Abajyanama b’Ubuzima bakorera ubushake bahinduye icyerekezo cy’u Rwanda

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 03-05-2021 saa 12:27:25
Abajyanama b'Ubuzima bo mu Karere ka Rusizi, bazengurukaga mu ngo batanga ibinini by'inzoka, banasuzuma imikurire y'abana bato

“Aho Umujyanama w’Ubuzima anyuze ubuzima buraza”, nk’uko bitangazwa n’inzego z’Ubuzima mu Rwanda, zishimira ko abo bakorerabushake babaye abaganga batabara ubuzima bwa benshi nubwo bataminuje cyangwa ngo babe babihemberwa ku kwezi nk’uko bigenda ku bakora ubuvuzi nk’Abanyamwuga. 

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bafite uruhare mu guhashya indwara zari zarananiranye mu Muryango Nyarwanda. Leta y’u Rwanda ifata Abajyanama b’Ubuzima nk’Intwari zafashije kandi zikomeje gufasha Igihugu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage.

Gahunda y’Abajyanama b’Ubuzima yatangiye mu mwaka wa 1995, hagamijwe kongera serivisi z’ubuzima zigenerwa umubyeyi n’umwana. Icyo gihe Abajyanama b’Ubuzima batangiye bafite inshingano zo kwigisha abagore batwite, kubatoza imyitwarire ikwiye umugore utwite, kubakurikirana ndetse no kubaha serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze.

Gahunda yatangiranye n’Abajyanama b’Ubuzima 12,000 ariko mu 2005 bari bageze ku 45,000 aho nyuma y’uwo mwaka bakomeje kwiyongera mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Hagati y’umwaka wa 2008 na 2011, ni bwo u Rwanda rwatangiye kwegereza abaturage serivisi zo kuvura indwara z’abana zirimo umusonga, impiswi na Malariya, Abajyanama b’Ubuzima baba bongerewe inshingano.

Mu 2010, Abajyanama b’Ubuzima bongereweho serivisi zo kuboneza urubyaro muri gahunda yagutse y’Igihugu yo guhangana n’ibibazo bituruka ku kutaboneza urubyaro. Abajyanama b’Ubuzima batatu muri buri Mudugudu babaga bafite inshingano zo kwita ku buzima bw’abagize ingo zibarirwa hagati ya 100 na 150.

Umujyanama w’Ubuzima arimo guha umwana ikinini cya Vitamini

Mu Mudugudu habamo Abajyanama b’Ubuzima 3 barimo babiri (umugore n’umugabo bajyanirana bitwa Binômes) batanga serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze no gufasha mu kwita ku buzima bw’abana bato, hakaba n’Umujyanama w’Ubuzima ugenda ari umwe ushinzwe ubuzima bw’abagore batwite n’abonsa witwa ASM (Agent de Santé Maternelle).

Ba Binômes  bakurikirana bakanavura ibibazo by’impiswi, umusonga, Malariya igwingira n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itandatu y’amavuko, bagatanga serivisi zo kuboneza urubyaro, kwita ku barwaye Igituntu, gutoza abaturage gahunda zo gukumira indwara zitandura n’ibikorwa bigamije kubafasha guhindura imyumvire.

Umujyanama w’Ubuzima witwa ASM amenya abagore batwite mu mudugudu, akabakurikirana mu gihe cyose batwite ndetse na nyuma yo kubyara.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin, yashimangiye ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Abajyanama b’Ubuzima 58,000 bavura abantu benshi cyane kurusha abaganga babyigiye bakorera amavuriro n’ibitaro byose mu Gihugu barenga 100,000 bose hamwe.

Dr. Nsanzimana yatangaje iyo mibare mu cyumweru gishize ubwo yagarukaga ku ruhare ntagereranywa rw’Abajyanama b’Ubuzima mu guhashya indwara ya Malariya mu Rwanda.

