Abahinzi ba kawa mu karere ka Ruhango basobanukiwe akamaro ko kuyitaho

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 11-11-2019 saa 15:22:16
Ikawa mu bihingwa abahinzi bo muri Ruhango basabwa kongeramo imbaraga mu kuyikorera

Bamwe mu bahinzi b’ikawa mu karere ka Ruhango mu mu ntara y’Amajyepfo barashimangira ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko kwita kuri icyo gihingwa haba mu kugikorera, kugifumbira ndetse no kugitera umuti kuko bigira ingaruka nziza mu kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.

Iyamuremye Wellars ni umwe mu bahinzi b’ikawa mu murenge wa Mbuye muri Ruhango wemeza ko abahinzi bagenda barushaho gusobanukira akamaro ko gutera ifumbire n’umuti urwanya ibyonnyi mu ikawa.

Ati: “Ikawa idaterwamo ifumbire itandukanye cyane n’iterwa ifumbire. Kawa yatewemo ifumbire irashisha, amababi aratohagira, imbuto zikaba nini, ibihuhwe bikaba bike cyane.

Hari benshi bagurishaga imvaruganda babahaga, ariko ubu bamaze kumenya akamaro kayo. Ntakubeshye nange nayigurishije nka kabiri, ariko agoronome yaraduhuguye, ubu iyo ifumbire bampaye ibaye nkeya mba numva nakwigurira ariko simbone aho nyikura”.

Iyamuremye akangurira abatarakoresha ifumbire mvaruganda ko bakwiye kugerageza bakareba, ndetse abahamagarira  gukorera ikawa igihe cyose batarebye ko igiciro cyazamutse cyangwa cyamanutse, kuko usanga iyo igiciro cyamanutse batayitaho, cyazamuka bagashishikara ndetse bakanatera ingemwe wagira ngo ahari zirahita zera bagurishe.

Akomeza ashishikariza abagishidikanya ku kamaro kabyo kubigerageza kugira ngo nabo birebere ikinyuranyo kiri hagati y’ukuri n’ibyo bibwira cyangwa babwirwa n’ababashuka.

Usibye ibivugwa n’abo bahinzi kandi nina ko ubuyobozi nabwo burushaho kubakangurira gufumbira no kurushako kwita kuri icyo gihingwa barushaho gufumbiza imvaruganda no kwita cyane kuri iki gihingwa kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera mu bwinshi no mu bwiza bityo kawa ibashe kubafasha gutera imbere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusilibana Jean Marie Vianney aributsa abahinzi ko ubuyobozi bw’Igihugu bwifuriza Abanyarwanda bose kugira imibereho myiza no gutera imbere.

Asobanura ko kugera kuri iryo terambere bitizana, ko ahubwo buri wese agomba kubikorera, akabikora yita cyane ku kunoza ibyo akora.

Yagize ati: “Gutera imbere umuntu arabikorera,  kugira ngo umuntu atere imbere ni uko agomba gukora neza ibyo akora, ni na yo mpamvu tugomba gukorera kawa. Niba kawa ari kimwe mu bigomba guteza imbere abaturage, tugomba kuyikorera kugira ngo ibashe kuduteza imbere. Tugomba kandi kunoza uburyo bwo kuyikorera kugira ngo iduteze imbere”.

Rusilibana yibutsa abo bahinzi gukorera kawa bibuka ko bagomba kuyifumbira, gutera umuti wo kurwanya ubusurira n’ibindi byonnyi kugira ngo koko izabahe umusaruro wifuzwa.

Akomeza asaba abahinzi ba kawa kwiha intego yo kugera ku musaruro w’ibiro 10 kuri buri giti. Atangaza ko kugira ngo babashe kubigeraho basabwa gukoresha inyongeramusaruro no gurikiza neza inama z’abatekinisiye.

Muri uyu mwaka w’imihigo 2019-2020, Akarere ka Ruhango gafite umuhigo wa toni 500 za kawa izatunganyirizwa neza mu nganda (Fully Washed Coffee) ziri muri aka Karere.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.