Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Abagore barahamagarirwa kugira uruhare mu guhosha amakimbirane

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 09-03-2019 saa 16:05:11
Abagore barahamagarirwa kugira uruhare mu guhosha amakimbirane akigaragara mu muryango

Niwemugeni Jacqueline, utuye mu Murenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera, akaba umuhuzabiganiro muri gahunda ya “Bibamahoro” aho bakora ubushakashatsi bagenda bareba ibintu bibangamiye sosiyete nyarwanda bikabuza abantu amahoro nyuma bakabiganira bareba uburyo byakemuka, arahamagarira abagore kuba umusemburo wo guhosha amakimbirane ya hato na hato akiboneka mu miryango.

Ku nkunga y’Ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP, Niwemugeni yarahuguwe ndetse nk’umugore w’inararibonye ushobora kugeza ibyo yize ku bandi, yabashije kujya mu bihugu bitandukanye birimo Liberiya nk’igihugu cyakunze kugira amakimbirane ariko kikagerageza gushaka uburyo cyayikemurira.

Byatumye areba uko abandi biyubatse, bituma agarukana ishyaka ryo kurushaho gutanga umusanzu wo kubaka sosiyete nyarwanda izira amakimbirane. Yagize ati “Ubu ndi umugore utanga umusanzu ku gihugu cyange nubaka amahoro. Ubu nabigize intego. Nsanzwe mpagarariye abagore kuko natoranyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba aho ndi umuhuzabikorwa w’Urugaga rw’abagore”.

Niwemugeni avuga ko muri uru rugaga bakora byinshi birimo kugira inama abagore, kubavuganira. Yifuriza abagore ko bazamukira rimwe mu iterambere nta n’umwe usigaye inyuma mu myumvire yubaka igihugu kuko nk’uko abishimangira ngo igihugu iyo kigize umutekano iterambere ryihuta.

Kugeza ubu, Niwemugeni ni umuhuzabiganiro w’itsinda Turwubake, riterwa inkunga na IRDP. Ni itsinda ry’abagore 30, aho bareba insanganyamatsiko baganiraho ifitanye isano n’ibijyanye n’amakimbirane abera mu muryango, bakayisesengura nyuma hagahamagarwa impuguke kuri icyo kibazo, zigatanga ibitekerezo byakongerwamo.

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mujyi wa Kigali, Umuhoza Aurore, yavuze ko umugore w’Umunyarwandakazi yasubijwe agaciro ku buryo ari igihe ke mu kutarebera ikintu cyose cyahungabanya sosiyete nyarwanda.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Amb. Nyirahabimana Solina, avuga ko umugore wo mu Rwanda amaze gutera intambwe ikomeye cyane mu gutanga umusanzu we mu gihugu mu nzego zose kuko kuri ubu yahawe uburenganzira bungana n’ubwa musaza we, ibyo bakaba bakwiye kubibyaza umusaruro.

Asaba abagore gukorana bya hafi n’Inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’umudugudu, mu kagari ndetse no kwitabira inama zose ziba zihari kugira ngo batange umusanzu wabo haba mu guhosha amakimbirane no mu bindi.

Abagore barahamagarirwa kugira uruhare mu guhosha amakimbirane akigaragara mu muryango

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.