Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abagore batwite barasabwa kuruhuka bafata n’indyo yuzuye

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 27-05-2019 saa 17:39:21
Nyiransabimana Janviere w’imyaka 30 ahamya ko mu gushaka ubuzima utwite hari ubwo byanga bitewe n'impinduka zibaye mu mubiri

Impuguke mu by’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana zigaragaza ko gukora imirimo ivunanye n’imyitozo ngororamubiri isaba ingufu nyinshi ari kimwe mu byo umugore utwite agomba kwirinda kuko bishobora kugira ingaruka kuri we n’umwana atwite.

Bamwe mu bagore batwite bo mu cyaro ntibakozwa ibyo kuruhuka kuko baba bahugiye mu guhahira umuryango. Hari aho bahahira urugo kuko abagabo batita ku nshingano zabo, abandi bakaba badafite abagabo babitaho, cyangwa bagomba kuzuzanya n’abagabo mu guca inshuro.

Umwe mu muri aba bagore umaze ukwezi abyaye utuye mu Kagari ka Muhira, Umurenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko igihe yari atwite mu mezi yabanjirije Werurwe 2019 atigeze aruhuka kuko umugabo babyaranye yamutaye akaba adafite umwunganira.

Uyu mugore afite abana batatu badahuje ba se, abo babyaranye basura abana babo rimwe na rimwe. Akora akazi k’ubucuruzi bwambukiranya umupaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko yagombaga no kugakora atwite nubwo akenshi yumvaga bimugoye kugira ngo abone amaramuko.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, yagize ati: “Maze ukwezi kumwe mbyaye kandi nahise nkomerezaho, twe nta kiruhuko cy’umubyeyi tugira. Gusa ibyo nabikoze kuko nabonaga gucururiza mu Rwanda bitampa amafaranga menshi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Nkurunziza Faustin, avuga ko amakuru kuri uyu mugore ari bwo bayumvise arikobagiye kuyakurikirana kugira ngo abana b’uyu mubyeyi babone uburenganzira bubakwiriye.

Yakomeje avuga ko uyu mubyeyi n’abandi bahahira mu gihugu cy’abaturanyi bashyiriweho Urugo Mbonezamikurire ku mupaka, aho abafite abana babasiga bakitwabwaho, bo bakabanyuraho batashye bavuye guhaha, cyane ko kwambukana umwana bisaba inzira ndende zo kubashakira ibyangombwa.

Yakomeje agira ati: “Twanashyize imbaraga nyinshi mu bukangurambaga dushishikariza ababyeyi kuboneza urubyaro, kandi dukorana n’abaganga bakegera abaturage ku tugari no mu midugudu bafatanyije n’Abajyanama b’Ubuzima.”

Ubuyobozi bunashishikariza abagore n’abagabo gusezerana imbere y’amategeko kuko bikumira ababyeyi batekereza kwihakana inshingano zabo zo kurera. Buri cyumweru ku murenge haba gahunda yo gusezeranya abiyemeje kubana mu nzira zemewe.

Kwivuna utwite biterwa n’imyumvire ikiri hasi

Nyiransabimana Janvière w’imyaka 30 y’amavuko utuye muri uyu Murenge wa Rugerero, avuga ko bishoboka kuba umugore ari we uhahira urugo ariko bidakwiye kwivuna mu gihe umubiri umutegetse kuruhuka.

Ati “Hari igihe inda igutegeka, watwita ukaba udashobora gukora umurimo n’umwe. Hari uwo gutwita bituma ahurwa ibyo kurya undi bikamutegeka kuryagagura. Uko bigenda ku mirire ni ko bigenda no ku kazi, hari n’ukora imirimo isaba ingufu akumva ntacyo bitwaye.”

Nyiransabimana Janviere w’imyaka 30 ahamya ko mu gushaka ubuzima utwite hari ubwo byanga bitewe n’impinduka zibaye mu mubiri

Uwurukundo Carine utuye na we utuye mu Kagari ka Muhira, Umurenge wa Rugerero asanga kwibuna biterwa n’imyumvire iri hasi kuko amakuru y’uko umubyeyi yitwara bayahabwa buri uko bagiye kwipimisha, ndetse n’Abajyanama b’Ubuzima bagahora babibutsa ibyiza byo kwiyitaho utwite n’ingaruka zo kutiyitaho.

Uwurukundo atwite inda y’amezi ane n’igice, yahagaritse akazi k’ubucuruzi bw’ibishyimbo asanzwe akora iyo adatwite, kuko kamusaba kwikorera ibishyimbo n’indi myaka aba yaranguye mu baturanyi.

Yemeza ko abaganga batababuza gukora imirimo yose, kuko idasaba imbaraga nyinshi ituma amaraso atembera neza n’izindi ngingo z’umubiri zigakora neza.

Uwurukundo abyuka mu gitondo, yakumva amerewe neza agategura igikoma igihe cyabonetse, agakurikizaho isuku yo mu nzu n’iyo hanze, ubundi akaba yajya mu murima igihe yumva agifite imbaraga.

Yagize ati “Ubu ntwite sinakwikorera ibintu bivunanye; nta kimbuza gukora ariko nibuka kuruhuka. Iyo nagiye mu murima ntaha saa tanu ngategura ifunguro rya saa sita, ngahita nshaka umwanya nkaruhuka bihagije. Kwa muganga bambwiye ko n’iyo naryama iminota 30 mfa kumva ko nduhutse.”

