Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abahabwa Pansiyo baravuga imyato Perezida Kagame wongereye insimburamushahara

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 21-05-2018 saa 12:25:17
Munyandekwe Oswald Umuyobozi ushinzwe Ishami rya Pansiyo n’Ibigenerwa umunyamuryango mbere y’ikiruhuko k’izabukuru

Abanyarwanda bari mu kiruhuko k’izabukuru bahabwa insimburamushahara barashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yumvise ubusabe bwabo akemeza ko amafaranga ya Pansiyo bahabwaga yongerwa.

Munyandekwe Oswald Umuyobozi ushinzwe Ishami rya Pansiyo n’Ibigenerwa umunyamuryango mbere y’ikiruhuko k’izabukuru

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) buratangaza ko guhera mu kwezi kwa Mata 2018, abafata amafaranga ya Pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi babonye inyongera iri ku kigero cya 25% muri rusange, akaba agenda yiyongera uko umuntu ahembwa make.

Kugeza ubu Abanyarwanda bahabwa insimburamushahara ya Pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi barabarirwa mu 40,000 na ho amafaranga bahembwa buri kwezi akaba yaravuye kuri miliyari imwe n’ibihumbi 700 akagera kuri miliyari ebyiri n’ibihumbi 200.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Munyandekwe Oswald Umuyobozi w’Ishami rya Pansiyo n’Ibyago bikomoka ku kazi, yatangaje ko iri yongezwa ryakemuye ikibazo cy’abahembwa Pansiyo y’intica ntikize ibatera ipfunwe.

Yagize ati “Twari dufite ikibazo cy’abantu bafata amafaranga make cyane, aho Banki zikuramo ayazo, bo ntibagire icyo basigarana. Abafata make cyane ni abakoze kera aho umushahara-fatizo ngereranyo washyizweho mu mwaka wa 1983 wari ukibarirwa ku mafaranga 100 ku munsi. Imishahara yatangwaga icyo gihe yari mito kandi n’umutungo w’igihugu wari ushingiye ku buhinzi gusa.”

Yakomeje asobanura ko amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko k’izabukuru yongerewe mu mwaka wa 1981, yongera kongerwa mu 2003 aho uwahembwaga make yavuye ku mafaranga 1300 agera kuri 5200 buri kwezi. Ubu abahembwaga amafaranga ari munsi ya 5,200 bose bongerewe ingano yayo bahembwa amafaranga13,000 ku kwezi.

Munyuzangabo Modeste umwe mu bari mu kiruhuko k’izabukuru akaba na Perezida w’Umuryango Nyarwanda w’abari muri Pansiyo (ARR/Association Rwandaise des Retraités), yagize ati “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yuko ibyo twamusabye yabiduhaye kandi bigashyirwa mu bikorwa.  Nyuma y’igihe kirekire dufatanya na RSSB mu buvugizi, abahabwa Pansiyo turishimye kuko nk’uwahembwaga munsi y’amafaranga 5,200 ku kwezi ntabwo azajya munsi y’amafaranga 13,000. Iyo ni intambwe nziza yatewe kandi twizeye ko izakomeza.”

Karambizi Gregoire na we yongeyeho ati “N’ubundi iyongezwa ry’amafaranga ya Pansiyo riracyakenewe kuko ubuzima burahenze cyane, uretse ko twizeye ko inzego zibishinzwe zibyumva kubera iterambere rigaragara mu nzego zose z’igihugu.”

Abari mu zabukuru bamaze gutegura inyandiko ishimira Nyakubawa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bagashima ubufatanye na RSSB ndetse ko kuva mu kwezi kwa Mata 2018 yahise ishyira mu bikorwa Iteka rya Perezida No 069/01 ryo ku wa 16/04/2018.

IKORANABUHANGA MU GUTANGA PANSIYO MU MUCYO

Bwana Munyandekwe Oswald avuga ko nyuma y’aho RSSB ishyize imbaraga nyinshi mu gukoresha ikoranabuhanga, amafaranga ya pansiyo agera ku bagenerwabikorwa ku gihe buri kwezi abazwe mu mucyo kandi anyujijwe muri banki, bitewe n’uko buri wese yizigamiye akiri ku kazi.

Munyuzangabo (ibumoso) na mugenzi we Karambizi mu mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru muri 2015 (Foto TNT)

Yagize ati “Kuva hafi imyaka icumi ishize twatangije uburyo bw’ikoranabuhanga budufasha cyane, haba mu kwandika abakoresha n’abakozi mu gukusanya imisanzu no kumenyekanisha imishahara y’abakozi, mu gutunganya amadosiye n’ihemba ryayo. Imenyekanisha-mishahara ryari ku mpapuro kuva muri 1962 aho Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda cyagiyeho (CSR), zose zashyizwe mu mashini kabuhariwe, bityo akazi ka buri munsi karoroha, bituma ihemba rya buri kwezi rishoboka kandi rigakorwa mu mucyo”.

UKO AMAFARANGA YONGEJWE

Ingingo ya 2 y’Iteka rya Perezida ryavuzwe haruguru, riteganya ko amafaranga y’ubwiteganyirize bwa pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi adashobora kujya munsi ya Frw 13,000 ku kwezi.

Ingingo ya 4 iteganya ijanisha ry’inyongera y’amafaranga ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi mu buryo bukurikira:

Abahembwa hagati y’amafaranga 5,201 kugeza ku 10,000 ku kwezi bongejwe hagati ya 149.8% kugeza ku 101.04% naho umuntu ufata hagati y’amafaranga y’u Rwanda 10,001 kugeza ku 20,000 ku kwezi ahembwa 100.9% na 63.02%.

Abahabwa Pansiyo iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 20,001 kugeza ku 50,000 bongejwe kuva kuri 63% kugeza kuri 34,22% naho abahembwa amafaranga 50,001 kugeza ku 100,000 bongezwa kuva kuri 34,2% kugeza kuri 22,1%.

Abahembwa hagati y’amafaranga 100,000 kugeza kuri 200,000 ku kwezi bongejwe hagati ya 22,08% na 13,56% naho ababona hagati y’amafaranga 200,001 na 500,000 bongezwa hagati ya 13.54% na 5.74%.

Abahembwa hagati ya 500,001 na 1,000,000 ku kwezi bahawe hagati ya 5.74% kugeza kuri 0.504%, mu gihe abafata amafaranga arenga miliyoni bongereweho hagati ya 0.502% na 0.071%.

Mu gusoza, ubuyobozi bwa RSSB burizeza abatanga imisanzu muri RSSB bose ko icungwa neza kandi na Pansiyo zizakomeza kongerwa hagendewe ku byo inyigo z’abahanga zikorwa buri myaka itanu zizagenda zerekana ku iterambere ry’ikigo, uko ubukungu bw’igihugu buzagenda bwiyongera ni nako imibereho y’abiteganyirije izagenda irushaho kuba myiza.

Ubuyobozi bwa RSSB burashishikariza abakozi bose kugana Ubwiteganyirize bityo bakazagira ejo hazaza heza n’amasaziro meza. Abakoresha na bo barasabwa kubahiriza amategeko mu guteganyiriza abakozi babo bose, bityo na bo bakishimira ko abakozi babo batera imbere, bafite imibereho myiza n’imisazire myiza.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.