Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Abagore bakora ubuhinzi bakoreye hamwe bahangana n’ibibazo bibugarije-Kalima

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Apr 27, 2018

Umukozi ushinzwe iyubahirizwa rya gahunda y’umugambi mushya w’ubufatanye mu iterambere ry’Afurika, NEPAD, yo gufasha umugore ukora ubuhinzi buciriritse mu guhangana n’ingaruka z’ikirere (GCCASP), Edna Kalima, asanga abagore bakora ubuhinzi bakwiriye gukorera hamwe mu mashyirahamwe kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo bibugarije birebana n’ubumenyi buke mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu buhinzi ndetse no guhangana n’impinduka z’ibihe.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF Umutoni Nadine iburyo hamwe n’umukozi wa NEPAD ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga GCCASP Edina Kalima (Foto James R.)

Nk’uko Kalima abitangaza, abagore bakora ubuhinzi cyane cyane muri Afurika baracyahura n’ibibazo bibugarije mu mwuga wabo birimo ubumenyi buke mu kubukora, guhangana n’ibibazo bishingiye ku ihindagurika ry’ikirere bigatuma bahura n’ingaruka ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi kandi ntibashobore guhingira isoko.

Agira ati Kubera ibibazo abagore bari mu buhinzi bahura nabyo kandi akaba ari na bo benshi usanga bakora uwo murimo, akenshi baba bakeneye amahugurwa abafasha guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere n’ibindi bibazo bahura nabyo”.

Ashimangira ko abagore baba bakwiriye gukorera hamwe no gushyiraho ihuriro rigamije kubafasha mu biganiro mpaka ku buryo bwo guhangana n’ibibazo bibugarije.

Kalima avuga ko kubera ibyo bibazo bikibangamiye umugore mu buhinzi, Umuryango NEPAD ubinyujije mu ishami ryawo ryo guteza imbere umugore ukora ubuhinzi buciriritse mu guhangana n’ingaruka z’ikirere, GCCASP, ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) bagiye gutangiza umushinga wa miliyoni 10 z’amadolari kugira ngo abagore bafashwe gukora ubuhinzi buciriritse.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Umutoni Gatsinzi Nadine, yishimiye itangizwa ry’uwo mushinga ku bagore bakora ubuhinzi, ahamya ko uzabongerera ubumenyi mu mwuga wabo kuko byagaragaraga ko abagore ari bo benshi mu buhinzi butari bwatera imbere cyane kandi bikanagendana n’uko ihindagurika ry’ikirere ryagiraga ingaruka ku musaruro wabo.

Umutoni agira ati Uwo mushinga tuwitezeho gufasha abagore kuko ari bo bagize umubare munini mu buhinzi butaratera imbere cyane, kandi ukazabongerera ubumenyi buhangana n’impinduka z’ikirere.

Bumwe muri ubwo bumenyi harimo ubujyanye no gutegura ibihembwe by’ihinga bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, kubaha inyongeramusaruro, imbuto zijyanye n’ubutaka n’ikirere, kwifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi, kubongerera ubushobozi, n’ibindi”.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uwo mushinga mu gihe kingana n’imyaka 5, MIGEPROF, MINAGRI, REMA, NEPAD na FONERWA bikaba ari byo bizawufatanya nk’uko Umutoni yabigaragaje.

Umushinga wo kongerera ubushobozi abagore gukora ubuhinzi buciriritse uzatangira muri Nyakanga 2018, ukazatangirizwa mu turere 2 twa Ngoma na Nyaruguru nk’utugaragaza umwihariko cyane mu kugerwaho n’ingaruka z’ikirere, tukabamo abahinzi benshi b’igitsina gore kandi bakora ubuhinzi buciriritse.

Imibare itangazwa na MIGEPROF igaragaza ko mu Rwanda abagore ari bo bagize umubare munini w’abaturage kuko barenga 52%.