Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Abagore bakora ubucuruzi bw’inyongeramusaruro bagaragaje ko banyuzwe nabwo

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Oct 3, 2018

Abagore bakora ubucuruzi bw’inyongeramusaruro barishimira uruhare bagira mu gutuma umusaruro wiyongera, bakavuga ko ku rundi ruhande ari ubucuruzi bubafitiye akamaro kuko bubonekamo inyungu.

Abagore bakora ubucuruzi bw’inyongeramusaru barahura bagasesengurira hamwe ndetse bo ubwabo bagatanga ibitekerezo ku mbaraga, intege nke, amahirwe n’ibibazo bibugariza nk’abagore bakora uwo murimo ( Ifoto Rose)

Mu kiganiro kigariye n’Imvaho Nshya, Mukakomeza Donatille, ukora ubucuruzi bw’inyongeramusaruro mu  murenge wa  Nkomane, Akarere ka Nyamagabe, avuga ko hari amahirwe mu gukora ubucuruzi bw’inyongeramusaruro  kuko bufasha kugera ku ifaranga.

Yagize ati “Umuntu yakoze ubu bucuruzi neza, agakurikiza inama bamugira, ntashobora kujya  munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ya buri kwezi y’inyungu.”

Avuga ko amaze imyaka umunani akora ubu bucuruzi, akishimira umusanzu we kuko   hifashishijwe imirimashuri  ye hari benshi bamwigiyeho,  bakagira aho bava n’aho bagera mu iterambere.

Ashima amahugurwa yagiye abona ayakuye ku bakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ariko by’umwihariko agashima inama zitangwa n’umushinga Hinga Weze,  umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) n’Umuryango w’Abanyamerika ufasha mu bikorwa by’Iterambere (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire.

Yagize ati “Amahugurwa nabonye yamfashije kumenya uko nitwara muri ubwo bucuruzi, ukuntu ngomba kurangura, kumenya uko ngomba kubika inyongeramusaruro, kumenya abo tugomba kuziha n’ibiciro byazo tukamenya uko tugomba kuzicuruza.”

Uwamahoro Pacifique, umugore ucururiza inyongeramusaruro mu karere ka Ngororero, ashima umushinga Hinga Weze uburyo wabahuguye mu birebana no gukoresha inyongeramusaruro bigatuma bagira aho bava n’aho berekeza mu birebana no kongera umusaruro.

Uretse ibyo yagarutse ku kiza cyo gucuruza inyongeramusaruro agira ati “Ikiza kirimo ni uko byunganirwa na Leta kandi tukabyigisha umuhinzi ari nako tumukangurira ibyiza byo gukoresha inyongeramusaruro kandi abandi bahinzi bakatureberaho ku turimashuri tuberekeraho.”

Daniel Gies, Umuyobozi w’Umushinga ‘Hinga Weze‘ avuga ko kugeza ubu bakorana n’abagore bacuruza inyongeramusaruro bo mu turere 10 bakoreramo ari two  Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Bugesera, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngororero, Karongi, Ritsiro na Nyabihu.

Yagize ati “Birakwiye kuzamura iterambere ry’abacuruzi b’igitsina gore bacuruza inyongeramusaruro kuko byagaragaye ko mu bacuruzi 240 bakora uwo mwuga 68 gusa ari abagore.”

Akomeza agira ati “Ni cyo gituma Hinga Weze ibatumira, bakaganira, bakamenyana, bakungurana ibitekerezo ndetse bakavugira  hamwe icyabateza imbere hagendewe ku buhamya bw’ababimazemo iminsi bakabisangiza abandi bababwira aho bageze nuko bagiye bazamuka.”

Aba bagore kandi ngo barahura bagasesengurira hamwe ndetse bo ubwabo bagatanga ibitekerezo ku mbaraga, intege nke, amahirwe n’ibibazo bibugariza nk’abagore bakora umwuga w’ubucuruzi bw’inyongeramusaruro.

Bagaragaje ko ubucuruzi bw’inyongeramusaruro bwunguka iyo bwitaweho kuko bubarinda gusabiriza bakaba batunze ingo zabo.

Berekanye ko bagira ikibazo k’ingwate, bakaba batitabira gahunda yo gukoresha inguzanyo ndetse ko bamwe babona ingwate ariko nta jambo bayigiraho abagabo babangira.

Gusa bafite ikizere cyo gutera imbere  bagendeye ku mahirwe ahabwa umugore mu iterambere ry’igihugu ndetse n’abafatanyabikorwa nka Hinga Weze babaha ubumenyi ndetse bagashishikariza abagore gusaba inguzanyo zo mu bucuruzi bw’inyongeramusaruro.

Bifuje ko abagabo babo bajya baganirizwa ku iterambere ry’urugo bakumva ko bibareba ndetse bagasangira ijambo mu byemezo by’urugo nk’ingwate.

Banasaba ingendoshuri bakajya kwigira ku bandi bagore bateye imbere mu buhinzi.

Gatari Egide, Umuyobozi wa gahunda ya Nkunganire mu Kigo k’Igihugu cyo guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, atangaza ko gukoresha inyongeramusaruro neza cyo kimwe n’imbuto z’indobanure, kugeza amakuru ku bahinzi ku gihe, bituma umusaruro wiyongera.

Akomeza avuga ko bafite ikizere ko umusaruro uzarushaho kwiyongera kubera ko imikoreshereze y’inyongeramusaruro igenda yiyongera mu gihugu kandi uruhare rw’umuhinzi rukaba  runini kuko nkuko abisobanura ngo bagenda barushaho gusobanukirwa akamaro ko gukoresha  inyongeramusaruro.