Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
28°C
 

Abahoze ari abazunguzayi bishyiriyeho Koperative izajya ibagoboka

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 16-07-2019 saa 17:38:48
Abacururiza mu isoko Ejo Heza bahoze bakorera mu muhanda, bibumbiye muri koperative izajya ibafasha mu mibanire n'imibereho

Abahoze bakora ubucuruzi bwo mu muhanda, bakaza kubakirwa isoko Ejo Heza i Nyabugogo mu Murenge wa Muhima bashinze koperative izajya ibafasha kwizigamira, bityo ikaba yabagoboka mu gihe bahuye n’ikibazo k’igishoro.

Nk’uko bisobanurwa na Mukaneza Asuma, Umunyamabanga wa Komite y’isoko, ngo kuri ubu bageze kuri miriyoni 9.5 bizigamira, bakaba baratangiye kubyaza umusaruro aya mafaranga kugira ngo akomeze agwire.

Ati: “Kugeza ubu mu kigega cyacu dufitemo amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miriyoni 9.5, twatangiye kuyabyaza undi musaruro wisumbuyeho, ducuruza ifu y’ubugari tuvana mu Majyepfo ikunzwe na benshi, ndetse tunacuruza ibitunguru mu isoko ryo kwa Mutangana”.

Mukaneza avuga ko gutangira kuguriza abanyamuryango bitarakorwa kuko bagishakisha uburyo amafaranga abanza kugwira, ari bwo biyemeje kubanza kuyacuruza kugira ngo abanze yunguke.

Uyu munyamabanga wa Komite icunga iri soko avuga ko bafite imbogamizi z’uko abanyamuryango bose bataritabira kujya muri iyi koperative ari na yo mpamvu igifite amafaranga make, ibyo ngo agasanga biterwa n’imyumvire.

Ati: “Gukora ubukangurambaga ku bantu bahoze bacururiza mu mihanda ntibyoroshye, kuko ntibumvira rimwe, bamwe urababwira ukanabereka inyungu irimo yo kujya muri koperative bakabyumva vuba, abandi wababwira ntibabyumve, izo zose ni imbogamizi duhura nazo.”

Mukaneza avuga ko mu bantu 2000 bacururiza muri iri soko, abari muri Koperative ari abantu batarenze 700, abasigaye ntibarajyamo, baracyashishikarizwa ariko ntibabyumva neza.

Uyu muyobozi avuga ko amafaranga asabwa mu kujya muri koperative adakanganye ngo abe ari byo bibuza abantu kuyijyamo, kuko ngo umugabane umuntu atangirana yinjira ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, ariko buri kwezi agasabwa amafaranga 1000 y’umusanzu.

Ati: “Aya si amafaranga menshi yatuma abantu banga kwinjira muri koperative, kuko urebye ibyo bacuruza usanga batayabura, ikibazo ni imyumvire.”

Uyu muyoboxi avuga ko abashinzwe ubukangurambaga muri iyi koperative batazarambirwa gushishikariza bagenzi babo kugira ngo binjire muri Koperative n’ubwo ngo kubyumva bigoranye.

Yemeza kandi ko mu gihe kiri imbere iyi koperative izagirira umumaro abanyamurayngo bayo kuko nta muntu uzakenera amafaranga yo kongera igishoro ngo ayabure, cyangwa mu gihe hari agashinga yakoze atazimwa amafaranga azaba asaba.

Ati: “Iyi Koperative yacu izafasha abanyamuryango mu buryo bumwe cyangwa ubundi, uzakenera kongera igishoro agasaba amafaranga tuzayamuha, uzakenera kwagura ubucuruzi agasaba amafaranga muri koperative ntazayimwa, hari n’andi mafaranga umuntu ashobora gukenera akayahabwa nk’ayo kwishyurira abana amashuri, kugura ibikoresho by’ishuri n’ibindi”.

Murengezi Camile, ni umwe mu bacururiza mu isoko Ejo heza, akaba ni umunyamuryango wa Koperative, avuga ko kwishyira hamwe nk’abantu bakorera ahantu hamwe ari iby’agaciro kuko bituma bagira ubusabane hagati yabo ndetse bagafashanya biturutse ku mpamvu z’uko baba bafite ikibahuje mu buryo bugaragara.

Avuga ko iyi koperative ibafasha guhemba umubyeyi wabyaye, gutabara uwagize ibyago, ndetse ngo n’urwaje imubonera ingemu agasurwa.

Mukakalisa Marita na we ni umucuruzi muri iryo soko ndetse akaba n’umunyamuryango wa Koperative, avuga ko bafite ikizere muri iyi koperative, cyo kuzajya ibagoboka mu gihe bafite ibibazo by’amafaranga, mu gihe igishoro cyababanye gike cyangwa bahuye n’igihombo.

Aba banyamuryango bashishikariza bagenzi babo batarinjira muri koperative kubikora vuba kuko harimo inyungu nyinshi ku munyamuryango n’inyungu zijyanye n’imibanire n’abandi.

Abacururiza mu isoko Ejo Heza bahoze bakorera mu muhanda, bibumbiye muri koperative izajya ibafasha mu mibanire n’imibereho

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.