Abahinzi barasabwa kumva ko imirire iboneye ikwiye kuba ifatizo

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 01-07-2019 saa 15:50:11
Abana bari munsi y’imyaka 5 barapimwe, umubyeyi akabwirwa ko umwana we ari mu mirire mibi cyangwa ari mu mirire myiza

Nyirajyambere Jeanne, Umukozi wa Hinga Weze akuriye imirire n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzunanye arasaba abahinzi kumva ko imirire igomba kuba ifatizo ry’ibindi bikorwa byose kuko imirire iboneye ari nayo izarandura igwingira ry’abana bato.

Ubuyobozi bwa Gahunda Mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) busobanura ko kugwingira ari ingaruka z’imirire mibi no kurwaragurika bya hato na hato ndetse no kutitabwaho bidindiza imikurire myiza y’umwana.

Byongeye kandi ngo kugwingira biterwa no kuba umwana atarabonye indyo yuzuye igihe kirekire no kurwaragurika.

Abahanga mu bukungu bemeza ko igwingira rigabanya ubukungu ku kigero cya 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Umwana wagwingiye ntatanga umusaruro nk’uwa mugenzi we bangana utaragwingiye bityo n’ubukungu bukadindira.

Umuhuzabikorwa wa Gahunda y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana bato, Dr Anita Asiimwe, avuga ko ubufatanye mu gushyigikira gahunda zigamije kurandura igwingira haba mu nzego z’ubuyobozi, iz’ubuzima, ababyeyi n’abandi bafatanyabikorwa ari zo zizarandura ikibazo k’imirire mibi iteza igwingira kuri bamwe mu bana.

Ni muri urwo rwego umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire, usanzwe ukorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abajyanama mu buhinzi hagamijwe iterambere ryabo wihaye gahunda zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kunoza imirire irifuza ko izi serivisi zizaba zageze ku ngo ibihumbi 560 000 mu mwaka wa 2022.

Abana bari munsi y’imyaka 5 barapimwe, umubyeyi akabwirwa ko umwana we ari mu mirire mibi cyangwa ari mu mirire myiza

Imbaraga zirashyirwa mu kurwanya imirire mibi

Nyirajyambere Jeanne avuga ko bafashe ingamba zose zo kongera umusaruro bakorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro cyangwa se abacuruzi bafatanya na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo babagezeho imbuto nziza ndetse n’inyongeramusaruro.

Yagize ati : “Hinga Weze yabakubiye hamwe kugira ngo ibashe kubahugura kubijyanye n’imirire kugira ngo bage bamenya ni ibiki bagomba gucuruza kurusha ibindi kugira ngo bafashe abaturage mu kurwanya imirire mibi.”

Akomeza avuga ko bakorana bya hafi na MINAGRI kugira ngo bagendeye kubihingwa by’ibanze babashe gukorana n’ abahinzi bibumbiye mu makoperative, abahinzi bibumbiye mu matsinda y’imirire, abahinzi bibumbiye mu matsinda yo kuguza no kugurizanya mu turere uko ari 10 bakorana natwo.

Yagize ati : “Iyo urebye abahinzi byari bikenewe ko bigishwa imirire kugira ngo muri kwa gufata ibyemezo haba mu kugura imbuto cyangwa se mu kugura ifumbire cyangwa ibindi bibande kuri bya bihingwa bizabagirira n’akamaro mu bijyanye n’imirire myiza.”

Kurwanya imirire mibi ntibiharirwe umugore gusa

Akomeza agira ati : “Ikindi twakoze ni uruhare rw’umugabo mu kurwanya imirire mibi ni ukuvuga ngo kwita ku mwana ntabwo bigomba guharirwa umugore ahubwo n’umugabo agomba kubigiramo uruhare akumva ko ya mirimo yitirirwa umugore mu muco wacu nawe yakagombye kuyigiramo uruhare ko umugabo ashobora koza umwana, umugabo ashobora kumujyana kwa muganga yarwaye, ashobora kumujyana kumupimisha mu mudugudu, ashobora kumugaburira bityo bikarinda wa mwana imirire mibi.”

