Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abagizweho ingaruka na Banki Lamberi barasaba bagenzi babo kuyizibukira

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 30-01-2019 saa 12:34:43
Bimwe mu bibazo abaturage bakunze kubaza abayobozi harimo n'ikibazo cy'inyungu y'umurengera kuri banki Lamberi (Ifoto Ngaboyabahizi Protais).

Uburyo bwo kugurizanya amafaranga ukazishyura ushyizeho inyungu y’umurengera buzwi nka Banki Lambert, ahenshi mu Majyaruguru bureze, aho buzwi ku izina ry’Urunguze.

Ababwijanditsemo mu bihe bitandukanye bahamya ko Urunguze ari rubi kuko rwabakururiye ingorane harimo ubukene, amakimbirane mu miryango, abandi bagahunga igihugu.

Bamwe bahunga igihugu kubera kubura aho batura, kuko nyine urunguze nyuma yo kuruhabwa bakabura ibyo bishyura, na nyuma yo gushorwa mu manza, ibyabo bitezwa icyamunara.

Mukandori Mediatrice ni umwe mu baturage bahawe urunguze wo mu Karere ka Musanze, rw’amafaranga ibihumbi 700, yemera ko azishyura miliyoni 2, mu gihe cy’amezi atandatu.

Yagize ati: “Nahuye n’ikibazo cyo kubura amafaranga y’ishuri, mu gihe abana banjye uko ari batatu, bari batsindiye amashuri yisumbuye negera mugenzi wanjye nzi ko asanzwe akora akazi ko kuguriza abantu amafaranga, ampa ibihumbi 700 twandikirana ko nzayagarura nyuma y’amezi atatu hiyongereyeho inyungu ya Miliyoni ebyiri, ariko muri ayo masezerano hazamo amayeri twaje kumenya nyuma, aho adusaba igwate tukayimuha twanditse ko tuguze, iyo igihe kigeze y’amafaranga atabonetse atujyama mu nkiko yagateza cyamunara ibyacu, barabigurishije rero, tubura aho tuba kandi twari dufite ibintu”

Akomeza avuga ko kuba hari bamwe bakishora mu runguze ari bimwe mu bikurura ingorane zirimo ubukene, n’amakimbirane yo mu miryango.

Yagize ati: “Ibi byatumye mpora mu mahane njyewe n’uwo twashakanye, akantoteza noneho aho bagurishirije inzu twabagamo biba ibintu bikomeye, abana babura uko bajya ku ishuri ubu bakwiye imishwaro, umugabo na we abonye ko bikomeye ahitamo kujya muri Uganda, ubu mbayeho nk’umupfakazi.”

Ntiriserukanwa Pierre Celestin ni umwe mu baturage bo mu Karere ka Burera wemeza ko urunguze rukurura inzangano mu miryango n’umwiryane.

Yari umukire mu gace atuyemo, afite imirima n’amazu kuko yari umucuruzi, ariko nyuma yo kwishora mu runguze arakena ku buryo ubu asigaye akorera abandi nk’umukozi wa nyakabyizi.

Yabwiye Imvaho Nshya ati, “Ndasaba ko ibigo by’imari mu rwego rwo guca aka kajagari k’urunguze, bikwiye kujya byihutisha inguzanyo kugira ngo umuturage bimurinde kwishora muri kariya kaga”.

Uwimana Janviere ni umwe mu baturanye na Mukandori, ndetse n’abandi bahuye n’ibihombo batejwe n’urunguze, avuga ko abanaze guterezwa icyamunara baba ikibazo ku baturanyi.

Yagize ati: “ Kuri ubu Mukandori n’umuryango we babayeho ntaho bagira ho guhinga inzara ibamereye nabi ndetse n’abana babo bavuye mu ishuri birirwa basabiriza ibyo kurya hirya no hino mu baturanyi yemwe hari n’abandi duturanye kuri ubu bahunguye Uganda na Congo kubera ingaruka za Banki Lamberi gusa ikitidutangaza ni uko kugeza ubu nta muntu utanga urunguze upfa kugaragaraho ko akoresha uburiganya ubundi bigafata inzirakarengane gusa, ziba zakoreshejwe inyandiko ziriho inyungu y’umurengera”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko iki kibazo bagihagurukiye binyuze mu bukangurambaga bw’abashinzwe gutanga ubutabera.

Yagize ati: “Ikibazo cy’urunguze kigenda gifata intera ikomeye, ariko uri ubu turimo gukora ubukangurambaga mu nzego zose ku buryo ibi mu kubikemura hajya hakorwa ubushishozi hashakwa ibimenyetso n’inkomoko yayo mafaranga kuko ntiwajya kubina ukabona umuntu arishyuzwa miriyoni nka 40, mu byo atunze zitarimo ngo ubure kugira amakenga, aha twashishikarize inzegi zinyuranye harimo n’abunzi kujya bashishoza , kugira ngo dukomeze duhangane n’iki ,ibsazo cy’urunguze , kuko nk’uko abaturage babyivugira rutera ubukene bukomeye n’amakimbirane mu muryango”.

Uhamwe n’icyaha cya Banki Lamberi, nk’uko amategeko abiteganya, aba abrwa nk’ukoresha ubwambuzi bushukana. Akaba ahanwa n’amategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana. igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5, z’amafaranga y’u Rwanda.

Bimwe mu bibazo abaturage bakunze kubaza abayobozi harimo n’ikibazo cy’inyungu y’umurengera kuri banki Lamberi (Ifoto Ngaboyabahizi Protais).

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.