Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Abagore bakora ubuhinzi bagiye kongererwa ubushobozi

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Apr 26, 2018

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Umutoni Nadine avuga ko hitezwe impinduka nziza ku mushinga ugamije gufasha abagore bari mu buhinzi mu turere twa Ngoma na Nyaruguru kongererwa ubushobozi bwo gukora ubuhinzi bubateza imbere kandi bubasha guhangana n’impinduka z’ikirere zigira uruhare mu kubangiriza.

Nyuma y’ibiganiro nyunguranabitekerezo ku nzego zinyuranye hafashwe ifoto y’urwibutso (Foto James R)

Yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo ejo hashize kuwa 24 Mata 2018 yahuje inzego zitandukanye zirimo MIGEPROF, MINAGRI, REMA, RCA NA NEPAD mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa ngo umugore abashe gutera intambwe mu buhinzi bw’umwuga bumuteza imbere, burimo ikoranabuhanga kandi buhangana n’impinduka z’ikirere.

Umutoni avuga ko uwo mushinga wa NEPAD ugamije gufasha abagore kuko ari bo benshi mu buhinzi kandi nabwo butaratera imbere cyane, bikanahurirana n’uko impinduka z’ikirere nazo zigira ingaruka zikomeye cyane cyane ku bahinzi zikanagaruka ku bagore.

Ati: “Umushinga uje kugira ngo ufashe abagore bari mu buhinzi batarabasha gutera imbere. Hari ukubongerera ubumenyi, kubereka uko bitwara mu buhinzi bwabo igihe ikirere kimeze nabi. Uwo mushinga uzabafasha kubona imbuto zijyanye n’ubutaka no kubafasha kugira ubuhinzi bujyana n’uko ikirere gihinduka kandi burimo ikoranabuhanga rigamije kububakira ubushobozi”.

Avuga ko ibyo byose bitagerwaho hatariho politiki zifasha umugore, zimuha ubushobozi buhagije, zikamuha n’umwanya kugira ngo ubuhinzi abashe kubuteza imbere. Muri izo politiki harimo iy’uburinganire n’iyo guteza imbere umugore mu rwego rw’ubukungu.

Umutoni atangaza ko ari gahunda y’imyaka 5 izatangira mu kwezi kwa Nyakanga 2018 ikazabanza kugeragerezwa mu turere 2 twa Ngoma na Nyaruguru twatoranyijwe ku bufatanye na MINAGRI na REMA, kuko twagaragajwe nk’utubarizwamo abahinzi benshi b’abakene kandi b’abagore bataragera ku buhinzi bwateye imbere. Asobanura ko ari n’uturere twahuye n’ibibazo by’impinduka z’ikirere zikomeye kuko hari n’ahari ubutaka busharira.

Umutoni avuga ko uwo mushinga uzatwara miliyoni zisaga 10 z’amadolari azashyirwamo n’abafatanyabikorwa banyuranye ariko ukazashyirwa mu bikorwa n’imiryango itegamiye kuri Leta izaba yagaragaje ubushobozi.

Umukozi wa NEPAD ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga GCCASP, Kalima Edna, avuga ko gahunda bafite mu kiciro cya mbere mu bihugu 5 by’u Rwanda, Malawi, Cameroun, Ethiopie na Niger ari ukumenya abagore bafite ubumenyi buke mu buhinzi, kumenya abatifashisha ikoranabuhanga mu by’ubuhinzi, abatabasha kugeza umusaruro wabo ku masoko, ibishingiye ku mpinduka z’ikirere ndetse n’ibibazo bishingiye ku butaka.

Avuga ko uwo mushinga uzakorwa mu byiciro 4 birimo no kureba ubushobozi bw’inzego mu kurandura ibibazo abahinzi bahura nabyo birebana n’impinduka z’ikirere, politiki zihari, kubaka ubushobozi bw’abagore ku bibazo bahura nabyo mu buhinzi, n’amahugurwa agamije kubafasha kuzamura ubumenyi mu buhinzi.

Atangaza ko hazabaho no gukangurira abagore bakora ubuhinzi kwibumbira mu mashyirahamwe, mu makoperative, kugira ngo bubake ubufatanye kuko ari byo bizafasha umushinga kugera ku ntego zawo, nyuma y’igeragezwa kuri utwo turere ukazakomereza no mu tundi.

Umukozi ushinzwe gukurikirana abafatanyabikorwa mu karere ka Ngoma Hakuzwimana Gedeon, avuga ko umushinga wakiriwe neza muri ako karere kuko uzatuma urwo rwego ruzamuka kuko abakora ubuhinzi muri ako karere bagera hejuru ya 70%.

Atangaza ko hejuru ya 53% by’abakora ubuhinzi muri Ngoma ari abagore, bikumvikana ko ari uburyo bumwe bwo kongerera imbaraga icyo kiciro. Hakuzwimana avuga ko mu mwaka ushize Ngoma yahuye n’ihindagurika ry’ibihe ndetse bitera n’ikibazo ku bahinzi, mu 2018 bongera guhura n’imvura nyinshi bituma imyaka itera neza akaba ari yo mpamvu uwo mushinga witezweho kuzamura imyumvire y’abagore bakora ubuhinzi.

Mu gihe k’imyaka 5 uyu mushinga uzamara ukorera mu Rwanda, hateganywa kuzafasha abagore 12 0