Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2018 bahawe ibihembo

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Mar 18, 2019

Kompanyi ya  “East African Youth Development Agency” yashimiye  abitwaye neza  mu mikino itandukanye mu mwaka wa 2018 “Rwanda Sports Awards 2018”, ibirori byabaye tariki 16 Werurwe 2019 mu Hoteli Ubumwe Grande.

Haringingo Francis utoza Mukura (ibumoso) ashyikirizwa igihembo cy’umutoza mwiza w’umwaka wa 2018

Abahawe ibi bihembo ni abitwaye neza mu mikino nayo yahize iyindi mu mwaka wa 2018 irimo umupira w’amaguru, gusiganwa ku magare, Basketball na Volleyball.

Hakizimana Muhadjiri, rutahizamu w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu “Amavubi” ni we wahawe igihembo cy’uwahize abandi mu mupira w’amaguru akaba abikesha  kuba yaritwaye neza afasha APR FC  kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2017-2018.

Hakizimana akaba yatsinze abo bari bahanganye barimo Rwatubyaye Abdul wakiniraga Rayon Sports ndetse na Duhayindavyi Gael ukinira  Mukura.

Mu mukino wo gusiganwa ku magare, Mugisha Samuel ukinira Dimension Data for Qhubeka mu Butaliyai ni we wahawe igihembo cy’uwahize abandi mu mwaka wa 2018.

Igihembo cya Mugisha Samuel cyashyikirijwe Nkurunziza Yves bakinanye muri Benediction

Mugisha Samuel nawe utari witabiriye ibi birori, yatwaye Tour du Rwanda 2018  akaba yahawe iki gihembo atsinze abo bari bagihanganiye barimo Ndayisenga Valens na Areruya Joseph wayabe umukinnyi w’umwaka muri Afurika muri  2018.

Muri Basketball, Hagumintwari Steven ukinira Patriots BBC n’ikipe y’igihugu nkuru ni we wahawe iki gihembo akaba yatsinze mugenzi we bakinana, Sagamba Sedar ndetse na Kami Kabange ukinira REG BBC.

Hagumintwari Steven ukinira Patriots BBC (ibumoso) ashyikirizwa igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri Basketball mu 2018

Muri Volleyball, Akumuntu Kavalo Patrick ukinira Gisagara VC wayigarutsemo avuye muri UTB VC yahoze akinira mu 2018 yatowe nk’uwahize abandi mu 2018. Yatsinze Mukunzi Christophe, ukinira REG VC gusa mu mwaka ushize yakiniraga Gisagara VC ndetse na Dusengimana Wyclif bakinana muri Gisagara VC wahoze akinira APR VC mu 2018.

Akumuntu Kavalo Patrick ukinira Gisagara VC wahawe igihembo nk’uwitwaye neza muri Volleyball

Mu bandi bahawe ibihembo  ni Haringingo Francis utoza Mukura wabaye umutoza w’umwaka. Mudahinyuka Christophe utoza ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 23 aba umutoza mwiza w’ikipe y’igihugu.

Aha kandi, REG BBC yatowe nk’ikipe (Club) yahize izindi mu 2018, ikipe y’igihugu yahize izindi iba iya Beach Volleyball y’abakobwa batarengeje imyaka 19 igizwe na Munezero Valentine na Musabyimana Penelope, umufana w’umwaka aba Munyaneza Jacques “Rujugiro” ufana APR FC naho Fan Club  y’umwaka iba iya APR FC Zone 1.

Muri ibi birori kandi hashimiwe abagira uruhare mu guteza imbere siporo barimo Mukasa Nelson usanzwe ukoresha imyitozo ngororamubiri.

Mugisha Emmanuel uyobora itsinda ritegura iki gikorwa  yatangaje ko bishimiye uko iki gikorwa cyagenze muri rusange aboneraho gushimira abagize uruhare mu gutuma kiba kiza.

Mugisha Emmanuel uyobora itsinda ryateguye iki gikorwa

Iki gikorwa cyabaga ku nshuro ya 3 abahawe ibi bihembo bakaba baratowe kuva tariki 9-15 Werurwe 2019, amajwi yabatoye binyuze kuri internet yahawe agaciro ka 40 % naho 60 isigaye iba iy’akanama nkemurampaka.