Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abahanzi nyarwanda bitwaye neza muri HipiPo Awards 2018

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 19-03-2018 saa 09:48:59
Knowless umwe mu batsindiye igihembo

Mu gikorwa cyo gutanga ibihembo bya HipiPo  2018 cyabereye I Kampala muri Uganda ku ya 17 Werurwe 2018 mu bahanzi 13 ba Banyarwanda bahataniragamo ibihembo  ababitsindiye ni Bruce Melody, Charly na Nina, Knowless, The Ben ndetse na Meddy.

Knowless umwe mu batsindiye igihembo

Meddy indirimbo yamuhaye amahirwe yo gutsinda ni iyitwa “Slowly” yabaye indirimbo nziza y’umwaka, Knowless indirimbo yitwa “Uzagaruke” mu buryo bw’amashusho  aba ari yo ihiga izindi mu Rwanda, Bruce Melody aba ari we  muhanzi witwaye neza muri aka karere.

The Ben indirimbo yatumye atsinda ni iyitwa “Binkolera” yakoranye na Sheebah Karungi ikaba yarabaye indirimbo nziza y’urufatanye.

Indirimbo yitwa “Owooma’ Geosteady yakoranye na Charly na Nina muri Uganda yatsindiye igihembo cya Zouk nziza.

Nta bwo ari abahanzi nyarwanda gusa batsindiye ibihembo  hatanzwe n’ibindi bihembo bitandukanye birimo ibyo ku rwego rw’abahanzi bo muri Uganda, ku rwego rw’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba n’ibindi.

Abategura iri rushanwa ribera buri mwaka muri Uganda, babinyujije ku rukuta rwa hma.Hipipo.com bashimiye abatsindiye ibihembo.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.