Abajura bambura abantu mu Mujyi wa Nyagatare bafatiwe ingamba

Yanditswe na Hitimana Servand

Ku ya 19-03-2019 saa 15:05:14
Ibice bigaragaramo ubujura mu masaha y'umugoroba bigiye gushyirwaho amatara hanacungirwe umutekano ( Foto Hitimana S.)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko bwafashe ingamba zo guhangana n’abajura bamburira abantu muri zimwe mu nzira zo mu Mujyi wa Nyagatare mu gihe cy’umugoroba.

Mu bigiye gukorwa ngo harimo gukaza umutekano no gucanira imihanda ikunze kurangwaho ibi bikorwa bibi.

Abatuye mu Mujyi wa Nyagatare bavuga ko aho bakunze gutegerwa bakamburwa, ari muri metero nka 150 uvuye mu isoko rya Nyagatare hari igice kinini gikikijwe n’imiyenzi miremire izengurutse ikibanza bivugwa ko ari icya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare.

Mu bahanyura barimo abava mu Mudugudu wa Kinihira, umwe mu midugudu ikikije Mmujyi wa Nyagatare n’abaherekeza, bavuga ko bamburwa ibyabo birimo terefone n’ibindi.

Uwitwa Besime Jane yagize ati: “Nari ntashye mfite amakara na radiyo mu ntoki, ngeze ku miyenzi izengurutse ikibanza cya Kaminuza, numva umuntu ampereye imbere ampobera akora mu mufuka, ankuramo terefone ahita yiruka”.

Avuga ko iyo haba hagaragara yari kumwirukankana kugeza amuhaye terefoni ye.

Undi witwa Sebyobo na we yagize ati: “Nari mvuye i Kigali ari mu ma saa yine z’ijoro, ngeze hafi y’iyi miyenzi, nyura ku muntu ankubita inkubara, igikapu nari mfite mu ntoki aba aragitwaye, haza undi asa n’aho antabaye na we avuza induru gahoro, arambwira ati mwihorere yadusize, na we ahita amukurikira mu gisambu gihari”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rurangwa Steven, avuga ko ari ikibazo kibangamye kandi bagifatiye ingamba.

Ati: “Barahabamburira, twari mu nama twakiganiriyeho, tugiye kureba ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi dufatanye kuhacanira, haca n’abanyeshuri biga muri Kaminuza, twahafatiye ingamba zirimo no kuhakaza umutekano”.

Ku bijyanye n’ahandi hagaragara amatara ataka, avuga ko na byo babihaye umurongo wo kubikemura.

Mu bitekerezo bya bamwe mu batuye Nyagatare, nk’umwe mu migi yagaragajwe ko izunganira uwa Kigali, bavuga ko byaba byiza henshi mu duce rusange tutaragezwamo amashanyarazi hashyirwa ingufu mu irondo ry’umwuga, abamburwa bakazajya batabarwa, abambura bagashyikirizwa ubutabera.

Ibice bigaragaramo ubujura mu masaha y’umugoroba bigiye gushyirwaho amatara hanacungirwe umutekano ( Foto Hitimana S.)

 

Umwanditsi:

Hitimana Servand

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.