Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abagore ntibashobora byose, hakenewe uruhare rw’abagabo-Nyirasafari

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Mar 25, 2018

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, yagaragarije abagore ko badashobora gukora buri cyose nk’uko inshingano zabo zibibasaba hatabayeho gufatanya n’abo bashakanye, kuko iyo bitabayeho ibyakorwaga n’umugore iyo adahari byose birangirika.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance wa kane uturutse ibumoso n’abahagarariye inzego z’abagore (Foto Sezibera A)

Ibyo Minisitiri Nyirasafari yabigarutseho mu gusoza umwiherero w’abahagarariye inzego z’Inama y’Igihugu y’Abagore ejo hashize ku wa 24 Werurwe 2018.

Nyirasafari yasabye abagore kuzuza inshingano zabo mu rugo nka ba mutima w’urugo, ariko bakibuka ko bagomba gushishikariza abagabo babo kubafasha kugira ngo buzuzanye, bityo ntihabeho kwiharira imirimo yose kuko iyo yabuze (umugore) ibyakorwaga birangirika kuko yabuze umusimbura.

Yagize ati: Mu rugo usanga umugore ari we usabwa isuku yose, agateka, akagaburira umwana, ariko dushaka ko abo twashakanye, abo tubana na bo badufasha ntitwiharire imirimo yose kandi twirinde inshingano zituvuna nyamara umugabo yicaye. Tugerageze kumvisha abagabo bacu ko hari ibyo bagomba kudufasha tutashobora byose kandi CNF izategure amahugurwa yimbitse yo kugaragaza ko umugore atikoreye imitwaro yose y’urugo…”

Avuga ko abasheshe akanguhe bamaze kubisobanukirwa muri iki gihe batoza abana babo gukora imirimo yose hatabayeho kuvangura umuhungu n’umukobwa.

Ati: Twebwe n’abaturuta byababayeho ariko abana tubyara ntibakwiye kubaho batyo, hari ababyeyi bafashe abana babo b’abakowa babahindura ba nyiramiruho ab’abahungu biyicariye ngo hari imirimo batakora kuko ari iy’abakobwa. Ese kuki mu mirimo yinjiza amafaranga iryo tandukaniro ritabaho?”

Ku birebana n’amakimbirane mu muryango n’ihohoterwa rigikorerwa umugore, yabibukije ko ari ikintu kitazakomeza kwihanganirwa kuko amategeko ahari igisabwa ari uko abantu bakwiriye kukirinda.

Agira ati: Umugore ni umuntu nk’undi wese ntakwiriye guhohoterwa kandi na we ntakwiriye guhohotera uwo babana kandi iyo iryo hohoterwa ribaye hagomba kwiyambazwa inzego z’ubuyobozi kugira ngo zihangane n’icyo kibazo”.

Ku byerekeranye n’ikibazo cy’abana basambanywa bikabaviramo inda zitateganyijwe, Nyirasafari avuga ko gikwiriye kwamaganwa, kikarwanywa kandi ntigihishirwe, bityo uwagize ingorane zo guhura nacyo bakamuyobora muri ‘Isange One Stop Center’.

Uhagarariye urugaga rw’amakoperative y’abagore mu ntara y’Iburengerazuba Nyiramana Peluse, asanga abagore bashoboye, nta mbogamizi bafite ahubwo bafite igisa n’intege nke.

Akangurira imiryango gushyira ingufu muri gahunda y’ibitaramo byahozeho kuko ari ho abantu bungukira ubumenyi, hagatangirwa amakuru, agasaba kongera imbaraga mu birebana n’umugoroba w’ababyeyi kuko ari ho hakemukira ibibazo bigenda bigaragara.

Nyiramana atangaza ko icyagaragaye ari uko ingo nyinshi zifite abagore bagenga neza imiryango (ingo) yabo usanga abagabo babo babyina insinzi. Yashishikarije abagore guha uburere abana.

Umuyobozi wa ‘Transparency Interantional Rwanda’ Ingabire Marie Immaculée, avuga ko kuba umugore ukaba n’umuyobozi ari ikintu gitanga inshingano ariko wajya kureba ukabona zisa.

Agira ati: Iyo urebye za nshingano umugore agira mu rugo iwe ni zo usanga n’ubundi umuntu agira mu buyobozi, ureberera abo uyobora. Umuntu wese uri muri CNF utabasha gukora ubuvugizi burya nta bwo uba uri ahantu ugomba kuba. Inshingano z’umugore mu muryango turazizi, hari imiterere karemano utahindura uri n’umugore kuko utasaba umugabo gutwita, kukugira ku bise no konsa, buriya nshimira Imana yaduhaye inshingano nziza zo kuturemeramo kandi ntidukwiye kwifuza udusimbura kuri zo kuko bishimishije. Ibyo babiturekere ariko ibijyanye no gukingiza umwana, kumwuhagira n’umugabo yabikora tugafatanya.”

Uwo mwiherero w’abahagarariye inzego z’Inama y’igihugu y’Abagore wagarukaga ku nsanganyamatsiko igira iti: Munyarwandakazi komeza umurava mu iterambere twubaka u Rwanda twifuza”.