Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Abagore bakora umwuga wa filimi bongeye gutegura iserukiramuco

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 21-02-2018 saa 06:54:20
Murekeyisoni uyobora ihuriro ry'abagore bakina filimi

Murekeyisoni Jacqueline uyobora ihuriro ry’abagore bakina bakanayobora filimi ryitwa “Cine Femme” yatangarije Imvaho Nshya ko iserukiramuco ryitwa “Urusaro International Film Festival” rijyanye na filimi zagizwemo uruhare n’umugore ndetse n’ubushobozi bwe rizaba kuva ku ya 3 kugeza ku ya 9 Werurwe 2018.

Murekeyisoni uyobora ihuriro ry’abagore bakina filimi

Avuga ko kuva ku ya 4 kugeza ku ya 8 Werurwe 2018, ku itariki yizirizwaho umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore n’umukobwa hazaba herekanwa filimi  zitandukanye  ahitwa Centre Iriba.

Filimi zakozwe n’abagabo zivuga ku bagore, ku burenganzira bwabo n’izindi zivuga ku burenganzira bw’abana yavuze ko na zo bazakira muri iryo serukiramuco.

Cine Femme, Murekeyisoni yavuze ko igizwe n’abagore 7 ngo ariko barateganya kuzongeramo abandi kuko bakomeje kubisaba.

Iri serukiramuco yavuze ko baritegura ku buryo rihurirana n’itariki yizihirizwaho umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Ibirori byo gutangiza iserukiramuco ry’uyu mwaka bizabera kuri Hotel Umubano abe ari naho bisorezwa.

 

 

 

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.