Abahinzi baravuga ko igihembwe k’ihinga 2019 A bakiteguye bihagije

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Aug 28, 2018

Abahinzi batandukanye hirya no hino mu gihugu barashima imiyoborere myiza y’u Rwanda itabibagirwa aho babona amakuru ku gihe ari byo byatumye imyiteguro y’igihembwe k’ihinga 2019 A gikomeje kugenda neza.

Abahinzi baravuga ko igihembwe k’ihinga 2019 A bakiteguye bihagije (Ifoto Rose M

Kantarama Beatrice, umuhinzi mu murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, avuga ko iki gihembwe k’ihinga bakiteguye kare babifashijwemo n’abajyanama b’ubuhinzi. Gusa, ngo imirimo yo gutegura imirima ntirarangira  kandi kuri ubu ngo barimo guhitamo imbuto bifuza.

Avuga ko bishimira ko kuri ubu umuhinzi ari we uhitamo imbuto yo guhinga imubereye kandi ngo bamaze kugaragarizwa iziri mu bubiko, ibintu ashimira imiyoborere myiza y’u Rwanda itagira uwo iheza ariko cyane cyane igaha agaciro umuhinzi.

Nahimana Jerome, umucuruzi w’inyongeramusaruro mu murenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi na we avuga ko igihembwe k’ihinga kigiye gutangira 2019 A bakiteguye bihagije.

Yishimira ko babona amakuru, kandi ko ifumbire yabagezeho, kandi bizeye ko imbuto itaraboneka izabageraho vuba.

Yishimira uburyo abakozi b’Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, babakurikiranira hafi mu mikorere, agashima uburyo bw’ikoranabuhanga bagejejweho bwa Smart Nkunganire.

Nubwo bimeze bityo, hari bamwe mu bahinzi barimo  Nyirimanzi Jean Bosco, umucuruzi w’inyongeramusaruro mu karere ka Burera uvuga ko atewe  impungenge nuko muri iki gihembwe k’ihinga cya 2019 A ibiciro by’imbuto n’inyongeramusaruro byiyongereye,  agasaba ko bakoroherezwa kubona imbuto.

Yagize ati “Ibiciro by’inyongeramusaruro ndetse n’imbuto byarazamutse,  iyo ugiye kureba usanga ikilo cyarazamutseho amafaranga  y’u Rwanda atari munsi ya 30, ibyo ngibyo akaba ari imbogamizi cyane ko aho turi nkatwe tuba dufite inshingano zo gukomeza kwigisha abaturage”.

Kuri iki kibazo hamwe n’ibindi, Ikigega mpuzamahanga k’iterambere  cy’Abanyamerika USAID kibinyujije mu mushinga witwa Hinga weze cyatanze amafaranga y’u Rwanda asaga  miliyari 22 yo guteza imbere abahinzi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Daniel Gies, umuyobozi w’uyu mushinga  avuga ko imihindagurikire y’ikirere mu Rwanda ari  ikibazo kigira ingaruka ku bahinzi.

Yagize ati “Twatanze inkunga kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi na RAB ku mbuto mu gihe habayeho umwuzure cyangwa amapfa binyuze mu mushinga Hinga weze tukaba twarashoyemo miliyoni makumyabiri n’eshanu n’igice z’amadolari yo gukora imirimo itandukanye harimo no guca amaterasi.”

Umuyobozi Mukuru wa RAB Dr Karangwa Patrick avuga ko ibi bibazo bigaragazwa n’aba bahinzi byabonewe umuti mu ngengo y’imari muri uyu mwaka wa 2018/2019.

Avuga ko kuri ubu imyiteguro y’igihembwe k’ihinga 2019 A imeze neza. Yagize ati “Turabona ibijyanye no kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi birimo bigenda neza, hari igihe inyongeramusaruro zitinda kugera ku bahinzi atari uko zitari mu Rwanda ahubwo ari uko n’amakuru aba atatambukijwe bihagije.”