Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abagore bakora itangazamakuru barasabwa kuba intangarugero

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Feb 17, 2018

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru ARFEM  busanga iki ari igihe kiza ku bagore bakora umwuga w’itangazamakuru kugaragaza ubushobozi no kuba intangarugero bakora inkuru zitabogamye kandi zifitiye umumaro umuryango  nyarwanda.

Bamwe mu bagore bakora umwuga w’itangazamakuru ( Foto Rose M )

Mu mahugurwa y’ibijyanye n’amahame ngengamyitwarire arebana n’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ndetse n’uko abagore bakora uwo mwuga bakomeza kugira ubunyamwuga mu kazi bakora, Ingabire Egidie Bibio, Perezida  wa ARFEM yavuze ko uyu muryango w’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru, ufite  mu nshingano zo guhugura abanyamuryango kugira ngo bongere  ubumenyi mu mwuga bakora. Watangiye mu mwaka wa 1995 nyuma y’amasezerano yasinyiwe i Beijing yari agamije kugira ngo umugore arusheho gutezwa imbere.

Yagize ati “By’umwihariko no mu itangazamakuru ntabwo urwo rwego rwari kwibagirana.  Ni yo mpamvu hagiyeho ARFEM mu guhindura imyumvire yari ihari kuko  umugore wakoraga itangazamakuru  icyo gihe yafatwaga nk’igishegabo, nk’umuntu wataye umuco,  bigatuma n’uwiyumvagamo  gukunda uwo mwuga  acika intege.”

Kirenga Clement, umukozi muri ambasade ya Suwede (Suede), ushinzwe ihame ry’uburinganire, asanga abagore mu itangazamakuru bagomba gutezwa imbere cyane kurusha abagabo kubera ko basigaye inyuma ugereranyije n’abagabo kugira ngo bashobore guhiganwa n’abandi.

Yagize ati: “ Uko abagore bagomba gutezwa imbere ku buryo bw’umwihariko biri no mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryatowe mu 2003 rikavugururwa mu 2015,  rivuga  ko mu nzego zifata ibyemezo umugore agomba kugaragaramo kuri 30%.”

Asaba abagore kugira icyo bavuga ku myumvire igitsikamira umugore, ari na ko bakosora inkuru zibogama.

Mbungiramihigo Peacemeker, Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), avuga ko kubaka ubushobozi bw’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru bikenewe kugira ngo bifashe kurushaho kubaka ubunyamwuga.

Yagize ati: “Gukora umwuga w’itangazamakuru uri umugore birashoboka,  hagendewe ku barikoze kandi bakagera ku bintu bifatika, bakagira uruhare rukomeye cyane mu iterambere ry’Igihugu ndetse n’iterambere ry’itangazamakuru muri rusange. Kuri ubu, hari  intambwe ikomeye izatuma dutegura ejo  hazaza h’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru ku buryo umubare w’abiga uyu mwuga wakwiyongera. Ibyo rero bizashoboka kuko Leta ifite ikerekezo kizima, politiki nziza mu iterambere ry’itangazamakuru.”

Mbanda Gerald, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere itangazamakuru mu Kigo k’Igihugu k’Imiyoborere (RGB),  yibukije ko umugore afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu no mu iterambere ry’itangazamakuru muri rusange kandi ko ashoboye.

Asaba abagore bakora uyu mwuga kurangwa n’indangagaciro, kwirinda inkuru zibogamye ndetse bagatinyuka bagatanga ibitekerezo byabo mu ruhame. Amahugurwa yitabiriwe n’abanyamakurukazi bagera kuri 70.