19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Abahanzi nyarwanda bateguriwe irushanwa mpuzamahanga

Yanditswe na Gisubizo Gentil M.

Ku ya 21-09-2020 saa 18:35:03

Ikompanyi itegura ibirori bitandukanye ‘More Events’ yateguye irushanwa ry’imbonekarimwe ryiswe ‘The Next Popstar ’, rigamije kuzamura impano z’abahanzi nyarwanda mu ruhando mpuza mahanga.

Iryo rushanwa rizajya rica kuri tereviziyo ya KC2 buri ku cyumweru kuva saa mbiri kugera saa tatu z’ijoro (8PM – 9PM), rizajya rinyura kandi no ku mbuga nkoranyambaga z’abateguye iri rushanwa aho kwiyandikisha bizatangira tariki 30 Nzeri 2020 kugeza tariki ya 18 Ukwakira 2020.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ubuyobozi bwa More Events bwatangaje ko iryo rushanwa rigamije gushaka impano zidasanzwe muri muzika nyarwanda no kuziteza imbere.

Byitezweho ko uzegukana iryo rushanwa azahabwa igihembo cya miriyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, akorerwe umuzingo w’indirimbo (album) izakorwa na SM1 Music Group ibarizwa muri Sony Music Group, imwe mu ma kompanyi atunganya umziki ku rwego rw’Isi.

Iryo rushanwa rirafunguye ku bahanzi bose bifuza kugeza umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga, abemerewe kwiyandikisha bakaba ari abahanzi bashya cyangwa itsinda, abahanzi bakizamuka cyangwa itsinda aho ndetse n’abahanzi cyangwa itsinda bamaze kubaka izina mu Rwanda.

Nyuma yo kwiyandikisha, itsinda ry’impuguke muri muzika mpuzamahanga  ndetse na muzika nyarwanda rizahitamo 60 ba mbere bafite ibisabwa, maze bakomeze mu irushanwa nyirizina.

Kuva kuri iki kiciro, abafana bonyine ni bo bazajya bahitamo umuhanzi ukomeza ku rundi rwego babinyujije mu gutora kuri SMS ndeste no kumbuga nkoranyambaga.

Muri buri kiciro, abahanzi 10 bafite amajwi menshi bazajya bahabwa umwanya wo kwigaragaza (performance) imbere y’impuguke enye (4) muri muzika nyarwanda no ku rwego mpuzamahanga, aho bazajya bagirwa inama ku byo bashobora gukosora mu miririmbire yabo kugira ngo babashe gutsindira irushanwa.

Iri rushanwa rizagira ibyiciro 4 harimo na FINAL , ku bindi bisobanuro abahanzi barasabwa gukurikira imbuga nkoranyambaga z’abategura bakazanashyira mu bikorwa iri rushanwa.

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil M.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.