Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Abagore 91% ni bo babyarira kwa muganga bikabafasha kuboneza urubyaro – Dr. Gashumba

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 24-06-2019 saa 13:43:21
Dr Gashumba Diane

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, avuga ko hari intambwe igenda iterwa mu kuboneza urubyaro, aho nibura abagore bagera kuri 91% kugeza ubu babasha kubyarira kwa muganga bakanafashwa muri iyo gahunda.

Dr. Gashumba yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ihuza inzego zitandukanye mu rwego rwo kugaragaza ikigereranyo hagati y’ubwiyongere bw’abantu hamwe n’ubukungu bw’igihugu.

Agira ati: “Muri gahunda yo kuboneza urubyaro hari byinshi Leta imaze gukora birimo kongera umubare w’abajyanama b’ubuzima mu midugudu aho bavuye kuri 3 bagera kuri 4 cyane cyane ahari ubucucike. Abo bajyanama bafashwa guhabwa ibikoresho n’amahugurwa bitandukanye”.

Hagamijwe ko ibigo bitanga ubuvuzi bw’ibanze bigera ku rwego rw’utugari nka gahunda ya Guverinoma, avuga hongerewe amavuriro mu gihugu kugira ngo umuturage akurwe ku rugendo rw’iminota 50 rugere kuri ku minota 25.

Minisitiri w’Ubuzima akavuga ko ibyo bigenda bigerwaho, kuko na gahunda zo kuboneza urubyaro ziri kuhatangirwa. Ati: “Tugasanga mu gihe ibyo bigo by’ubuvuzi biramutse bikoze neza bizagabanura imfu ku ntego yifuzwa”.

Dr. Gashumba atangaza ko Mituweri nk’uburyo butuma abaturage bivuza bitabagoye, bitanabateye ubukene, nabyo mu gihe kiri imbere buzaba bwitabiriwe ku kigero cya 100% bikazatuma gahunda zo kuboneza urubyaro zigera ku ntego.

Hakaba hagaragajwe ko MINISANTE ifata umwanya wo kwigisha abakozi bayo uburyo bwo gusobanurira ababagana uburyo bwiza bwo kuboneza urubyaro, uko babakurikirana n’ingaruka zabaho. Gusa yemeza ko kugira ngo umuti uge ku isoko ni ko ubushakashatsi buba bwagaragaje ko ingaruka zidakomeye cyane kurusha ibibazo byabaho.

Dr. Gashumba ashimangira kandi ko inyigisho zitangwa ku bigendanye no gushakira igihe ku rubyiruko bituma n’imfu zigabanuka, anahamya ko igihugu cyageze kuri byinshi kubera ko cyashyizeho politiki zikomatanyije mu mavuriro kandi mu buryo butabusanye.

Avuga ko hanakozwe igenamigambi rikomatanyije ritareba kuboneza urubyaro gusa, ahubwo rireba ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kugira ngo ibipimo byifuzwa mu kugabanya imfu bigerweho.

Ikindi Minisitiri Gashumba agarukaho ni uko ababyeyi babyara abana benshi b’indahekana nabyo bituma bikururira ibyago byo kubyara abana badashyitse, akaba ari muri urwo rwego hashyirwa imbere uburyo bwo kuboneza urubyaro bihitiyemo.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’igihugu cy’ubuzima Dr. Condo Jeanine na we ashimangira ko hari intambwe igaragara ku mubare ugenda wiyongera w’abashaka kuboneza urubyaro kandi urugendo rugikomeje kugira ngo abantu bashobore kubyara bigendanye n’ubushobozi bafite n’ubukungu buhari.

Muri rusange MINISANTE ihamya ko politiki zashyizweho zigendera ku nkingi z’iterambere igihugu kigenderaho by’umwihariko gahunda y’imyaka 7 ya Guverinoma.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.