Avuga ko ari yo mpamvu bafite amatsinda y’abagabo gusa mu turere bakoreramo nubwo ngo ubwitabire butaragera ku rwego bashaka ariko ubona bishimishije.

Abagabo bari muri ayo matsinda iyo ngo bahuye bagateka, bakagaburira abana bahabwa izina ry’indashyikirwa.

Aba bagabo ni nabo basubira inyuma bajya mu tubari, mu masoko n’ahandi bagashishikariza abandi ibyiza byo kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi nk’abagabo.

Yagize ati : “Ubundi dukorana n’umuryango wose, twibanda ku rugo, umugore n’umugabo ariko kubera uburyo bwo gushaka amafaranga abagabo usanga baharanira cyane gushaka amafaranga kuruta kwita ku bana mu rugo. Ni ukuvuga ngo dufite amatsinda y’abavanze abagore n’abagabo nk’amatsinda y’ubuhinzi, amatsinda y’imirire avanze ariko ugasanga ubwitabire bw’abagabo ari buke. Niyo pamvu twashyizeho amatsinda y’abagabo gusa tugashaka babagabo b’indashyikirwa kugira ngo bashishikarize abandi bagabo uruhare rwabo mu kwita ku bana no kurwanya imirire mibi kandi ubona bitanga umusaruro.”

Akomeza yungamo ati : “Iyo urebye igiti k’imirire mibi hari impamvu zishamikiyeho ziteza imirire mibi, izo mpamvu nizo Hinga weze yibandaho. Hari ibura ry’ibiryo icyo gihe tugakoresha ko abantu bongera umusaruro ndetse bagashaka n’amafaranga kugira ngo babashe guhaha ibihingwa badahinga. Twavuga nk’inyama, amagi n’ibindi hanyuma tukanareba ikijyanye no kwita ku mwana n’umugore icyo gihe tugashishikariza abagabo mu kugira uruhare muri kwa kwita ku mwana.”

Uretse ibyo, ngo bareba n’igice cya gatatu k’ibidukikije, ni gute hakongerwa ibiti kugira ngo byaba ibiti biribwa cyangwa se ibiti birwanya isuri kugira ngo abantu babashe kongera umusaruro.

Byongeye kandi, ngo banareba ni gute bakorana n’ibigo nderabuzima n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo babashe gushishikariza abantu kwirinda umwanda kuko iyo birinze umwanda birinda indwara bityo nabyo bigatuma babasha kugira imirire myiza.

Impamvu zishamikiye mu guteza imirire mibi zavuwe imuzi

Nyirajyambere yakomoje ku kintu cyo gukangurira abagore kwita ku bana, kubafasha gukangurira abantu kugira isuku nubwo ibyo ari ibintu bimenyerewe mu nzego z’ubuzima.

Yagize ati : “Iyo urebye impamvu zishamikiyeho ziteza imirire mibi ntabwo hazamo ubuhinzi gusa, ahubwo hazamo kwa kwita ku mwana cyangwa kwita ku mugore muri cya gihe k’iminsi 1000 n’isuku n’isukura no kwivuza mu bijyanye n’ubuzima kugira ngo byose bifatanye kurwanya imirire mibi.”

Yungamo ati : “Kugira ngo Hinga Weze ishishikarize abahinzi ko batareba ubuhinzi gusa ahubwo bareba n’izindi mpamvu zishobora guteza abana babo imirire mibi kugira ngo bayirwanye, iyo uvuze gukungahara mu biribwa ari byo twita ‘food security’ ni ukuvuga ngo ureba iboneka ry’ibiryo ukoresheje ubuhinzi cyangwa se iboneka ry’ibiryo ukoresheje amafaranga iwawe mu rugo ugomba gushaka uburyo uyabona ariko ukareba n’uburyo bya biryo ubikoresha mu mubiri wawe bikakugirira akamaro.”

