Abahinzi basabwe gukoresha Ingufu z’izuba mu kuhira imyaka

Yanditswe na admin

Ku ya 08-11-2017 saa 10:31:52
Bamwe mu bakozi ba FAO na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'abafatanyabikorwa mu buhinzi bitabiriye amahugurwa ku kuhira hakoreshejwe ingufu z'izuba (Foto Samuel M)

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko abahinzi nibitabira gukoresha ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka hakoreshejwe ingufu z’izuba bizongera umusaruro no kwihaza mu biribwa bigatuma n’ishoramari muri urwo rwego ryunguka birushijeho.

Bamwe mu bakozi ba FAO na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abafatanyabikorwa mu buhinzi bitabiriye amahugurwa ku kuhira hakoreshejwe ingufu z’izuba (Foto Samuel M)

Byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Nsengiyumva Fulgence, ejo hashize tariki ya 7 Ugushyingo 2017, ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi ine i Kigali yateguwe n’Ishami ry’Umuryango mpuzamahanga ryita ku buhinzi (FAO) yiga ku buryo bwo kuhira imyaka ku buso buto hakoreshwe imashini zikoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba mu bihugu byo mu burasirazuba bw’Afurika.

Nsengiyumva yabwiye itangazamakuru ko gahunda zose Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ishyiraho ari ukugira ngo abahinzi bihaze mu biribwa kandi uko ibihe bihinduka n’ingaruka bizana abahinzi bakomeze kugira umusaruro uhagije, urushaho kwiyongera.

Yakomeje avuga ko muri gahunda yo kuhira imyaka Leta yayishyizemo uburyo bwo kunganira abahinzi, “Nkunganire” ya 50% mu rwego rwo kugira umuco wo kuhira imyaka mu bihe by’izuba.

Ati “Kubera ko Abanyarwanda bakora ubuhinzi ari benshi, abikorera ku giti cyabo nibabyinjiramo bizatanga inyungu kuri bo ariko na none wa musaruro dushaka tube twawubona.

Muzi ko mu Rwanda dufite izuba rihagije rwose, niba twakoreshaga mazutu na lisansi, noneho tukaba dufite ikoranabuhanga FAO ituzaniye ryo gukoresha imirasire y’izuba, ngira ngo izo pompe zituzanira imirasire y’izuba zizakoreshwa ku buryo izuba umuhinzi azaba yaribonye ku buntu, nta bwo ari kimwe nuko ibiciro bya lisansi cyangwa se mazutu biba byazamutse.”

Uhagarariye FAO mu Rwanda, Attaher Maiga, yavuze ko iyo nama igamije kongera ubushobozi bw’ibihugu biri muri aka karere mu gukoresha ingufu zituruka ku zuba mu bikorwa byo kuhira imyaka ku buso buto mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Ati “Nk’uko ibiciro by’uburyo bwo gukoresha amapompe akoresha izuba bikomeje kumanuka na Guverinoma zikaba zibishyizemo ingufu, biraza kuba uburyo bwiza bw’amahitamo areshya abahinzi benshi.

Mu bice by’ibyaro byinshi, ingufu z’izuba zishobora kuba uburyo bwo kuzamura ubuhinzi, cyane cyane mu byaro aho bikigoranye kubona umuriro uturuka ku ngomero z’amazi cyangwa ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigihenze.”

Kuhira imyaka hakoreshejwe ururyo bw’ingufu z’imirasire y’izuba bimaze umwaka umwe mu Rwanda bikoreshwa mu turere tw’intara y’Uburasirazuba ari two, Nyagatare, Kayonza na Kirehe aho abahinzi basigaye babasha kweza imyaka mu bihembwe bitatu ku mwaka.

MUTUNGIREHE SAMUEL

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.