Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abagore batabona barashima Leta yatumye babasha kwiteza imbere

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 09-03-2018 saa 09:16:56

Umuyobozi uhagarariye abagore bafite ubumuga mu muryango w’ubumwe nyarwanda w’abafite ubumuga Dr Mukarwego Bety, avuga ko abagore bafite ubumuga hari intambwe bateye mu kwiteza imbere n’ubwo bataragera ku rwego rushimishije cyane, bagashima uruhare rwa Leta muri iryo terambere.

Abagore bafite ubumuga bwo kutabona bifuza kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore bagaragaza ibyo bashoboye (Foto Sezibera)

Ibyo abigarukaho mu gihe u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wizihijwe ejo hashize ku itarki ya 08 Werurwe 2018.

Dr Mukarwego avuga ko nk’abagore bafite ubumuga bwo kutabona barimo kugerageza kugira ngo badasigara inyuma nk’uko gahunda ya SDG isaba ko abantu bose bagendera hamwe nta we usigaye. Avuga ko ubushobozi bw’abafite ubumuga bukiri buke, agasaba abagore bagenzi babo badafite ubumuga kubarandata kugira ngo bagere ku rwego bagezeho.

Avuga ko abafite ubumuga bwo kutabona batasigaye inyuma mu guteza imbere igihugu nk’uko bagenzi babo bateye iyo ntambwe. Agira ati: “U Rwanda turarukunda kubera ko rukunda abantu bafite ubumuga, iyo rutaza kuba rudukunda nta mashuri yari kuba ariho y’abafite ubumuga, nta n’akazi twari kujya tubona. Nange simbona ariko nigisha muri kaminuza nk’abandi barimu bose kandi ubushobozi ndabufite, ubwenge ndabufite kuko nize.”

Asaba inzego gukomeza gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze gutera imbere kuko umubare wabo utaraba mwinshi nk’uko byifuzwa.

Dr Mukarwego akomeza avuga ko nk’abagore bafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo babashe kugaragaza uruhare rwabo mu guteza imbere igihugu, bakeneye gukorana na bagenzi babo badafite ubwo bumuga bya buri gihe, bakagaragara mu bikorwa byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, bakamurika ibikorwa byabo nk’uko byakozwe umwaka ushize wa 2017 kuko ari byo bizatuma bagaragara, bakamurika ibyo bakora kandi bakabasha gusabana neza, bigira ku byo n’abandi bagore babasha gukora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’ubumwe nyarwanda bw’abatabona Kanimba Donatille, avuga ko umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore utuma biyumvisha ko na bo ari bamwe mu bagore, bakumva ari umunsi bashaka kwibutsa buri wese ko n’abafite ubumuga ari abagore.

Ashima ibyo Leta yabafashije bakabasha kugera ku rwego bagezeho kuko yabashije kubumva, agashimangira ko iyo bagaragaje ikibazo bigaragara ko Leta ibifitiye ubushobozi bwo kugikemura ibikora.

Kanimba avuga ko kuba hariho umuryango w’ubumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB), hakabaho imiryango y’abafite ubumuga kandi ikagenda ihabwa ubuzima gatozi ari intambwe nziza Leta yagezeho.

Avuga ko hari igihe bamaze amezi 3 badafite abaterankunga ariko bagahabwa inkunga zo guhahira abari bagiye bari mu bigo bya RUB, ikindi ni uko bahawe inkunga y’amatungo kandi bakanayubakira, ibyo kandi ngo byagiye bikorwa mu turere.

Kanimba avuga ko mu bihe bishize nta cyakorwaga ngo abagore badafite ubumuga bakore ikintu gituma ababufite bisanga muri gahunda zabo. Akurikije insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2018 igira iti: Munyarwandakazi komeza umurava mu iterambere twubake u Rwanda twifuza” ngo bifuza kugaragaza imbogamizi bagihura na zo n’ibyifuzo byabo kugira ngo zitabweho bakomeze kugendana n’abandi.

Atangaza ko umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ari n’umwanya mwiza wo kwibutsa kureba ibyo abafite ubumuga bakora ngo badasigara inyuma.

Kanimba avuga ko abafite ubumuga bwo kutabona bakorewe ubuvugizi butandukanye bwaba mu rugaga rw’abikorera (PSF) kugira ngo bimenyekane, hakaba kubahugura ngo nabo babashe kwishakira amasoko.

Abantu bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda bangana na 57 323 muri bo abagera na 52.7% ni abagore

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.