Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Abagore basabwe uruhare mu kwiyamamaza no kuba indorerezi mu matora y’Abadepite

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya May 29, 2018

Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Mukakarisa Francine, ahamagarira abagore kugira uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’amatora y’Abadepite u Rwanda rwitegura mu mezi 3 ari imbere bagaragara mu kwiyamamaza no kuba indorerezi.

Mukakarisa Francine, Umuyobozi wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore (Foto Sezibera A.)

Ibyo Mukakarisa yabitangaje mu nama yahuje abagore bahagarariye abandi mu Mujyi wa Kigali, basuzumira hamwe uruhare rwabo mu matora ateganyijwe ku wa 2-4 Nzeri 2018.

Mukakarisa agira ati Turifuza kwibutsa abagore ko bagomba kuzuza inshingano kugira ngo amatora y’Abadepite ateganyijwe tariki ya 2-4 Nzeri 2018 azagende neza. Nubwo musanganwe inshingano nyinshi mu rugo n’ahandi hose, murasabwa kwigomwa mukabona umwanya w’amatora, mukizera neza ko muri kuri Lisiti y’itora kandi mukagerageza no kwikosoza ndetse no kwiyimura igihe ari ngombwa”.

Mukakarisa yabasabye kugira uruhare mu matora haba kwiyamamaza, kuba indorerezi no gukora mu biro by’itora.

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, ashishikariza abagore kujya bashyigikira bagenzi babo mu gihe biyamamariza imyanya y’ubuyobozi, abasaba kwisubiraho mu matora y’Abadepite u Rwanda rwitegura imbere bityo umubare wabo mu Nteko Ishinga Amategeko ukiyongera.

Imibare y’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu Rwanda abagore barenga 52% by’Abanyarwanda bose, by’umwihariko uretse kuba itegeko Nshinga ry’u Rwanda riteganya ko 30% by’abagore bagomba kuba mu myanya ifatirwamo ibyemezo, u Rwanda runagaragaza abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko aho bihariye 64%.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) igaragaza ko bateganya kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamariza kuba Abadepite mu cyumweru cya mbere cya Nyakanga.

Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80, muri yo 53 ihatanirwa binyuze mu mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, 24 igenewe abagore, 2 ihabwa urubyiruko mu gihe undi 1 ugenerwa abafite ubumuga. Abakandida bigenga na bo ntibahezwa.