Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Abahesha b’inkiko 15 bahimbye imanza bashyikirijwe inkiko–Busingye

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Mar 28, 2018

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, avuga ko mu mu bahesha b’inkiko bagera kuri 500 bari mu rugaga harimo abagaragaweho n’imikorere itari myiza, harimo abakoze uburiganya nko guhimba  imanza za baringa bagasubira inyuma bakazirangiza, ku buryo bagurishije imitungo itari iyabo, avuga ko abahesha b’inkiko nk’abo harimo abagera kuri 15 bashyikirijwe inkiko, ubu bamwe muri bo bakaba baramaze gukatirwa ibihano.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston (Foto Gisubizo G.)

Minisitiri Busingye yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, ejo hashize tariki ya 27 Werurwe 2018 mu kiganiro yahaye inteko rusange ya Sena, ubwo yabagezagaho ibisobanuro mu magambo ku bibazo birebana n’ubutabera, nkuko abagize Sena babigaragarijwe muri raporo.

Minisitiri Busingye yagize ati “Abahesha b’inkiko bagera kuri 15 baranzwe n’imikorere mibi iganisha ku buriganya nko guhimba imanza, bakazirangiza bakoresheje uburyo bwo kugurisha amazu n’indi mitungo itari iyabo, kugeza ubu harimo abashyikirijwe inkiko ndetse barakatirwa”.

Ku bibazo by’imanza zitarangizwa, nk’uko biba bikubiye mu byemezo by’inkiko ziba zabitegetse, Minisitiri w’Ubutabera asanga abagera kuri 80% banga gutanga ibyo batsindiwe mu nkiko, kabone n’iyo biba byamaze kuba itegeko, mu gihe ababarirwa ku 100%, ari ababa bafite icyo bagomba Leta ariko ntibayishyure, nubwo avuga ko harimo n’abatishyura bitewe nuko baba nta bwishyu bafite.

Akomeza agira ati “Nk’ubu muri gahunda duteganya kubaka urugaga, rukaba urugaga rugezweho ruri ku gipimo, haba ku birebana n’imyitwarire y’abahesha b’inkiko n’imikorere myiza igezweho. Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukwitabira gutanga ibyo watsindiwe mu nkiko kandi ukabikora ku neza, kuko ari byo bitanga amahoro, abantu bemera gutanga ibyo batsindiwe bakabikora batagoranye kugeza ubu baracyari mbarwa.”

Ku itegeko rihana icyaha k’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho usanga nk’abarokotse Jenoside bashobora kwibasirwa akaba yahohoterwa nko kuba yakwibwa imitungo ye, ariko uwabikoze agamije ibindi biganisha ku itotezwa, Minisitiri w’Ubutabera avuga ko hari ingamba ndetse n’ibimaze gukorwa byatanze umusaruro,  atanga ingero z’aho icyo cyaha cyavanwe mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha,  kigashyirwa mu itegeko ryihariye rigamije guhana ingengabiteterezo ya Jenoside.

Ikindi kandi asanga abagenzacyaha n’abashinjacyaha bahuguwe mu buryo buhagije ku buryo bibaha ubumenyi butuma barengera abashobora kurengana n’uburyo bw’imitsindire y’abaregwa icyo cyaha ikomeje kuzamuka ku kigero kiza kiri hejuru ya 70%.