Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Abahatanira Miss Hertage Global barimo gutorwa kuri interineti

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 15-07-2019 saa 11:04:48
Michaella Kabahenda wabaye Miss hertage muri Miss Rwanda 2019

Ricca Michaella Kabahenda wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda 2019, yatumiwe kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Heritage Global azabera muri Ghana. Amatora azamara iminsi irenga mirongo ine azagaragaza uwahawe amajwi menshi bityo bikaba byamufasha kwegukana ikamba.

Irushanwa rya Miss Heritage Global ryari rimaze imyaka ibiri ritaba, ibi byatumye abegukanye amakamba ya Miss Heritage mu Rwanda mu myaka ibiri ishize batabasha kuryitabira.

Kuri ubu nyuma yo kwisuganya bakiyemeza kongera kuritegura batumiye Ricca Michaella Kabahenda wegukanye ikamba rya Miss Heritage 2019 ngo azitabire Miss Heritage Global. Uyu mukobwa ahatanye n’abandi bakobwa 54 baturuka mu bihugu binyuranye, aba bakaba bari kwishakamo uzegukana iri kamba mu gihe amatora yo kuri murandasi “interineti yo arimbanyije.

Muri uyu mwaka byitezwe ko iri rushanwa rizaba muri Kanama 2019 rikabera muri Ghana. Ubwo riheruka kuba mu mwaka wa 2016-2017 Mutoni Jane waserukiye u Rwanda yagizwe igisonga cya mbere cya Miss Heritage Global mu gihe Umufaransakazi witwa Théodora P. Marais ari we watahanye iri kamba.

Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rwitabira irushanwa rya Miss Heritage Global risanzwe ribera muri Afurika y’Epfo. Mu 2014 hagiyeyo uwitwa Marlenne Mutoniwase, mu 2015 u Rwanda ruserukirwa na Bagwire Keza Joanah, icyo gihe yabaye igisonga cya kane naho mu mwaka wa 2016 hagiyeho Mutoni Jane (wabaye igisonga cya mbere).

Michaella Kabahenda wabaye Miss hertage muri Miss Rwanda 2019

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.