Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Abahuguwe kuri “Siporo kuri bose” biyemeje kuyizamura bahereye mu  Mudugudu 

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 22-01-2018 saa 09:42:13
Abitabiriye amahugurwa ubwo bari bayasoje bari kumwe n'abayobozi batandukanye

Kuva tariki 17 kugeza 19 Mutarama 2018, mu kigo cya Komite Olempike y’u Rwanda “Centre des Jeunes Olympafrica”  mu Karere  ka Nyanza,   habereye amahugurwa  yateguwe na Komite Olempike  ku bayobozi  bashinzwe ibikorwa bya siporo mu turere ndetse na bamwe mu bahagarariye amashyirahamwe  y’imikino atandukanye.

Abitabiriye amahugurwa ubwo bari bayasoje bari kumwe n’abayobozi batandukanye

Aya mahugurwa yahurije hamwe abantu basaga 45 yari afite  insanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere siporo kuri  bose hagamijwe kubaka amahoro n’imibanire y’abantu ”.

Abitabiriye amahugurwa  baganiriye ku bintu bitandukanye birimo  amateka ya Siporo mu Rwanda n’uko ihagaze kugeza ubu, uruhare rwa siporo mu kubaka umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe  Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994,  uburyo siporo kuri bose itegurwa n’uko ikorwa n’akamaro ifite. Banaganiriye kandi ku mikorere y’ibyiciro by’ihariye muri siporo, amateka n’imikorere ya siporo mu mashuri n’imirongo migari  kuri politiki  ya siporo mu Rwanda.

Nyuma y’aya mahugurwa y’iminsi 3,  abahuguwe bafashe imyanzuro itandukanye  aho biyemeje kubaka  inzego za siporo kuva ku rwego rw’Umudugudu  kugera  ku rwego rw’Igihugu zigakora kugira ngo siporo ibe umuco mu Banyarwanda.  Amashyirahamwe y’imikino itandukanye  agakorana  n’inzego z’ibanze n’ ibigo by’amashuri mu buryo bwo gushakisha impano zitandukanye.

Muri siporo kuri bose hakorwa imyitozo ngororamubiri

Muri iyi myanzuro kandi biyemeje gukora ubukangurambaga bwimbitse ku baturage, bakangurirwa ibyiza n’akamaro ka siporo, hagamijwe guhindura imyumvire bafite  idindiza iterambere rya siporo.

Hari kandi kumanura ingengo y’imari ikava ku rwego rw’igihugu ikagera ku nzego z’ibanze kugira ngo siporo ihere hasi aho gukorerwa ku rwego rwo hejuru nk’uko byari  biri ndetse  abafatanyabikorwa bagakangurirwa  kugira uruhare muri siporo kuri bose.

Hasobanuwe impamvu aya mahugurwa yateguwe

Perezida wa Komite Olempike  y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens  yatangaje ko  bateguye aya mahurwa  kugira ngo baganire  kuri siporo muri rusange kuko ari imwe mu nkingi zikomeye z’igihugu. Ati: “ Si ugukina  gusa  kuko ifasha abantu kugira ubuzima bwiza no  kubumbatira amahoro”.

Yakomeje avuga ko bashaka gufatanya  n’izindi nzego kugira ngo bakore siporo ifitiye igihugu akamaro. Ati: “ Muri gahunda  y’imyaka 7,     hemejwe ko siporo na yo igomba kuba imwe mu nkingi z’iterambere z’Igihugu cyayu”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), Ntigengwa John  yishimiye amahugurwa avuga ko ari ingenzi.  Ati: “ Ni ikintu gikomeye kigiye kongera imbaraga mu bikorwa bya siporo  kuko kije  mu gihe dufite     gahunda y’imyaka   7 yo guteza imbere siporo;  aho ishyirwa mu bikorwa  ryayo  rizasaba imbaraga nyinshi  mu rwego rw’uturere, birumvikana rero ko  abakuriye ibikorwa bya siporo  bagomba  kumenya  iyi gahunda,  bakareba ibikubiyemo  bakamenya ibyo akarere kagomba gukora  bigashyirwa muri gahunda z’uturere kandi turizera ko bizatanga umusaruro”.

