Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Abahinzi barasabwa guhingisha imashini, isimbura abantu 200 ku mubyizi

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 07-01-2019 saa 12:41:36
Imashini zo guhinga ziboneka ku buryo buhagije mu Rwanda ( Ifoto Imvaho Nshya)

Umukozi ushinzwe kwamamaza imashini zikoreshwa mu buhinzi mu kigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Sangwa Olivier, ahamya ko imashini zihinga zigabanya imvune mu kazi k’ubuhinzi, imashini imwe isimbura abantu 200 ku mubyizi.

Sangwa avuga ko ibyiza byo gukoresha imashini mu buhinzi ari byinshi ariko akabivuga mu buryo butatu.

“Hari ukwihutisha igihe kuko imashini ihinga vuba vuba isimbura abantu 200 ku munsi. Icya kabiri hari ukongera umusaruro, ni ukuvuga ngo umurima wahinzwe n’imashini bituma ikimera iyo kigeze mu butaka kuko haba horoshye kibasha gushora imizi ikagera kure kigakurura ibigitunga gikeneye, ikindi na ya mvura nkeya dufite, iyo igeze mu butaka bwahinzweho imashini ibasha kumaramo igihe, icya gatatu ni ukugabanya amafaranga yashorwaga mu buhinzi.”

Uretse ibyo ngo guhingisha imashini birimo inyungu zo gukoresha amafaranga make mu buhinzi ugereranyije no guhingisha abantu.

Yagize ati “Kuri hegitari ubu ngubu tuvuga ko ihingwa n’abantu 100 ku mubyizi, iyo ukoresheje amaboko kugira ngo bakurimire hegitari ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 noneho ukazongera ugafata abandi bantu 50 bo gusanza ya hegitari ukabibara ugasanga bigeze mu bihumbi 150 mu gihe iyo ukodesheje imashini utanga ibihumbi 70 ariko na byo biragabanuka uko ubutaka bugenda bwiyongera, ibihumbi 70 ugashyiramo amavuta bikagera mu bihumbi 90 bakakurimira, bakanagusanziriza uhita ubona inyungu y’ibihumbi bikabakaba 50 uzaba ubonye kuri hegitari imwe mu gihe ukoresheje imashini. Ibi bivuze ko umuhinzi ufite hegitari nyinshi atangira kunguka agitegura ubutaka ataragera ku musaruro.”

Ibi bishimangirwa na Dr. Karuranga Egide, Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo, imwe muri kaminuza ifite ubutaka bunini buhingwa hifashishijwe imashini. Dr Karuranga avuga ko guhingisha imashini bitagira vuba gusa ahubwo binoroshya ubutaka bityo igihingwa kikagira ubwisanzure bwo gushora imizi no kwisanzura neza mu butaka kikarushaho gutanga umusaruro.

Uretse ibyo, ngo imashini zihinga zigira n’umumaro wo gutera ku murongo kurusha guteresha abantu, ngo hari n’uburyo zitanga ifumbire. Zishobora kuvomerera, gusarura no gutwara imizigo.

Bamwe mu bahinzi bakoresha imashini barimo Kanyamahanga Pierre, umwe mu bahinzi bahingisha imashini mu karere ka Nyagatare ahamya ko kuri ubu guhingisha isuka bitakigezweho kuko bivuna umuhinzi, akanamara igihe kinini ahinga.

Sangwa avuga ko imashini zo guhinga ziboneka ku bwinshi. Ashishikariza abahinzi kwitabira gukoresha imashini kugira ngo imirimo yo gutunganya ubutaka yihute kuko ziboneka no muri ba rwiyemezamirimo n’amakoperative y’abari mu buhinzi ndetse no muri RAB.

Ati “Umuntu ushaka imashini ni iki agomba kuba yujuje? Nk’uko umuhinzi wese ukenera izindi nyongeramusaruro zitandukanye yaba ifumbire cyangwa imbuto yegera agoronome w’umurenge, ashobora no kugaragaza ko akeneye imashini. Bivuze ko nta kindi bisaba ni ukuvuga ngo iyo ukeneye imashini turaza tugasura umurima wawe tukawupima tukareba ubuso kuko bishyura bakurikije ubuso umuhinzi afite ubundi tukohereza imashini ikaza ikaguhingira bijyanye n’ubuso bwawe ufite.”

Gushyira hamwe bituma ibiciro by’imashini bigabanuka

Sangwa avuga ko gushyira hamwe bituma ibiciro by’imashini bigabanuka. Yagize ati “Nk’uko duhora tubisaba abahinzi, kwiyegeranya ni cyo kigabanya igiciro k’imashini, uko ubuso bugenda bwiyongera amafaranga aragabanuka. Kubera iki? Amafaranga wakoreshaga aba make, kubera ko imashini iba ihinga ku buso bunini, ikindi ba rwiyemezamirimo iyo babonye ahantu hanini imashini ziri bukore igihe, bagabanya igiciro. Ni yo mpamvu nshishikariza abahinzi y’uko bakiyegeranya, bakishyira hamwe kugira ngo ubuso bwiyongere bize gutuma imashini bayibonera igihe n’igiciro cyo kuyikoresha kigabanuke.”

Yizeza abahinzi ko imashini zihari mu buryo buhagije kandi hose cyane cyane bibanze mu Ntara y’Iburasirazuba kuko ariho hakunze kugaragara ubutaka bunini cyane kandi hakaba hari abakozi bake.

Yibutsa abahinzi bakeneye guhingisha imashini kujya babivuga kare kugira ngo hanozwe igenamigambi ryo gukoresha imashini ryorohe.

Imashini zo guhinga ziboneka ku buryo buhagije mu Rwanda ( Ifoto Imvaho Nshya)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.