Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abahanga bariga kuri gahunda ziteza imbere ubuhinzi muri Afurika

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 02-04-2019 saa 15:48:56
Abateraniye mu nama yiga ku iterambere ry'ubuhinzi i Kigali, imbere uwa gatatu uturutse iburyo ni Umuyobozi nshingwabikorwa w’Ikigo Trust Africa cyateguye iyi nama, Ebrima Sall (Foto James R)

Abahanga mu by’ubuhinzi, abashyiraho politiki n’imiryango itegamiye kuri Leta ikora mu iterambere ry’ubuhinzi n’amashyirahamwe nyafurika ahuza abahinzi, bateraniye mu Rwanda.

Barerebera hamwe uko gahunda ziteza imbere ubuhinzi zihagaze muri Afurika, nyuma y’aho ibihugu byemeranyijwe kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, mu masezerano ya Malabo yo mu 2014.

Ni inama y’iminsi yateguwe n’Ikigo Trust Africa gifatanya n’abashyiraho politiki zitandukanye zigamije iterambere na demukarasi n’imiyoborere, mu rwego rwo gushyira hamwe abantu batandukanye baturutse mu nzego zifite iterambere ry’ubuhinzi kugira ngo baganire uko ibihugu bitandukanye birimo gushyira mu bikorwa gahunda y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ikiciro cya kabiri cy’ubuhinzi buteye imbere, impinduramikorere igamije iterambere risangiwe n’ubworozi (CAADP).

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo Trust Africa cyateguye iyi nama, Ebrima Sall yatangaje ko abahinzi bagihura n’imbogamizi nyinshi, zituma bakeneye kwitabwaho by’umwihariko haba muri politiki zishyiraho ubuhinzi no mu byo bashyira mu buhinzi.

Ati “Hari ikijyanye n’aho bakura ubushobozi, amasoko y’umusaruro; bakeneye kwitabwaho byihariye haba mu guhugurwa kandi natwe Trust Africa twagiye tubaha ubwo bufasha. Ibyo bakeneye mu by’ukuri ni ukubashyiriraho aho gukorera heza tukamenya ko babona ubufasha bwose bakeneye haba mu byo bashora mu buhinzi n’ibindi kugira ngo babashe kugira ubuhinzi n’ubworozi mu buryo bifuza kubigiramo uruhare ku mugabane.”

Sall yakomeje avuga ko nk’uko Umugabane w’Afurika utuwe n’umubare munini w’abagore kandi umusaruro munini utangwa na bo, bakeneye kwitabwaho mu miryango barimo kugira ngo babone umusaruro wo gutunga imiryango yabo basagurire n’amasoko nk’abandi.

Ati “Turabizi ko iyo umugore ahawe ubumenyi bituma arushaho gutanga umusaruro mu byo akora; bigira inyungu nyinshi ku muryango wose bigatuma babasha kwiga amashuri abanza, ayisumbuye n’andi yo hejuru.”

Ruzindaza Ernest, Uyobora itsinda rireba uko ibihugu bishyira mu bikorwa amasezerano ya CAADP, akaba n’Umujyanama Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu ishami ry’iterambere ry’ibyaro n’ubuhinzi, yavuze ko ibigenderwaho muri CAADP bireba uko uruhare rw’abaturage rungana muri politiki z’ubuhinzi n’uko Guverinoma ibuteza imbere, mu kongera umusaruro.

Yakomeje avuga ko mu kiciro cya mbere cya CAADP bitaga ku kureba ibihugu bihagaze mu ngengo y’imari igomba kungana na 10% by’ingengo y’imari ya buri gihugu, ariko basanze bidahagije gusa ngo ubuhinzi bugere aho bwifuzwa.

Ati “Byadusaba gusa gufungurira amarembo n’abikorera kuko 10% byonyine ntibihagije ngo mu kugera ku buhinzi buvuguruye bw’Afurika. Dukomeje gukora ubuvugizi kugira ngo iryo 10% rigerweho hose ariko twibuka ko iryo 10% ari iryo gufungurira amarembo abikorera bakinjira mu ishoramari.”

Indi ngingo abateraniye muri iyi nama barimo kwigaho ni ijyanye n’uko abahinzi babasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, aho usanga umuhinzi ku mugabane w’Afurika bugishingiye ku miterere y’ikirere, rimwe na rimwe kikabatenguha mu gihe imvura yabaye nke cyangwa yaje ari nyinshi.

Abateraniye mu nama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi i Kigali, imbere uwa gatatu uturutse iburyo ni Umuyobozi nshingwabikorwa w’Ikigo Trust Africa cyateguye iyi nama, Ebrima Sall (Foto James R)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.