Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abagore bitabira gukorana n’ibigo by’imari baragenda biyongera

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 1, 2018

Ubuhamya bw’abagore mu mikoranire yabo n’ibigo by’imari buragaragaza ko imyumvire igenda ihinduka kuko abagera kuri 44% bafite konti mu bigo by’imari bavuye kuri 27.9% mu mwaka wa 2016.

Abagore basigaye bakorana n’ibigo by’imari bakangurira bagenzi babo bagisabiriza abagabo gutekereza imishinga ibateza imbere, aha bafite udutabo twa banki

Bazubagira Jeannette ni umugore witeje imbere, atuye mu murenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruli, Umudugudu wa Murambi avuga ko kuri ubu afite iduka yakuye mu gukorana n’Umurenge Sacco, akaba abasha kwikenura no kubona igitunga abana ndetse n’amafaranga y’ishuri asabwa.

Yagize ati: “Mbere natekerezaga ko amafaranga ari ay’umugabo akangeraho ari we uyampaye, sinari nzi ko nabasha gukora nange ngo ngire konti muri banki.”

Yavuze ko ubwo yatorerwaga umwanya wo kuyobora abagore mu Nama y’igihugu y’abagore mu 2006 yatangiye kujya aho abandi bari, agakurikirana ibiganiro abagore bayoboye abandi bahabwaga bijyanye no kwiteza imbere.

Avuga ko yaje gufata umwanzuro wo kugurisha amwe mu matungo yari yarahaweho umunani na se, abona igishoro atangira gucuruza, nyuma afunguza konti azajya ashyiraho amafaranga y’inyungu.

Bazubagira akomeza avuga ko yaje kwigishwa uburyo bwo gusaba inguzanyo, ahera ko ayisaba yagura ubucuruzi bwe, kuri ubu akaba ageze kuri byinshi.

Ati: “Nari mfite inzu mbamo, none ubu nubatse iy’ubucuruzi mu marembo yayo nkaba mu gikari, aho nkorera ni iwange, kandi aho bigeze n’umugabo yangiriye ikizere kuko yabonye iby’umurimo wange watugejejeho none ubu asigaye ankundira ko mfata inguzanyo yo kwiteza imbere kuko bidufasha twembi ndetse n’umuryango wose.

Kaberuka Aline na we ni umugore witeje imbere ahereye ku bimina byamugejeje ku mafaranga yatangije umushinga w’ubworozi bw’amatungo magufi.

Uyu mubyeyi wo mu kagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga avuga ko yabanje kujya mu bimina by’abagore, nyuma aza kubona amafaranga afunguza konti, aho yaje kubona inguzanyo imufasha gutangiza umushinga w’ubworozi bw’inkoko n’inkwavu.

Ati “Ubu mfite isoko ryo kugemura inkoko n’inkwavu mu tubari two mu Cyakabiri, hari n’ubwo ngera mu mahoteli yo Mujyi wa Muhanga iyo mfite amatungo menshi akuze.”

Avuga ko yabashije kwisanira inzu yari ishaje, abana be bariga kandi nawe ahagaze neza mu mibereho we n’abana be.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2016 na Finscope, nk’uko bugarukwaho na Mukakarisa Francine, Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu ngo  bugaragaza ko nyuma y’ivugururwa ry’imicungire y’ubutaka mu Rwanda abagore n’abagabo bakanguriwe kumenya uburenganzira bwabo ku mutungo harimo n’ubutaka.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 18% by’ubutaka bwanditse ku bagabo, 26% bwanditse ku bagore naho 54% bwanditse kuri bombi, akaba ari amahirwe abagore babonye abafasha kubona inguzanyo mu gihe imyumvire y’abagabo babo yaba itabazitiye.

Ubushakashatsi kandi bwerekana ko koperative      Umurenge Sacco umaze kwitabirwa n’abagore bagera kuri 46%, naho abagore 35% ku bagabo 49%  bakoresha uburyo bwo kohererezanya amafaranga no kubitsa bwa Mobile money.

Ibi ngo byafashije abagore muri rusange kwihutisha imirimo no gukora ubucuruzi aho bashobora kwishyura ibicuruzwa byabo bitabasabye gukoresha umwanya munini.

Mukakarisa ati “N’ubwo hari byinshi byagezweho mu iterambere ry’umugore, haracyari inzitizi mu bijyanye n’ubukungu biterwa no kutagira ubumenyi bufasha abagore kugera ku isoko ry’umurimo.”

Atanga urugero rw’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare (EICV4) bugaragaza ko abagore bafite umubare munini w’abatagira akazi  ungana na 17.5% ni mu gihe abagabo batagira imirimo bo ari 16.1%, ariko kandi abagore bagize umubare munini w’abari munsi y’umurongo w’ubukene kuko ari 19%.