Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Abahinzi bagiye gufashwa gupima ubuziranenge bw’ibihingwa byabo

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya May 4, 2018

Ikigo k’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) kiratangaza ko abahinzi bagiye kongererwa amahirwe yo kwipimira ubuziranenge bw’ibihingwa byabo mbere y’uko bijyanwa ku isoko nyuma y’aho byari bimaze kugaragara ko byabatwaraga igihe bipimwa ndetse rimwe na rimwe ugasanga byarangiritse  bitewe n’ububiko budahagije bityo ntibibashe kubona isoko.

Abahinzi b’ibinyampeke baracyabangamiwe no kutamenya ibipimo by’ubuziranenge bw’ibihingwa babyo

Umuyobozi w’ishami ritunganya amabwiriza y’ubuziranenge ku bikomoka ku buhinzi, ibinyabutabire n’ibidukikije, Ndahimana Jerome, yizeza abahinzi ko  bagiye kwihutisha amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibinyampenke n’ibinyamisogwe akabageraho, bagahabwa amahugurwa ahagije  ku buryo bizafasha umuhinzi kumenya indwara igihingwa ke kirwaye.

Atangaza ko bizakemura ikibazo mu gihe abacuruzi bajyaga kugurira abahinzi umusaruro bagasanga warangiritse bigateza igihombo abahinzi kandi baba barashoyemo amafaranga.

Twahirwa Tharicisse ni umuhinzi w’ibigori mu karere ka Gatsibo, agaragaza ko bahuraga n’ibibazo byo kutamenya gupimisha ijisho ubuziranenge bw’ibihingwa byabo n’ubw’umusaruro wabivuyemo, agasanga mu gihe bamaze guhabwa amahugurwa bakanamenyeshwa batazongera guhura n’ibihombo baterwaga n’ubumenyi buke.

Twahirwa kandi avuga ko abahinzi bagihura n’ikibazo cyo kutabona aho bahunika umusaruro wabo abacuruzi bakazaza byaramaze gupfa.

Umukozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe ubuziranenge ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi Uwumukiza Beatrice, avuga ko hakwiye kubaho imikoranire myiza hagati y’abahinzi n’abacuruzi hubahirizwa amasezerano arebana n’ibipimo by’ubuziranenge kugira ngo hirindwe ibihombo.

Uwumukiza atangaza ko mu gihe ayo mabwiriza abahinzi batangiye kuyubahiriza bizarinda umusaruro wabo kwangirika kuko bazaba bamenye kuwubungabunga no kugumana ubuziranenge bwawo ku isoko ukazaba uri ntamakemwa.

Asaba ko hakwiye kubaho imikoranire myiza hagati y’abahinzi n’abacuruzi amabwiriza y’ubuziranenge akamenyekana abahinzi bakamenya ibyo bagomba kubahiriza kugira ngo umusaruro uzagere ku mucuruzi wujuje ibyo yifuza birebana n’ubuziranenge.

Agira ati: Hakwiye imikoranire myiza irimo n’amasezerano hagati y’umuhinzi n’umuguzi kugira ngo umuhinzi age ahinga yizeye ko yujuje ibyo umuguzi yamusabye bityo anizere ko umusaruro we uzagira akamaro ku isoko”.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe gufasha Iterambere ry’Ubucuruzi ku bikomoka ku binyampeke n’ibinyamisogwe (EAGC) Gerald  Masla, ashimangira  ko bagiye gukemura ikibazo cy’ubuzirange kuri ibyo bihingwa  kandi bigashyirwa mu bikorwa byihuse bakorana n’inzego zitandukanye nka Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), amakoperative, Ikigo k’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), bagafasha abahinzi kugera ku masoko y’imbere mu gihugu  ndetse no ku isoko rihuriwemo n’ibihugu byo muri Afurika.

Ayo mabwiriza y’ubuziranenge arareba ibihingwa bigera ku ikenda birimo ibinyampeke n’ibinyamisogwe hiyongereyeho amafu abikomokaho (amasaka, ibigori, ingano), umuceri utonoye, ingano, ibishyimbo na soya.