Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Abahinzi baratunga agatoki amabanki kubima inguzanyo

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 25-05-2019 saa 13:24:37
Abahagarariye ibigo by’imari, inzego za Leta, imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda n’abikorera bagaragaza ko buri wese agomba kugira uruhare mu gufasha abahinzi gutera imbere

Abahinzi bamwe baravuga ko kuba batizerwa n’ibigo by’imari ngo bibahe inguzanyo zibafasha kugura ibikoresho bifashisha mu huhira imyaka ari imbogamizi mu kubona umusaruro bifuza.

Abahinzi bavuga ko abahinga mu gishanga babona umusaruro ushimishije kubera ko haba hari amazi yo kuhira mu gihe abahinga ku misozi bavuga ko bakomwa mu nkokora n’imihindagurikire y’ikirere kubera kubura uburyo bwo kuhira.

Kizihira Alphonse, Umuhinzi–mworozi wo mu Karere ka Nyagatare avuga ko bakunze kugarizwa n’imihindagurikire y’ikirere ugasanga mu gihe k’izuba bikomye mu nkokora abahinzi.

Avuga ko ahinga kuri hegitari 20. Muri izo hegitari ngo abasha kuhira ni 7 gusa ariko ngo akaba ashaka kwagura ngo age yuhira n’ahasigaye.

Ashima ko bashyigikiwe na Guverinoma y’u Rwanda mu Rwego rwo kuhira kandi bakaba banaterwa inkunga mu buryo bwo kuhira bakoresheje nkunganire ya 50%.

Avuga ko kubona inguzanyo mu buhinzi bikigoye kuko kenshi ibyo banki zibasaba rimwe na rimwe biba bigoye kuko abahinzi baba bagomba kubanza kugaragaza ingwate rimwe na rimwe zidashoboka ariko ngo ubuhinzi bw’umwuga burashoboka kuko harimo ubushake bw’abahinzi kandi ikiyongereyeho hakaba harimo n’ubushake bwa leta.

Yagize ati : “Niba umuhinzi ahinga kuri hegitari imwe akaba ashaka kuhira ari busabwe ingwate, icyo gihe ntabwo banki zizamuha amafaranga yose akeneye kuko ahubwo banki zimuha amafaranga agendanye n’ubushobozi afite. Ni yo mpamvu hakwiye ubufatanye bwimbitse bwo kugira ngo umuhinzi ashobore kubona ubushobozi binyuze muri banki, ashobore kubona ibikoresho byiza bifatika ashore mu buhinzi kuko harimo inyungu.”

Mukankusi Mary, Umuhinzi mu karere ka Rwamagana we avuga ko ibigo by’imari kuba bitabizera ngo bibahe inguzanyo zo kugura ibikoresho bibafasha mu kuhira ari ibintu kugeza ubu bikoma mu nkokora abahinzi.

Yagize ati : “Iyo izuba ryavuye biraturushya kuhira.”

Kubona inguzanyo biragoye

Abahagarariye ibigo by’imari nabo bagaragaza impamvu ituma batitabira gutanga inguzanyo kuri abo bahinzi bashaka ibikoresho byo kuhira.

Mukayiranga Odile, Umukozi ushinzwe ubuhinzi muri Banki ya KCB yagize ati : “Biragoye ko Banki yatanga amafaranga ku bijyanye no kuvomerera. Niba nta muguzi uhari uzwi biragoye ko banki imuha amafaranga kuko nuyamuha ntabwo uraba umufashije ahubwo uraba umwongereye ikibazo hejuru yo kuba yararushye ahinga akeza hazakurikiraho ko nta soko afite.”

Abahagarariye ibigo by’imari, inzego za Leta, imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda n’abikorera bagaragaza ko buri wese agomba kugira uruhare mu gufasha abahinzi gutera imbere

Daniel Gies, Uyobora Umushinga Hinga Weze, umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), na Tania Lozansky, Umuyobozi w’Ikigega k’Imari gikora ku rwego Mpuzamahanga gitanga serivisi z’ishoramari, gucunga umutungo, ubujyanama hagamijwe guteza imbere abikorera mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (IFC) kikaba umunyamuryango wa Banki y’isi, bavuga ko bazakomeza gufasha abahinzi guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Daniel Gies, yagize ati : “Hinga Weze yakoze ishoramari rya miriyoni 2 z’amadorali y’Amerika mu bikorwa byo kuhira imyaka hakoreshejwe ikoranabuhanga mu ntara y’Iburasirazuba, tukaba twarashoye na none miriyoni 4 z’Amadorari ya Amerika mu guca amatelasi mu ntara y’Iburengerazuba kandi tukaba dukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu kuhira.”

Tania Lozansky nawe yungamo ati : “Abahinzi tubazanira ibikoresho bitandukanye byo kuhira no kubereka uko bikoreshwa muri iki gice cy’u Rwanda.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Jean Claude Musabyimana avuga ko hakozwe ubushakashatsi ku butaka bushobora kuhirwa mu Rwanda basanga ari hegitari ibihumbi magana 600 ariko kuri ubu ngo ubutaka bwuhirwa ni 10% gusa.

Yagize ati : “ Turashaka ko ibikorwa byo kuhira imyaka byinshi byajya mu maboko y’abikorera.”

Leta y’u Rwanda igaragaza ko abahinga mu bishanga aribo boroherwa na gahunda zo kuhira ariko hakaba haratangijwe na gahunda zo kuhira i Musozi.

Leta itanga nkunganire ya 50% ku bikoresho byo kuhira, umuturage ushaka kugura nawe akitangira amafaranga asigaye.

Abahagarariye ibigo by’imari, inzego za Leta, imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda n’abikorera bagaragaza ko buri wese agomba kugira uruhare mu gufasha abahinzi gutera imbere

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.