Abahagarariye PAM-Rwanda mu mashuri basobanuriwe uko Abanyafurika bakwishyira hamwe

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 05-03-2019 saa 17:28:29
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ya PAM Rwanda (Foto PAM Rwanda)

Abayobozi b’Umuryango uharanira agaciro k’Abanyafurika ‘Pan-African Movement’ishami ry’u Rwanda (PAM Rwanda)’ muri za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda no mu mashuri yisumbuye, bahuriye mu mahugurwa y’umunsi umwe ejo hashize ku wa Kabiri tariki 05 Gashyantare 2019, baganirizwa ku mateka y’uyu muryango.

Dr. Ismael Buchanan umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari muri Pan-African Movement mu Rwanda, asobanura ko bahisemo guhugura abayobozi ba PAM Rwanda muri za kaminuza kugira ngo bahabwe bimwe mu biganiro byerekeye amateka ya Pan-African Movement, n’ibiganiro bijyanye n’inzego zikenewe kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.

Yagize ati “Twahisemo guhugura abanyeshuri bahagarariye abandi muri PAM Rwanda ndetse n’abo mu mashuri yisumbuye kugira ngo aba bayobozi muri za kaminuza no mu mashuri yisumbuye basubire mu bigo babamo, batange umurongo ngenderwaho twifuza, ku buryo twifuza ko byava hejuru bijya hasi kandi koko ni ko bimeze kuko mu bihe bishize twarimo duhugura abo mu turere, ubu rero turimo guhugura n’abo muri kaminuza ndetse n’abo mu mashuri yisumbuye.”

Muzirankoni Egidie uhagarariye abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko icyo yavanye mu mahugurwa, ari uburyo Abanyafurika bakwishyira hamwe kugira ngo babashe kwigira. Kuri we ngo nk’urubyiruko birabareba cyane kuko nk’uko babibwiwe, bari muri Afurika kandi ni bo Afurika y’ejo hazaza.

Asobanura ku ruhare rwabo nk’urubyiruko yagize ati “Uruhare rwacu batubwiye ko hari abatangije iki gikorwa cya Pan African Movement, numva ko uruhare twe twabigiramo ari ugukomereza aho batangiriye kuko tugenda dusimburana bamwe bavaho abandi bajyaho, rero kudutoza ibi cyangwa kutubwira ibijyanye na PAM, ni ukugira ngo natwe ejo tuzabibwire abari inyuma yacu, nkaba numva uruhare rwacu nk’urubyiruko rw’uyu munsi ari ukubyiga, tukabimenya ndetse tukazabisobanurira n’abandi.”

Nsengimana Amoni, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye akaba ahagarariye Pan African Movement muri iyi kaminuza, avuga ko ibiganiro nk’ibi cyangwa amahugurwa icyo abamarira mu buzima bwabo, ari ukumenya Pan-African Movement.

Ati “Nyuma yo gusobanukirwa Pan-African Movement, ni ukumenya icyo yamfasha mu buzima bwange cyangwa ibikorwa ngomba gukora kugira ngo mbe umunyamuryango uhamye. Ibyo bikorwa rero kubera ko tuba tutabizi nk’urubyiruko, tubimenyera mu mahugurwa cyangwa mu biganiro by’abantu bakuze kandi bafite amateka akomeye.”

Umulisa Henriette, umuyobozi wungirije muri Pan-African Movement akaba ashinzwe gahunda za PAM Rwanda, yabwiye urubyiruko rwo muri za kaminuza ko ari rwo PAM ishingiyeho.

Ati “Urubyiruko muzi ko ari mwebwe dushingiyeho ni yo mpamvu twashyizemo imbaraga nyinshi cyane mu nzego zitandukanye zihuriramo urubyiruko nko muri za kaminuza ndetse no mu mashuri yisumbuye kubera ko ni ho twumva hari imbaraga zizagira u Rwanda twifuza ndetse n’Afurika twifuza”.

Akomeza agira ati “Kugeza ubu twababwiye amateka ya Pan African Movement, uko yatangiye, ibibazo Afurika yahuye na byo n’u Rwanda rurimo. Nta bwo u Rwanda twakwicara hamwe ngo tugiye kwishakamo ibisubizo twenyine tutarebye Afurika nk’umugabane kubera ko nk’u Rwanda ntitwatera imbere twenyine kuko dukeneye n’abaturanyi bacu, dukeneye Afurika yose kugira ngo tugere kuri ya mpinduka y’Afurika twifuza.”

Shyaka Michael Nyarwaya, komiseri w’urubyiruko muri Pan-African Movement Rwanda, avuga ko urubyiruko rwatojwe neza rushobora guhindura Umugabane w’Afurika kandi rukarushaho gusobanukirwa amatwara n’imikorere ya Pan African Movement.

Ati “Dushingiye ku mateka yaranze iki gihugu, ni uko cyabohowe n’abana b’Abanyarwanda bari bafite imyaka nk’iyi yacu. Dushingiye kuri abo bagize ishyaka, twumva ko n’ibi bishoboka. Urubyiruko iyo rwatojwe neza rufite ubuyobozi bwiza byaduha ikizere ko dufite urubyiruko rwiza kandi bikatwereka ko Afurika ishobora kugera ku ntego zayo.”

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ya PAM Rwanda (Foto PAM Rwanda)

 

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.