Yagize ati: “Imibare igaragaza ko abantu 60% barwaye Malariya mu Rwanda bavurwa n’Abajyanama b’Ubuzima, 40% isigaye ni yo ijya ku mavuriro mato, ibitaro by’uturere ndetse n’ibitaro bya Kaminuza… Kuba rero aba Bajyanama ari bake bakaba bavura abantu benshi cyane Malariya, ni ukuvuga ko bafasha na ya mavuriro kwita ku zindi ndwara zikomeye. ”

Abajyanama b’Ubuzima baba bazi buri kibazo kiri mu muryango ku wundi

Yakomeje avuga ko ubwitange bw’Abajyanama b’Ubuzima mu guhashya Malariya bwigaragaje by’umwihariko mu mwaka wa 2020 igihe ku Isi yose umubare w’abarwaye Malariya wiyongereye kubera ko imbaraga zashyizwe mu guhangana na COVID-19, ariko mu Rwanda ho imibare ikagabanyuka mu buryo budasanzwe.

Imibare yakusanyijwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abarwaye Malariya mu Rwanda bavuye kuri miliyoni 3.6 babaruwe mu mwaka wa 2019 bagera kuri miliyoni 1.8 mu 2020, mu gihe abishwe n’icyo cyorezo bavuye kuri 218 bakagera ku 148.

Dr. Nsanzimana ati: “Impamvu Malariya yagabanyutse cyane ni uko abantu bayitayeho cyane kurusha mbere kuko buri wese yikangaga ko icyo kintu kizabaho, ndetse n’imiti iterwa mu nzu z’abaturage kuko hamwe no gutanga inzitiramibu bigabanya Malariya cyane. Ariko igikomeye nyamukuru ni akazi Abajyanama b’Ubuzima bakora. Ubundi iyo twicaye turavuga tuti mu Rwego rw’Ubuzima ni zo ntwari tugira ziruta n’abaganga bize amashuri menshi cyane.”

Yavuze ko igituma Urwego rw’Ubuzima rufata Abajyanama b’Ubuzima nk’intwari ari uko bakorera ubushake, bakagira ubwitange ndetse bakaba baratumye indwara zikomeye zahitanaga ubuzima bwa benshi zigabanyuka cyane, ndetse n’ingengo y’imari Igihugu cyatikizaga mu kuvura abarembye ikagabanyuka.

Abajyanama b’Ubuzima na bo bishimira uruhare bagira,  bakavuga ko nubwo bakorera ubushake bashimishwa no kuba bagira uruhare mu gutabara ubuzima bw’abo mu miryango yabo, abaturanyi, inshuti n’abavandimwe.

Abajyanama b’Ubuzima bishimira ko bagira uruhare mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima bibangamiye imibereho myiza y’abaturage

Twagiramariya Therèse, Umujyanama w’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange bw’umwana (Binôme) mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mareba, Akagari ka Rugarama, Umudugudu wa Ruduha, yagize ati: “Nshimishwa n’uko hari aho ngera abana n’ababyeyi bakavuga ngo muganga yaje.”

Rudahunga Ignace, ukuriye Abajyanama b’Ubuzima mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, na we yongeraho ko akazi bakorera ubushake bagakora bagakunze kuko bagira uruhare mu gutabara ubuzima bw’Abanyarwanda benshi.

Nubwo bakorera ubushake, Leta y’u Rwanda yabafashije kwibumbira mu matsinda yo kwizigama ashyigikirwa na Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo kurushaho gukora izo nshingano bazishimiye.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubuzima (RBC) buvuga ko hari gahunda yo kubagezaho ikoranabuhanga ryisumbuye ku ryo basanzwe bakoresha, n’ibindi bikoresho nkenerwa bibafasha kurushaho koroherwa n’imirimo y’ubushake bakora bakunze.

Twagiramariya Therèse, Umujyanama w’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange bw’umwana (Binôme) mu Karere ka Bugesera asobanura uko bavura Malariya

 

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.