Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abagore nk’ababyeyi barashishikarizwa kwirinda ibyaha byabageza ku gifungo

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 22-08-2018 saa 10:02:05

Abagore bafunze bahora bigishwa ingaruka zo gufungwa ku mugore no ku muryango mu rwego rwo kubashishikariza kwitwara neza nibagera hanze no kubishishikariza abandi kugira ngo birinde gukora ibyaha byabageza ku gifungo.

Abagore bafungiye mu magereza bangana na 5% by’abafunze bose

Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ngo abagore bafunze bangana na 5% by’abagororwa bose bafungiye muri gereza z’u Rwanda, bakaba baganirizwa na bagenzi babo b’abacungagereza ku byaha bakoze babashishikariza kutazabyongera mu gihe bazaba basoje ibihano byabo basubiye iwabo.

Nk’uko bitangazwa na SIP Gakwaya Uwera Pelly, Umuyobozi ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore muri RCS, avuga ko abagore bafungiye mu magereza y’u Rwanda bari ku ijanisha rya 5% by’abagororwa bose bafunze, uyu mubare ukaba ugaragara ko ari umuto ugereranyije n’abagabo.

SIP Gakwaya asanga bidakwiye ko umugore nk’umubyeyi akora ibyaha byamugeza ku gifungo, ari nayo mpamvu bahora bigishwa na bagenzi babo b’abacungagereza kwitwararika ntibazongere gukora ibyaha bituma bafungwa bagata ingo zabo n’urubyaro.

Ati “Mu by’ukuri n’ubwo bigaragarira amaso y’abantu ko abagore bafunze ari bake, ariko twe si ko tubibona kuko twifuzaga ko nta mugore wagombye gukora ibyaha bituma afungwa. Icya mbere kimwe aba ahemukiye abana yabyaye kuko abasiga bakarerwa n’umugabo gusa cyangwa abandi bo mu muryango, icya kabiri ntibikwiye ko umugore yijandika mu byaha bishobora kumufunga”.

Avuga ko abagore iyo bafunzwe baba basigiye ibibazo byinshi imiryango yabo, anakomoza ku bana bavuka ku babyeyi bari muri gereza, kuko ahanini baba babazanye babatwite, ariko ku mpamvu z’ibihano yahawe akabyara ari muri gereza, akagumana n’umwana we kugeza nibura ku myaka 3.

Ku bw’izo mpamvu, SIP Gakwaya asanga abagore bakwiye kwitwararika bakanirinda ibyaha byatuma bafungwa kuko basigira umugogoro w’ibibazo imiryango yabo.

Ati “Reba nko kubona umugore afatanwa ibiyobyabwenge nk’urumogi, akajya kubifungirwa, ntibyari bikwiye ko agwa mu cyaha nk’iki, aha ngaha aba yateshutse ku nshingano z’umubyeyi kuko azi neza ingaruka n’ibibi by’urumogi, ndetse aba azi ko aramutse afashwe bitamugwa amahoro”.

SIP Gakwaya agaruka kandi ku mubare w’abacungagereza b’abagore bashinzwe kwigisha abagore bafunze babakangurira kwirinda ibyaha mu gihe cyose bazaba basubiye iwabo.

Avuga ko n’ubwo abacungagereza b’abagore bagaragara nk’aho ari bake, babasha kwita no kurinda abagore bafunze.

Aba bacungagereza bangana na 24% by’abacungagereza, ni bo bashinzwe guherekeza abagore mu gihe bagiye kwa muganga, ni bo bashinzwe kubasaka, iyi mirimo yose ikaba ikorwa neza bya kinyamwuga n’ubwo basa nk’aho umubare wabo ari muto.

Avuga ko n’ubwo bafunze, bahora bafatwa nk’ababyeyi kandi uburenganzira bwabo bukubahirizwa nk’abandi bagororwa bose, impanuro n’amasomo bahabwa muri gereza bigakorwa mu mwanya washyiriweho umugoroba w’ababyeyi.

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.