Uwurukundo Carine asoroma imboga yahinze ku rugo zimwunganira mu gihe izo yahinze mu karima k’igikoni gateguye neza zitarashibuka

Yakomeje avuga ko akora ibishoboka byose akarya indyo yuzuye iboneka mu byo yejeje. Bimwe mu byo abona hafi ye harimo imboga rwatsi ziri mu birinda indwara, ibishyimbo cyangwa amashaza biri mu byubaka umubiri, ibirayi n’ibigori biri mu bitera imbaraga.

Arashimira umugabo we ko amufasha mu mirimo yose yo mu rugo, yaba ananiwe cyangwa atananiwe.

Ati: “Hano mu rugo umugabo wange amfasha mu mirimo yo mu rugo. Hari igihe mba nagiye kubagara imyaka mu murima cyangwa nagiye gusoroma ibishyimbo byo kurya; iyo naniwe ni we woza umwana, agategura amafunguro, na we abikora nk’uwikorera. Azi guteka neza, kuko n’iyo ntatwite akenshi nteka turi kumwe.”

Buri mugabo yaterwa ishema no gufatanya n’umugore we

Niyonzima Vedaste umugabo wa Uwurukundo, aterwa ishema n’uko yumvikana n’umugore we ndetse ubwuzuzanye muri byose ahamya ko buzana iterambere mu muryango.

Niyonzima avuga ko nubwo bitamenyerewe mu cyaro, kuba yakoza amasahani na we ari burireho, agategura ibyo kurya bimuhemburana n’ab’urugo rwe bitamutera ipfunwe.

Yagize ati: “Nubwo bitamenyerewe mu cyaro, ngewe ntibintera ipfunwe gukorera urugo rwange. Umuntu ugeze aha agasanga hari ibintu bitari ku murongo agenda avuga ngo ‘dore urugo rwo kwa Vedaste uko rumeze…’ Sinatura mu mwanda cyangwa ngo ndire ku masahani atogeje, si bwo naba ndi umugabo.”

Niyonzima avuga ko we n’umugore bakiriye neza uyu mwana wa kabiri umugore atwite, bakaba bashyira imbaraga mu ndyo yuzuye, mu isuku, gutegura imyambaro n’ingobyi azakirirwamo.

Ku rugo bafite akarima k’igikoni gateyemo imboga ndetse barategura kukagura bagateramo imbuto zishobora kwera vuba zigatunga umuryango.

Umuryango wa Niyonzima urakangurira abaturanyi babo gukurikiza inama bagirwa kwa muganga, mu nama, mu biganiro bitandukanye bagirana n’ubuyobozi ndetse n’ibyo bumva mu bitangazamakuru, bakava mu myumvire ishaje ko ubuzima butwarwa uko buje.

Niyonzima Vedaste n’umugore we bagaburira inkoko zirenga 20 booroye zikabaha amagi, bikunganira imirire

Abagore batwite bakwiye kuramira ubuzima mbere ya byose

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) burashimira abagore n’abagabo bahinduye imyumvire bagafatanya mu kwita ku buzima bw’umugore n’umwana atwite kuko ari ho urugamba rwo kurwanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itandatu rutangirira.

Clemence Dusingize ukura mu ishami rishinzwe ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire muri RBC, arakebura abagore batwite bihambira ku mirimo ibavuna bitwaje ko barimo guhahira urugo.

Yagize ati: “Iyo umugore ahatirije mu mirimo akora aba ashyize ubuzima bwe mu kaga. Nta kintu yakora yarutisha ubuzima, iyo bumugoye imirimo yose yashyiraga imbere ntabwo ayigeraho. Ikintu gikomeye tubashishikariza ni ukuboneza urubyaro kuko gukurikiza indahekana bitera imvune noneho na ba bana bikagorana kubitaho, ugasanga bisanze barwaye indwara zituruka ku mirire mibi.”

Yakomeje ashishikariza abagabo kumenya ko ari bo inshingano zose z’urugo zubakiyeho, igihe cyose bateye inda abagore babo bagafata inshingano zo kubitaho uko bikwiye.

Ati “Icyo nashimangira ni uruhare rw’abagabo mu gufatanya n’abagore. Bagomba gufatanya mu bijyanye n’imirire, mu kwirinda amakimbirane, no mu guharanira isuku ku mubiri no mu byo barya kuko indyo yose iteguranywe umwanda iteza ibibazo uyiriye.”

Akomeza asaba buri rugo guhinga akarima k’igikoni, kuko imboga kagira ziruta izahashywe mu isoko zamaze kunamba.

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gufasha Abanyarwanda guharanira ubuzima bwiza bujyanye n’ubushobozi bwa buri wese, kuko ingorane nyinshi zirimo igwingira, indwara ziterwa n’imirire mibi n’izikomoka ku mwanda ziterwa n’imyumvire ikiri hasi.

Umwe mu baturage bashimira Leta ku ntambwe yateye yo gufashisha abatishoboye ifu ya Shisha Kibondo mu gihe batwite cyangwa bonsa

Abagabo benshi ntibakibona kunganirana n’abagore babo nk’ikibazo, babibona nk’amahirwe y’iterambere

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.