Abahawe inka z’inzungu na Msaada barishimira ko zabakuye mu bukene

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 01-01-2019 saa 17:08:49
Umwe mu bahawe inka y'inzungu na Msaada mu Karere ka Rwamagana, yubakiwe n'ikigega cy'amazi ndetse afashwa no kubona ubwatsi bw'iyi nka

Abahawe inka n’umuryango mpuzamahanga Msaada ukomoka mu Bwongereza binyuze muri Gahunda ya Girinka, baravuga ko uyu muryango watumye imibereho yabo iba myiza cyane.

Msaada ni umuryango ufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kuboroza inka z’imfirizoni (Pure breeds freizian cows) mu turere twa Rwamagana na Kayonza.

Mukambonera Beatrice avuga ko ubwo yahabwaga inka n’uyu muryango kuwa 21 Kamena 2015, yari mu buzima bugoye ariko ubu amaze gutera imbere bigaragara.

Yagize ati: “Nabanje kubona amase ndahinga ndafumbira, ubwo natangiye kubona amata ndagurisha ndanywa ikimasa nakimaranye amezi 3 ndakigurisha nongeraho amafaranga y’amata ntangira gutanga amafaranga y’abana ku ishuri, iyo nka yakamwaga litiro 25 kugeza n’ubu irakamwa izo litiro.”

Uyu mubyeyi yemeza ko yafashijwe cyane n’uburyo abamuhaye inka batamutereranye ahubwo bakomeje kumuba hafi, bakamwitaho we n’inka ye kugeza ibyaye na nyuma yaho.

Aha niho hari itandukaniro rinini n’abandi bahabwa inka za Girinka kuko hari aho usanga zititabwaho neza, nyir’inka akagomba kuba ari we uyikurikirana adafite ubumenyi mu korora.

Mukakalisa Annonciate yahawe inka na Msaada uyu mwaka; yemeza ko uburyo bakurikiranwa bubafasha kwikura mu bukene, yagize ati: “Nzarebera ku bandi kandi mbere y’uko duhabwa izi nka twabanje kwigishwa uburyo tuzazitaho batubwira ko ikibazo cyose izagira tuzababwira n’igihe cyose tuzakigirira niyo yaba mu ijoro, ngo bazaza badufashe.”

Ntambara Damascene, Umuyobozi wa Msaada ishami ry’u Rwanda, avuga ko “uhawe inka ahabwa amahugurwa magari ajyanye no kuyitaho arimo “imigaburire, isuku yazo, kumenya ko zarwaye, kumenya ko zarinze bazitera intanga…”

Yakomeje agira ati, “Iyo tumaze kumaze kubahugura tububakira ibiraro, bigezweho bya kijyambere bijyanye n’inka za kijyambere za firizone (pure breeds freizian cows), iyo tumaze kububakira ikiraro tububakira n’ikigega cy’amazi kuko ntiwavuga imigaburire y’inka zizatanga umukamo utavuze amazi kuko 68% by’umubiri w’inka biba bigizwe n’amazi. Ikindi ku nka hafi 87% by’ibigize amata biba ari amazi, bityo rero iyo utekereje kugabura ugamije umukamo amazi ntabwo ugomba kuyirengagiza.”

Ntambara avuga ko Msaada imaze kugabira inka imiryango 361, igahamya ko abahawe izo nka zabafashije kwiteza imbere, ati, “umuturage ubonye ataragabana iyo usubiyeyo yaragabanye usanga ubuzima bwarahindutse cyane.”

Ntambara avuga ko mu gotaranya abahabwa inka Msaada ikorana n’ubuyobozi bw’imirenge n’uturere ndetse n’abahagarariye abarokotse Jenoside kuko ari bo bazi bagenzi babo bababaye.

Uhawe inka na Msaada ikabyara inyana, ayiha undi gutyo gutyo mu rwego rwo koroza benshi, nk’uko bigenwa n’amategeko agenga Girinka ari na yo Msaada igenderaho.

Ntambara uyobora Umuryango Msaada ishami ry’u Rwanda

Umwe mu bahawe inka y’inzungu na Msaada mu Karere ka Rwamagana, yubakiwe n’ikigega cy’amazi ndetse afashwa no kubona ubwatsi bw’iyi nka

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.