Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abagore bakora ubushakashatsi muri Afurika baracyari bake

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 16-07-2019 saa 17:47:39
Abakobwa biga siyansi na tekinoloji baracyari bake ndetse n'abakora ubushakashatsi na bo baracyari mbarwa muri Afurika

Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo ikorana na UNESCO, Mutesa Albert avuga ko abagore bakora ubushakashatsi muri siyansi n’ikoranabuhanga bakiri bake muri Afurika.

Ibi yabitangarije mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi 5 yahurije mu Rwanda abayobozi b’amashuri n’abashinzwe uburezi bo mu bihugu 9 by’Afurika, barebera hamwe uko ubushakashatsi buhagaze ku bagore n’abakobwa b’Abanyafurika muri siyansi n’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Twarebeye hamwe uko ubushakashatsi buhagaze mu bihugu byacu cyane cyane ubukorwa n’abakobwa n’abagore muri siyansi n’ikoranabuhanga, twasanze ibihugu byinshi bikiri hasi, ariko ibirwa bya Seyshelles byo bigeze kuri 78% by’abagore n’abakobwa bakora ubushakashatsi.”

Yavuze ko igituma iki gice cy’abaturage kitibona mu bushakashatsi biterwa n’uko abiga siyansi bakiri bake n’abiga ibijyanye n’ikoranabuhanga bikaba ari uko.

Avuga ko gusigara inyuma mu bushakashatsi ku bakobwa n’abagore bo ku mugabane wa Afurika biterwa n’uko bize batinze kuko ahanini muri ibi bihugu abahungu ni bo baganaga amashuri kurusha abakobwa, bityo ngo igihe kikaba kigeze cyo gushishikariza iki gice cy’abaturage kugana amashuri ndetse kikiga ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Ati: “Igihe kirageze ngo abakobwa bumve ko na bo bashoboye kimwe na basaza babo, bakiga ubumenyi n’ikoranabuhanga, bityo bakazamura umubare w’abakora ubushakashatsi, bigafasha mu iterambere ry’ibihugu byabo”.

Ngoyi Amos ni umwe mu bari bitabiriye aya mahugurwa uturuka mu gihugu cya Kenya, avuga ko abakobwa bo muri iki gihugu bitabiriye kwiga ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga ariko ngo ntibaragera ku kigero cy’abahungu, aho avuga ko n’abakora ubushakashatsi bataragera ku rwego rw’abagabo n’abahungu.

Avuga ko nta yindi mpamvu, biterwa n’uko abenshi bavuga ko aya masomo agoye kuyatsinda, abandi bakiga aya masomo ari benshi mu mashuri yisumbuye ariko ngo abayakurikira muri kaminuza ni mbarwa.

Umwe mu baturutse mu birwa bya Seyshelles we avuga ko ijanisaha ry’abagore bakora ubushakashatsi muri siyansi n’ikoranabuhanga bagiye biyongera uko imyaka igenda yicuma, kuri ubu ngo ijanisha rikaba rigeze kuri 78, gusa ngo ku bagabo ho bigeze kure cyane.

Avuga ko nta kindi cyabafashije gutera iyo ntambwe uretse ubukangurambaga bwo gutinyura abagore n’abakobwa kwiga siyansi n’ikoranabuhanga, aho baje kubyumva bakajyamo ari benshi, bakanakomeza mu byiciro by’amashuri makuru.

Ati: “Mu gihugu cyange abagore bamaze gutinyuka kwiga siyansi n’ikoranabuhanga ndetse na kaminuza baraziga, bagakomeza ibyiciro byose byayo, bakora ubushakahatsi kimwe na basaza babo ariko umubare wabo nturangana n’uw’abahungu bakora ubushakashatsi ariko warazamutse.”

Muramutsa Placide, ni umwarimu muri TTC Mwezi mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko mu Rwanda abana b’abakobwa bamaze kumenya ibyiza byo kwiga siyansi, bayiga ari benshi mu mashuri yisumbuye, ariko ngo uko bagenda bayasoza abazikomeza muri kaminuza n’amashuri makuru ngo bo ni bake.

Abakoze aya mahugurwa bo mu bihugu byose uko ari 9 bahurije ku ngamba zimwe zo gukomeza kuzamura umubare w’abagore n’abakobwa bakora ubushakashatsi kugira ngo iterambere ry’ibihugu rigirwemo uruhare n’abantu bose.

Abakobwa biga siyansi na tekinoloji baracyari bake ndetse n’abakora ubushakashatsi na bo baracyari mbarwa muri Afurika

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.