Byongeye kandi, ngo iyo havuzwe gukoresha bya biryo mu mubiri wawe kugira ngo bikugirire akamaro ngo ni uko ugomba kwirinda n’indwara ukagira n’isuku kugira ngo utabirya nyuma kubera ko wabiryanye umwanda ntibigire icyo bikumarira.

Mu bindi, harebwa ibijyanye no kurinda ibihingwa kugira ngo igihingwa kibashe kugira akamaro ni uko ukirinda kuva kikiri mu murima kugeza kigeze ku isahani.

Yagize ati : “Icyo gihe tureba uburyo wa muntu yahinze, yakoresheje izihe mbuto z’indobanure yakoresheje izihe fumbire kugira ngo abone umusaruro, yahinze ryari kuko agomba kugendana n’igihembwe k’ihinga kugira ngo azabashe kubona wa musaruro ushimishije hanyuma yafashe ate umusaruro we yawurinze ate kugira ngo uzagere ku isoko ugifite ka gaciro abone amafaranga hanyuma yawukoresheje ate mu rugo ni ukuvuga ngo agomba gutekereza isoko ariko agomba no gusagurira urugo rwe ibyo ruzarya muri cya gihe ategereje kweza ibindi biryo bikamufasha kwiteza imbere mu mpande zose.”

Abahinzi batandukanye baganiriye n’Imvaho Nshya bishimira uburyo mu Imurikabikorwa Mpuzamahanga mu buhinzi n’ubworozi ryabeye mu mpera z’ukwezi gushize ku Mulindi basuye aho Hinga Weze yamurikiraga ibikorwa bahabwaga amakuru bakeneye mu bintu byose bayakeneyemo kugira ngo bibafashe guhinga neza no kweza neza.

Hari n’abishimira uburyo abana bari munsi y’imyaka 5 bapimwe, umubyeyi akabwirwa ko umwana we ari mu mirire mibi cyangwa ari mu mirire myiza kuko umwana basangaga ari mu mirire mibi bamubazaga aho yaturutse, bagafata umwirondoro we kugira ngo bamuhuze n’abajyanama b’ubuzima mu mudugudu we bazabashe kumukurikirana kuko kugeza ubu, ibigo nderabuzima birapima ndetse bikavura abana bagaragaraho imirire mibi.

Hari n’ihema rijyanye n’uburyo umusaruro ucungwa, abafatanyabikorwa bakerekana uburyo bashobora kubika imboga igihe kirekire, bakazirya zitangiritse ndetse bakabereka n’ubundi buryo bashobora kubika n’ibindi bihingwa ntibyangirike kandi bikamara igihe kirekire.

Nyirajyambere yasabye abahinzi kumva ko imirire igomba kuba ifatizo ry’ibindi bikorwa byose bikorwa mu Rwanda kuko utariye, utahaze nta kindi kintu wakora kuko ntiwamera neza, ikindi ngo ni uko umwana wagwingiye mu gihe k’imyaka 2 nta kindi ashobora kwigezaho mu buzima bwe, ntashobora kwiga ngo amenye ni ukuvuga ngo agwingira mu mutwe, mu gihagararo, mu myanya myibarukiro n’ahandi, ibi bivuze ko nta cyo yashobora kwigezaho.

Abahinzi barashishikarizwa kugira imirire ifatizo ry’ibikorwa byose bakora ku buryo nahinga atekereza ngo agomba kurya najya kugurisha ku isoko ye kwicura kandi akarya neza.

Umwana basanganye ikibazo k’imirire mibi ahuzwa n’abajyanama b’ubuzima mu mudugudu we agakurikiranwa kuko kugeza ubu, ibigo nderabuzima birapima ndetse bikavura abana bagaragaraho imirire mibi

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.