Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko basabye imikoranire n’iknzego z’ibanze

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 09-06-2019 saa 06:27:44
Urubyiruko ku rwego rw'imidugudu n'utugari batanze ikiganiro mu nteko rusange ya 22 (Foto Gisubizo G)

Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) bo ku rwego rw’Imidugudu n’Utugari basabye abayobozi babo bakuru kubakorera ubuvugizi kugira ngo hanozwe imikorere n’imikoranire hagati yabo n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari. Iki kifuzo cyatangiwe mu nteko rusange ya 22 ya NYC (National Youth Council of Rwanda).

Muri iyo Nteko rusange ya NYC yahuje abanyamuryango bayo bari bahagarariye abandi baturutse mu nzego zose ziyigize, bunguranye ibitekerezo banarebera hamwe uburyo besheje imihigo yo mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018-2019. Mu byashimishije abari batumiwe muri iyo nama ya NYC ni uko ku meza ya mbere y’ibiganiro hari umuhuzabikorwa wo ku rwego rw’umudugudu, uwo ku rwego rw’akagari n’uwo ku rwego rw’umurenge.

Mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Imikorere y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko”, Umuhuzabikorwa w’umwe mu midugudu yo mu karere ka Nyaruguru Emmanuel yagize ati “Aho dukorera mu mudugudu, mu myaka ishize nta cyo twakoze bitewe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze wabonaga zitaduha agaciro. Ariko kubera ubuyobozi bushya, uyu mwaka twagerageje guhura dukora inama ndetse tunagira ibikorwa bifatika tugeza ku baturage. Hari abatishoboye twubakiye inzu n’ubwihererero”.

Uyu muhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko wo ku rwego rw’umudugudu mu ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko iyaba bashyigikirwaga na komite nyobozi y’umudugudu n’ubuyobozi bw’akagari, ngo baba bagera kuri byinshi mu byo biyemeje.

Sara Tuyikorere wo mu kagari ka Musasa mu Karere ka Ngororero na we yamenyesheje ko inama ziteganyijwe n’itegeko bazikora kimwe n’imirimo y’amaboko biyemeje mu gufasha abatishoboye b’iwabo aho batuye. Yongeyeho ko imbogamizi nini bahura nayo ari ukudakorana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari.

Yagize ati “Iyo tumugaragarije ibyo tugamije gukora kandi bifitiye akamaro abaturage ayoboye aratwemerera, ariko twamusaba kubifatanya atubwira ko nta mwanya afite. Akenshi ngo abohereza ku bakuru b’imidugudu, babageraho na bo bakababwira ko bifitiye imirimo yo gutunga imiryango yabo. Uko kudakorana, bituma akenshi tudahuza imibare y’abana bataye ishuri. Iyo twe dutanga tuyivana mu bugenzuzi tuba twakoze urugo ku rundi.”

Urubyiruko ku rwego rw’imidugudu n’utugari batanze ikiganiro mu nteko rusange ya 22 (Foto Gisubizo G)

Umuhuzabikorwa wo ku rwego rw’Umurenge wa Musanze na we wari mu kiganiro yashimangiye ko bategurana ibikorwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, ariko hagera mu gihe cyo gukora raporo zoherezwa ku karere ngo bakagira ikibazo cyo kutagira aho bandikira.

Ati “Kubera kutagira ibiro na mudasobwa twandikiraho, bisaba ko twe abatira dutegereza igihe ku murenge batubonera akanya bigatuma tutohereza raporo ku gihe”.

Ikibazo cy’ubushobozi buke bw’abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Rwanda cyagarutsweho na Robert Iradukunda wo mudugudu wa Giheka ho mu murenge wa Kinyinya muri Gasabo, yatangarije Imvaho Nshya ko basabwa gutanga raporo yanditse bakanohereza n’amafoto y’ibyakozwe kandi nta terefoni zifotora bafite. Raporo ku rwego rw’imidugudu ngo ni ngombwa cyane kuko bo bakorerwa isuzumwa (evaluation) ireba ibyo basabwa byose.

Atangiza iyo nteko rusange ya NYC ya 22, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko Bimenyimana Emmanuel yabwiye abari bayitabiriye ko nta mpamvu yo kudakora bitwaje ko nta bushobozi bwo gutanga raporo kandi hari ingengo y’imari igenerwa Inama y’Igihugu y’Urubyiruko bagenerwa inyuzwa mu turere twabo. Yagize ati “Nubwo ayo mafaranga bahabwa atari menshi, ariko ku bakora neza yabafasha mu gukemura utubazo tw’impapuro zo kwandikaho raporo twagiye tugarukwaho n’abo mu midugudu n’utugari”.

Bigirimana yibukije urubyiruko ko amaboko yabo atezweho byinshi mu kubaka ubukungu bw’u Rwanda. Ngo nta cyo bazireguza kuko Guverinoma yabateguye mu buryo buhagije mu kububakamo ubushobozi haba mu kubigisha imyuga n’ubumenyi butandukanye abandi bo mu myaka yashize batabonye.

Kuri ziriya mbogamizi zose zagaragajwe n’urubyiruko rwo mu midugudu n’utugari zituma batesa neza imihigo bahize kubera kudakorana neza na bamwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze, Umuhuzabikorwa wa NYC Clarisse Uwanyirigira, yatangaje ko utwo tubazo turi ahantu hake.

Yijeje itangazamakuru ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo imikoranire n’imikorere birusheho kuba byiza kuko ngo byafasha cyane mu iterambere ry’izo nzego urubyiruko rukoreramo rutanga umusanzu wo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.