Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Abagore b’abarobyi biyubakiye inzu ya miliyoni 50 bigurira n’imashini

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Feb 25, 2018

Abagore  bagize Koperative  b’abarobyi COPPAVI (Cooperative pour la  promotion des Pêcheurs et des  Vendeurs d’Isambaza)   batangaza ko bamaze  kwiyubakira inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, babasha no kwigurira imashini bifashisha mu koza no kumisha amafi n’isambaza.

Abibumbiye muri Koperative y’uburobyi inagurisha isambaza biteje imbere babikesha ako kazi bakora

Nk’uko bitangazwa na Perezida wa Koperative Icyizanye Marie Jeanne, ngo koperative yabo  igizwe n’abanyamuryango 52, barimo abagore  46 n’abagabo 6, imaze imyaka 3 igeze ku gishoro cya miliyoni 90.

Yagize ati “Ntitumaze igihe kinini dukora kuko twatangiye mu 2015, dutangira turi abagore nk’uko koperative yitwa ariko nyuma twaje kwakira n’abagabo 6 baje batugana, ariko ubundi koperative yashinzwe n’abagore muri gahunda yo kwiteza imbere.”

Yavuze ko buri munyamuryango yatanze umugabane w’amafaranga 200 000 y’u  Rwanda, ariko ko amarembo agifunguye kuko bifuza kwakira n’abandi barushaho kongera umubare wabo no kwagura koperative yabo.

Icyizanye yavuze ko amafaranga y’umugabane n’inyungu bagenda bagira ari yo yabafashije kubaka inzu y’ubucuruzi, kugura imashini ireta, iyumisha, iyakira umusaruro, kongeraho no guhemba abakozi  barimo umucungamutungo wa koperative.

Abagore bafatanya n’abagabo kuroba mu gihe cya nijoro, nk’uko bigarukwaho na Icyizanye Marie Jeanne, kandi ngo abagabo babo ntibababuza, ahubwo ngo babatera inkunga uko bashoboye ngo babashe gutera imbere.

Ati “Nubwo umuco w’Abanyarwanda utemereraga umugore kugenda mu gihe cya nijoro, twebwe ibyo twarabirenze kuko tubasha kujya kuroba nijoro, abagabo bagasigara mu rugo kandi nta makimbirane biduteza mu mibanire yacu.”

Perezida wa Koperative avuga ko inyungu babonye yanavuyemo icyo bafashishije abatishoboye, nko kububakira no kubaremera byatwaye miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyizanye avuga ko mu bihe byiza babasha kuroba  ibilo 300 by’isambaza mu ijoro rimwe mu gihe babona ibilo 100 by’isambaza  mu gihe atari icyazo.

Abagore  baratinyutse  bajya muri koperative, babasha kwirobera batitaye ku miterere yabo yo kuba abagore, kuko nabo bashoboye kandi ngo bifitiye ikizere, nk’uko Icyizanye abigarukaho.

Bafite imbogamizi zo kubona umusaruro mwinshi ariko ntibabone amasoko  bitewe n’uko nta buryo bafite  bwo kuzigeza ahandi.  Avuga ko bakeneye imodoka ibafasha mu bucuruzi ariko bakaba batarayibona, gusa bakaba bafite ikizere cyo kuzayigurira mu gihe ibihe bizaba byagenze neza.

Bavuga ko babasha kumisha indagara zikamara amezi 6 zigifite ubuziranenge, babasha no gutunganya isambaza, ntibirangirire mu kugurisha gusa, ahubwo basagurira n’ingo zabo.

Bamwe mu bacururiza mu isoko rikuru rya Rubavu nabo batangarira imikorere y’abagize Koperative, COPAVI kuko ngo babafata nk’abantu bashoboye kandi bafite intego z’iterambere.

Uwizeye Rachel ni umucuruzi mu isoko rya Rubavu, yabwiye Imvaho Nshya ko abagore b’abarobyi b’i Rubavu ari abagore bashoboye kandi bihaye intego z’iterambere, kuko babasha kujya kuroba nijoro, bakaza bagacuruza kandi bakanita ku ngo zabo no ku miryango, bakaba ari bamwe mu bagore babayeho neza kandi bafite imibereho buri wese yakwishimira kugira.

Ati “Abarobyi b’isambaza bakanazicuruza ni abagore bafashe ingo zabo neza, kuko ubona basa neza kandi bashishe ni ko n’abana babo basa, bafite abana bafite ubuzima bwiza kuko bitabwaho n’ababyeyi kandi bakabaha indyo yuzuye.”

Bantegeye Onesime nawe ni umucuruzi mu isoko rya Rubavu, avuga ko aba bagore bakwiye kuba ikitegererezo mu bandi bagishyize amaboko mu mufuka bagategereza  gusaba abagabo babo, ko ahubwo bakwiriye gukangukira umurimo kuko ari wo wonyine ushobora kubageza ku iterambere.

Aba bagore n’abagabo barakangurira buri wese guhagurukira umurimo no kuwunoza hagamijwe iterambere ryabo n’iry’igihugu  muri rusange.