Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abagororerwa Iwawa biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 15-07-2019 saa 10:13:15
Urubyiruko rugororerwa Iwawa ruvuga ko ibiyibyabwenge byangiza ubuzima bikwiye kurwanywa (Foto Ngaboyabahizi P)

Urubyiruko rugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa rwiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge rugaragaza ababicuruza kugira ngo rutange umusanzu wo kubaka igihugu kizira ibiyobyabwenge.

Ibi babivuze ubwo basurwaga na Komite y’igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu bukangarumbaga yateguye bwo kurwanya ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Patrick Bugingo ni umwe bagororerwa Iwawa, avuga ko kuri we yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge afite imyaka 11, ariko ngo byamugizeho ingaruka.

Yagize ati: “Natangiye gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga, ibi byatumye ntabasha kwiga, nigaga muri Kaminuza ndabitakaza ngahora mpura n’uburwayi butandukanye, burimo inkorora idakira, umutwe n’ibindi. Nkaba ngira inama ababyeyi zo gukomeza kwita ku bana babo kuko iyo barangaye biviramo abana babo kwishora mu ngeso mbi”.

Nsengiyumva Musa wo mu karere ka Gisagara we avuga ko atazihanganira ukoresha n’ucuruza ibiyobyabwenge, mu gihe azaba ageze mu rugo amaze kurangiza amasomo arimo ajyanye no kwiga umwuga w’ubudozi ubu aho agororerwa Iwawa.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge ni bibi nge kandi ubikubwira mbifitiye ubuhamya bukomeye, reba ngewe maze amezi abiri ndi hano, Papa na we nguyu yitwa Kwizera Ibrahim, amaze ibyumweru 2 ansanze hano.

Ubu barumuna bange nta bwo babona ibibatunga n’amafaranga y’ishuri mu gihe twese turi hano mu bihano, kandi twari dukwiye kuba twarabyihoreye kare, nta munsi n’umwe nindamuka mvuye hano nzihanganira ikitwa ikiyobyabwenge, abo nzi bose nzasange barabiretse, kandi barahari twabisangiraga, sinzabahishira”.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’amadini, amatorero na Sosiete Sivile rigamije kurandura ibiyobyabwenge Musenyeri Birindabagabo Alexis, avuga ko biyemeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije kurandura ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Impamvu zituma ibiyobyabwenge bitinda kurangira hari impamvu nyinshi, hari ababihishira, ubundi ugasanga ubufatanye mu nzego hari aho bikigenda biguru ntege, ariko nizeza ko nidukomeza ubufatanye mu gihe k’imyaka itatu iki kibazo kiraba kibaye amateka”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze Dr. Ndimubanzi Patrick we asanga ubu bufatanye hagati y’inzego zitandukanye hamwe n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge bwitezweho gutanga umusaruro.

Yagize ati: “Ni ngombwa ubufatanye mu nzego zose, tugamije kurandura ibiyobyabwenge, buri wese abigizemo uruhare, ubu turakangurira buri wese gutanga amakuru aho ibiyobyabwenge biri, dukangurira abo byagizeho ingaruka kwivuza, ndetse tukanafasha gusubira mu buzima busanzwe, aba bose bagenda babifatirwamo bakagororwa nyuma bakiyemeza guhindura imyifatire”.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwo buburira abijandika mu biyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo ko ibihano byiyongereye kuko amategeko ateganya ko ufatirwa mu bikorwa byo guhinga, guhindura, gutunda, kubika, uha undi, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miriyoni 20 kugera kuri 30.

Urubyiruko rugororerwa Iwawa ruvuga ko ibiyibyabwenge byangiza ubuzima bikwiye kurwanywa (Foto Ngaboyabahizi P)

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.