Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Abaheruka gutorerwa kuyobora za federasiyo bahuye na Perezida wa CAF

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 14-11-2018 saa 16:21:27
Abayobozi bashya b'amashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika bari kumwe na Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad

Abayobozi bashya baheruka gutorerwa kuyobora amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye muri Afurika bahuriye mu Misiri ku biro by’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika “CAF”.

Aba ni Mathurin De Chacus (Benin), Jean Guy Blaise Mayolas (Congo), Esayas Abraham Weldeyesus (Eritrea), Isayas Jira Bosho (Ethiopia) na Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene (Rwanda).

Aba bayobozi bashya bahamagajwe na Prezida wa CAF Ahmad Ahmad na Essadek Alaoui, Umunyamabanga mukuru wa CAF kugira ngo babashe kuganira muri rusange banamenye abakozi bo muri CAF bashobora gukenera mu buzima bwa buri munsi bw’akazi kabo.

Abayobozi bashya b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika bari kumwe na Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad

Esayas Jira yatorewe kuyobora ishyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Ethiopia muri Kamena 20 2018 naho Mathurin De Chacus, atorerwa kuyobora ishyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Benin muri Kanama 2018.

Esayas Abraham Weldeyesus we yatorewe kuyobora ishyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Eritrea muri Nzeri 2018 naho Jean-Guy Blaise Mayolas wari umukandida rukumbi mu matora y’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo Brazaville atorerwa mu Kwakira 2018.

Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” muri Werurwe 2018 asimbuye Nzamwita Vincent De Gaule.

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.