Perezida wa Komite Olempike, Amb.  Munyabagisha Valens  yakomeje avuga ko  ibikorwa nk’ibi by’amahugurwa bizakomeza  aho bashaka kwigisha abatoza mu mikino  itandukanye, abasifuzi ndetse no gufasha abandi bantu baba mu bikorwa bya siporo .

Ingamba zafashwe

Mu Rwanda,  mu bikorwa bitandukanye bya siporo  hakunze kuvugwa ikibazo cy’amikoro  rimwe na rimwe bikavugwa ko ari cyo  gituma idatera imbere nk’ahandi. Aha Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha yagize ati: “Buri wese aba agaragaza inzitizi ariko  intore zishakira ibisubizo, hari siporo zidakenera ibikorwa bihambaye.  Iziduhesha  ishema ntabwo zikomeye cyane, urugero mu mikino ngororamubiri  dutwara imidali, hari abana babaye aba mbere muri Afurika muri Beach Volleyball, uyu mukino ni ugushyira urushundura hariya  abantu bagakinira ku mucanga ibyo si ibintu bitwara amafaranga menshi.”

Yakomeje avuga ko ubu hari abana  batwara  imidali muri Taekwondo. Ati:  “Abantu bakwiye kumva  ko  siporo atari   umupira w’amaguru gusa  wonyine  gusa na wo twawubaka duhereye ku bana kuko burya ntabwo abana bashobora guhita bakinira ku kibuga  cy’ubwatsi bw’ubukorano.  Ahenshi  muri ibi bihugu bateye imbere mu mupira w’amaguru muri Afurika  ntabwo ari uko baturusha ibikorwaremezo  icya ngombwa  ni ukugira ngo abantu bakangukire kumva icyo siporo ari cyo  kandi bakumva ko  ishobora gufasha abayirimo”.

Abahuguwe bifatanyije n’abaturage ba Nyanza mu gikorwa cya siporo kuri bose

Amb.  Munyabagisha  yavuze ko  bashaka ko  siporo iba  nk’uruganda.  Ati: “Bahoze bavuga ko  nta nzu zifasha abantu  gukora imyitozo ngororangingo  mu turere, hagize uza akayishinga  nka hano i Nyanza turi, abantu bakaza bakahakorera siporo kandi akinjiza amafaranga ni cyo dushaka,   ko  siporo yaba uyikora, ubana n’uyikora, uturanye n’uyikora  bayungukiramo”.

Umwe mu bakurikiranye aya mahugurwa, Mukashema Catheline akaba ari umuyobozi ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo mu Karere ka  Gatsibo yatangaje ko bungutse byinshi ku mitegurire ya Siporo kuri bose. Akaba yarakomeje avuga ko bagomba gushishikariza abaturage kwitabira siporo.

Amahugurwa yasojwe na siporo kuri bose

Kuva muri 2013, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda ya siporo  kuri bose  igamije gushishikariza  Abanyarwnada muri rusange gukunda no gukora siporo mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza ndetse no gukundisha abakiri bato siporo.  Muri buri Karere habaho  siporo ku wa Gatanu wa nyuma wa buri kwezi. Gusa mu bakozi ba Leta ho buri wa Gatanu  nyuma ya saa sita ni amasaha yahariwe siporo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda (ibumoso), umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC, Ntigengwa (hagati) na Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Bizimana Festus (iburyo) ubwo bari muri siporo

Ubwo aya amahugurwa yasozwaga, ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018  kuri Sitade ya Nyanza  hahuriye abaturage b’aka karere, abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’Akarere  Ntanzida Erasme ndetse n’abitabiriye aya mahugurwa bakora siporo babifashijwemo n’inzobere  Mukasa Nelson usanzwe akoresha iyi siporo mu Mujyi wa Kigali izwi nka «Car free day».

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.