Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Abahoze ari abakuru b’ibihugu muri Afurika barahurira mu Rwanda

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Aug 2, 2018

Umuyobozi w’ikirenga w’Umuryango uhuza abahoze ari abakuru b’ibihugu muri Afurika, abashoramari n’abayobozi bakiri ku butegetsi, Benjamin Mkapa, wahoze ari Perezida wa Tanzania, yatangaje ko abahoze ari abakuru b’Ibihugu muri Afurika bahurira mu nama y’iminsi ibiri itangizwa na Perezida Paul Kagame, aho bari buganire ku buryo ibihugu by’Afurika byakwihaza mu ngengo y’imari bikarushaho kwihutisha imibereho y’abaturage.

Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzania, akaba n’uyoboye umuryango w’ihuriro ry’abahoze ari abakuru b’ibihugu muri Afurika n’abashoramari bakomeye (Foto Mutungirehe S)

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ejo hashize, tariki ya 1 Kanama 2018, Mkapa yagize ati “Inama y’uyu mwaka iribanda ku buryo bwo gutera inkunga Afurika mu iterambere rirambye. Umwaka ushize twaganiriye ku buryo umutekano uhagaze muri Afurika n’uko byari gufasha kwihutisha iterambere no guhindura imibereho y’abaturage.

Uyu mwaka turashaka kureba imbogamizi ziri mu rwego rw’imari kugira ngo twihutishe impinduramatwara mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage bacu; turebe imbogamizi zikiri muri iyo nzira, ubunararibonye twagize, inzira twanyuramo tugendeye kuri ubwo bunararibonye, turebe uko twashyira hamwe mu turere turimo ariko no hagati y’ibihugu kugira ngo twigobotore izo mbogamizi zigihari”.

Mu biganiro by’uburyo butatu byihariye biri butangwe hagati y’abahoze ari abayobozi bakuru b’ibihugu baragaragaza uko babona ibikiri imbogamizi ku buhahirane bw’Abanyafurika, uko babona byakemuka bashingiye ku bunararibonye bwabo n’inama batanga ku bayobozi bakiri ku butegetsi.

Ibiganiro rusange by’iyi nama biribanda ku buryo bwo kwishakamo ingengo y’imari y’ibihugu ubwabyo muri iyo mpinduramatwara y’ubukungu bw’Afurika, barebe ubutunzi kamere umugabane ufite washingiraho.

Mkapa yakomeje agira ati “Ikiganiro cya mbere, ni uko twagera ku kwihaza mu ngengo y’imari imbere mu bihugu, tureba ibyo dushingiramo. Dufite umutungo w’imbere mu bihugu n’ibindi bintu bitandukanye, kuva mu kwizigamira kugeza mu kwishakamo ingengo y’imari, ukagera ku misoro n’ibindi”.

Yakomeje atangaza ko ikiganiro cya kabiri kibanda ku bindi bibangamira ubukungu bw’Afurika birimo imari nyinshi iboneka mu buryo butemewe n’amategeko bikarangira ubwo butunzi ba nyirabwo bagiye kubushoramo imari mu bihugu byo hanze.

Ikiganiro cya gatatu kiribanda ku kwiga ku buryo ibihugu n’imiryango nterankunga yo hanze y’Afurika itera inkunga ibihugu by’Afurika ku ngengo y’imari bikabisiga mu myenda. Hararebwa uburyo bwiza bwo kubikora kugira ngo ibihugu by’Afurika bibashe kwigira.

Bamwe mu baba bari muri iyi nama barimo Joaquim Chissano wahoze ayobora Mozambique; Olusegun Obasanjo wayoboraga Nigeria; Armando Guebuza wahoze ayobora Mozambique; Moncef Marzouki wayoboye Tunisia; Hassan Sheikh Mohamud wayoboye Somalia; hakaba abantu bandi barenga 100 barimo abayobozi, abo mu rwego rw’abikorera, kaminuza na sosiyete sivile. Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ni umwe mu batanga ikiganiro.