Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Abahunze imisoro bakajya gushora imari mu mahanga bagiye kugenzurwa

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 28-02-2019 saa 18:56:46
Maria Josee Garde, Umuyobozi Mukuru wa OCDE (ibumoso), Amina Rwakunda, Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri MINECOFIN (hagati) na Monica Bhatia umuyobozi w'ubunyamamabanga bwa Global Forum (Foto James)

Umuryango OCDE (Organisation for Economic Co-operation and Development) ugamije ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, urahamya ko Afurika ihomba miriyari 50 z’amadorari y’imisoro buri mwaka ku kubera inyerezwa ry’imisoro.

Umuyobozi wa OCDE yasabye ibihugu bigize uyu muryango gufatanyiriza hamwe ngo icyo kibazo gikemurwe.

Ibi Garde yabivugiye mu nama ya 6 y’Umuryango Global Forum irimo kubera i Kigali, ikazamara iminsi ibiri, ikaba yahuje abanyamuryango baturuka mu bihugu by’inyamuryango binyuranye by’Afurika n’u Burayi.

Yagize ati “Ni ikibazo kandi gikomeye, buri mwaka Afurika ihomba miriyari 50 z’Amadorari y’Amerika biturutse ku misoro yagombye kwinjira mu bihugu.”

Yavuze ko mu gukemura iki kibazo ibihugu byagombye kugirana ubufatanye bushingiye ku guhanahana amakuru ku ishoramari rikorwa n’Abanyafurika ku yindi migabane kugira ngo ibihugu bakomokamo bibone imisoro.

Asanga ari ngombwa ko ibihugu bigize uyu muryango bikorera hamwe, kandi bigashyiraho imisoro ku rwego rungana, bityo bigasoresha abashoramari babyo.

Ati “Dukwiriye gushyiraho ingamba zo kurwanya icyo ari cyo cyose cyatuma imisoro inyerezwa kuko ari yo ifasha ibihugu n’imigabane kuzamura iterambere rya bo.”

Abakwepa imisoro mu Rwanda

Nkurunziza Emmanuel, ushinzwe politiki y’imisoro muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), avuga ko hari abasoreshwa cyangwa abashoramari bakunze guhunga imisoro iri mu bihugu byabo bakajya gushora imari mu bindi bihugu bitagira imisoro cyangwa bifite imisoro iri hasi bagamije gukwepa imisoro y’iwabo.

Avuga ko no mu Rwanda iki kibazo cyagaragaye, bituma rugaragaza ubushake bwo kwinjira muri uyu muryango kugira ngo na rwo rubashe kujya rubona amakuru ajyanye n’abasoreshwa mu bihugu.

Nkurunziza ati “Hari Abanyarwanda bafite amafaranga hanze y’igihugu, hari abo tuzi n’abo tutamenye, ntidushobora kumenya uko uwo mutungo ungana, muri uyu muryango rero ni ho dushobora kubimenyera, udufasha guhanahana amakuru y’abo bantu mu gihe turi abanyamuryango bawo.”

Nkurunziza avuga ko hari ibihugu bifitanye amasezerano n’u Rwanda yo kudasoresha inshuro ebyiri, ayo masezerano u Rwanda ruyafitanye n’ibihugu 7 cyangwa 8, bivuze ko amakuru bayashakira muri ibyo bihugu gusa kuko ari byo bafitanye amasezerano, ibindi ngo ntibishobora kuyatanga.

Avuga ko u Rwanda rwiteguye gusinya masezerano yo kwinjira muri uyu muryango, kugira ngo rubashe kujya rumenya amakuru ajyanye n’imisoro yagombye kurugeraho.

Ati “Nyuma yo kubona amakuru tuzamenya amafaranga arimo gutakara atinjiye mu isanduku ya Leta, natwe ariko ubwo amakuru tuzaba dufite tuzayatanga. Hari ugusaba amakuru dukeneye ariko natwe ayo dufite tugomba kuyatanga.”

Nkurunziza avuga ko kwinjira k’u Rwanda muri uyu muryango no kubona amakuru bizagira ingaruka nziza ku bukungu bw’u Rwanda kuko imisoro yose yagombye kwinjira izinjira.

Ati “Umuntu wabonye umusaruro mu Rwanda yaba ari Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, uwo musoro usoresherezwa mu Rwanda, ariko hari ikindi kirenze aho ngaho, Umunyarwanda utuye mu Rwanda ku bw’imisoro akabona umusaruro hanze y’igihugu uwo musaruro na wo usoresherezwa mu Rwanda, iryo ni itegeko ry’umusoro ry’u Rwanda.”

Avuga ko bizafasha ko wa muntu uri mu Rwanda wabonye umusaruro hanze y’u Rwanda azasoresherezwa mu Rwanda, ndetse ngo hari n’ubwo Umunyarwanda ashobora kuba afite umwenda w’umusoro ariko adafite umutungo mu Rwanda ariko awufite hanze y’igihugu cyangwa amafaranga kuri konti iri muri banki mu kindi gihugu, ngo icyo gihe igihugu imitungo ye irimo zadufasha kwishyuriza u Rwanda mu gihe ruzaba ruri muri uwo muryango.

Yongeyeho ati “Iyi nama iradufasha nk’ibihugu by’Afurika kumenya aho tugeze twinjira muri uwo muryango kandi kuwinjiramo bisaba ko amategeko y’imisoro avugururwa kugira ngo abe ku rwego rumwe bityo n’imisoro ibe ku rwego rumwe.”

Ku ruhande rw’u Rwanda ngo hari ibirimo gukorwa ngo rwinjire muri uyu muryango, kandi ruragenda runavugurura amategeko y’imisiro kugira ngo age ku rwego rumwe n’ay’ibihugu biri muri uyu muryango kugira ngo rubashe kuzuza ibisabwa.

Ibihugu bimaze gusinya aya masezerano muri Afurika ni 29 gusa ariko na byo biragenda bishyira mu bikorwa ibikenewe ngo bibashe kujya ku rwego rumwe n’ibindi bisanzwemo.

Maria Josee Garde, Umuyobozi Mukuru wa OCDE (ibumoso), Amina Rwakunda, Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri MINECOFIN (hagati) na Monica Bhatia umuyobozi w’ubunyamamabanga bwa Global Forum (Foto James)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.