Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abagore 63% ni bo babasha gukorana n’ibigo by’imari

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 29-03-2018 saa 06:48:32
Umunyamabanga wa Leta muri MIGEPROF Umutoni Nadine(Foto Sezibera A)

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIFEPROF) yagaragaje ko kugeza ubu abagore bagera kuri 63% ari bo bamaze kwitabira gukorana n’ibigo by’imari kandi bazakomeza kubishishikarizwa kugira ngo uwo mubare ukomeze kwiyongera, intego y’impinduka ku bukungu mu myaka iri imbere ibashe kugerwaho.

Umunyamabanga wa Leta muri MIGEPROF Umutoni Nadine(Foto Sezibera A)

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Umutoni Nadine, atangaza ko kugeza ubu umugore ageze kuri 63% avuye kuri 36% yariho mu mwaka wa 2012 ku bijyanye no gukorana n’ibigo by’imari.

Ati: Iyo ugeze mu bimina nta bwo uba uragera ku bigo by’imari ariko nabyo ni byiza kuko umuntu aba yatangiye kumva agaciro k’ifaranga n’icyo barikoresha. Turashaka kubakura kuri urwo rwego bakazamuka bakarenga n’amakoperative bagakorana na banki. Ibyo birasaba kwigisha, guhugura abagore no kubongerera ubushobozi mu nzego zishoboka”.

Ibyo byatangajwe ubwo MIGEPFOF yahuraga n’abafatanyabikorwa bayo bakora ibigendanye n’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, abashinzwe kurengera umwana, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugira ngo bigenzure imikorere barebere hamwe uburyo bwo gushyira mu bikorwa gahunda zafasha kugera ku ntego zayo zijyanye n’impinduka ku bukungu.

Umutoni yagize ati: Tugamije kurebera hamwe nka MIGEPROF, abaterankunga, abanyamadini, abikorera, uko intego twihaye zazashobora kugerwaho, mbese twongere twicare, dukorane, dutegurane kandi dukore igenamigambi rituma tutikubira ahantu hamwe mu kintu kimwe nyamara hari ahandi hatari umufatanyabikorwa n’umwe”.

Umutoni atangaza ko hanagamijwe kureba uko uruhare rw’umugore nk’abagize 52% by’Abanyarwanda rwazaba ruhagaze mu mirimo 1 500 000 igomba kuzaba yashyizweho mu mwaka wa 2024.

Avuga ko gahunda ya mbere y’impinduka mu by’ubukungu (NST), ibasaba kongera ubukungu bushingiye mu kongerera ubumenyi umugore n’umwana w’umukobwa ngo abashe kujya ku isoko ry’umurimo, gukorana na WDA mu gufasha umugore ukiri hasi kumenya gusoma no kwandika, hakabamo kubigisha kumenya uko ifaranga rikorwaho n’uburyo rikoreshwa.

Izo mpinduka kandi ngo zifite intego y’uko mu 2024 abantu bakuru bazaba bafite uko bakorana n’amabanki, bafite uko binjiye mu by’ubukungu babitsa bakanabikuza.

Umutoni asaba abafatanyabikorwa ba MIGEPROF gukorana birenze uko byari bimeze kugira ngo ibyo bakora bihuzwe na gahunda y’igihugu no kwicara hamwe bagahana amakuru.

Uwamariya Caritas ukuriye ishami ry’ubucuruzi mu kigo k’imari COOPEDU, avuga ko umugore wagannye banki agaragaza impinduka mu rugo rwe, akazigira aho atuye no ku gihugu muri rusange.

Agira ati: “Iyo umugore yagannye banki ibintu bigenda bitungana mu bukungu, atura heza, ntabura mituweli, abana bakiga kandi bikagaragara ku maso”.

Avuga ko COOPEDU ifitanye amasezerano y’imikoranire na MIGEPROF haba mu mugoroba y’ababyeyi n’ahandi, bakabashishikariza kugana ibigo by’imari, kwizigamira, kuvana amaboko mu mifuka no guteza imbere imiryango yabo.

 

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.