere.

Avuga ko ubumenyi bahawe bwari bunagamije kubafasha gusobanukirwa umuyobozi uwo ari we n’imyitwarire igomba kumuranga, uburyo umugore yiyamamariza no kuvugira mu ruhame, uko umugore acunga neza ibyavuye mu matora, kuganirizwa ku nshingano z’Inteko Ishinga Amategeko, byongeye banamenyane bazabe bakora kivandimwe mu kwiyamamaza.

Mukakarisa ashima abarangije manda kandi ashimangira ko ikivi basoje kigomba kuswa n’abazabasimbura bafatanyirije hamwe nk’Abanyarwanda ari na byo igihugu kifuza.

Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe Kanakuze Jeanne d’Arc, asanga umubare w’abagore 777  bahuguwe ari intambwe kandi bizera ko mu yindi myaka 5 imbere hazaba hahugurwa abarenze uwo mubare bityo abatanga ubuhamya bwo gusangiza abandi bakazaba ari benshi nk’uko  abarangije manda babusangije bagenzi babo bifuza kwinjira mu badepite.

Mushimiyimana Laurette, umukandida depite w’imyaka 43 akaba ahagarariye Intara y’Amajyepfo mu Karere ka Gisagara, avuga ko asanzwe ayobora inama njyanama y’ako karere, avuga ko ibibazo by’abaturage asanzwe abigira ibye, ariko aho yumviye ko amatora y’abadepite yegereje yiyemeza kwiyamamaza ngo abone amahirwe yo gukurikirana uburyo gahunda za Leta zateganyirijwe umuturage zimugeraho.

Avuga ko nk’umuntu wize ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage ikimushishikaza ari ukugira ngo umuturage ature heza, hirindwe abana bagwingira, akumva yifuza gukora ibishoboka kugira ngo izo gahunda za Leta ku muturage zigerweho.

Atangaza ko amategeko ahari ariko uburyo gahunda zateganyirijwe umunyarwanda zishyirwa mu buryo ari cyo kibazo, akabirebera muri Girinka, amavuriro y’ibanze n’ibindi Leta yashyizeho uko bishyirwa mu bikorwa.

Amahugurwa kuri abo bagore akaba yarateguwe n’inzego zinyuranye zirimo CNF, Pro-Femmes Twese Hamwe, GMO n’abandi.