Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Abagore ibihumbi 200 bazahabwa ubumenyi bwo guharanira uburenganzira bwabo

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Sep 16, 2018

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore Kamanzi Jackline avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa  2018 – 2019 inzego zifite aho zihurira n’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire  no guteza imbere umugore ziteganya ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo kandi habeho amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abagore bagera ku bihumbi magana 200.

Kamanzi Jackline Masabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore CNF

Kamanzi avuga ko uretse abo bagore ibihumbi 200, abanyamuryango b’amakoperative 17 bazahugurwa kugira ngo abagore bitabire ubuyobozi habeho no kongerera ubushobozi abagore  367 mu bijyanye no kwihangira imirimo.

Akomeza asobanura ko hanateganyijwe kongerera ubushobozi abagore bari mu nzego zifatirwamo ibyemezo kugira ngo babashe kugenzura niba ibikorwa byose biteganywa byibanda ku guteza imbere abaturage bose ntawe usigaye.

Yagize ati: “Inama yabaye yari igamije kurebera hamwe ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe mu guteza imbere uburinganire no guteza imbere umugore ikazajya iba rimwe mu gihembwe kugira ngo hareberwe hamwe niba ibyari biteganyijwe bikorwa uko bikwiye cyangwa niba hari aho bagorora cyangwa se bakongeramo ingufu.”

Agaruka ku bizakorwa muri iyi ngengo y’imari, agira ati “Ibikorwa by’ingenzi cyane cyane biri mu bukangurambaga kuko dufite iyo nshingano yo gukangura imbaga ariko cyane cyane abagore babigizemo uruhare kugira ngo abantu bitabire gahunda za Leta bazigire izabo kugira ngo bagire ubuzima bwiza,  bazikore neza aho batuye kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke kuko aba ari gahunda zigamije iterambere ry’umuturage.”

Uretse ibi, ngo hari no kuzashyira hamwe mu guteza imbere abagore mu bukungu cyane cyane kongerera agaciro ibyo bakora.

Yagize ati “Hari abafatanyabikorwa benshi bacu biganje mu rwego rw’ubuhinzi bakora byiza bakoresha abagore ariko twifuza ko byarenga mu murima tukongerera agaciro ibyo dukuye mu murima, tugatekereza n’inganda kandi abagore bagatekereza gukora bizinesi binyuze mu buhinzi kuko harimo imirimo myinshi.”

Akomeza agira ati: “Ikindi bizadufasha ni guhanga imirimo kuko uko tuzatekereza ko ubuhinzi bwongera agaciro ku byo tuzaba twakoze hagati aho iyo nzira yose burya tuba duhanga n’imirimo, icyo rero nacyo ni ikindi kizaturanga.”

Uretse ibi, ngo ku bufatanye n’abandi, ngo bazubaka ubushobozi bw’abagore bari mu nzego zifatirwamo ibyemezo kugira ngo bage babasha kureba mu nyungu rusange ariko bitaye ku ihame ry’uburinganire muri gahunda zose,  gahunda zo kugena imigambi, gahunda zo gukora ingengo y’imari zikagera ku mugore n’umugabo ntawe usigaye inyuma.

Umuyobozi w’Action Aid mu Rwanda nk’umwe mu muryango ufatanya na Leta guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye Uwamariya Josephine yavuze ko bazashyira imbaraga mu kubonera isoko umusaruro w’ubuhinzi bukorwa n’abagore.