Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abagize urugaga rushinzwe gutanga amasoko ya Leta bazashyirwa  mu byiciro 3

Yanditswe na  SEZIBERA ANSELME

Ku ya 03-02-2018 saa 09:21:53

Abanyamuryango b’urugaga rushinzwe gutanga amasoko ya Leta bagiye gushyirwa mu byiciro 3 mu rwego rwo kugaragaza ubushobozi n’ubumenyi bafite kugira ngo byorohereze ababakoresha.

Abanyamuryango b’urugaga rushinzwe gutanga amasoko ya Leta bagiye gushyirwa mu byiciro (Foto Sezibera A.)

Ibyo byagarutsweho ejo hashize tariki 2 Gashyantare 2018 mu nama nyunguranabitekerezo y’abakora umwuga wo gutanga amasoko ya Leta harebwa uburyo hashyirwa mu bikorwa ingingo zirebana n’urugaga bahuriyemo.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA) Seminega Augustus, avuga ko abakora umwuga wo gutanga amasoko baba bakorera inzego za Leta, izikorera n’imiryango mpuzamahanga baba bakwiye kugira ubumenyi, ubushobozi n’ubunyangamugayo ku nzego bakorera.

Seminega akomeza avuga ko urugaga rw’abakora umwuga wo gutanga amasoko rugomba kuba rugizwe n’abantu bize ibintu bijyanye n’uwo mwuga kandi bagakomeza no guhugurwa bongererwa ubumenyi kuko wasangaga ukorwa uko wiboneye kandi urimo n’ababonetse bose.

Avuga ko ibyiciro bazashyirwamo bigamije kugaragaza ubumenyi, ubushobozi butandukanye abazaba bari mu rugaga bazaba bafite ariko binabashe korohereza ababakoresha, bityo ushaka umukozi mu rugaga abashe kumeya uwo akeneye.

Agira ati: “Niba umuntu arangije kwiga umwuga imyaka 5 akongeraho n’indi y’ubunararibonye nta ho aba ahuriye n’umutangizi. Mu mwuga wo gutanga amasoko hazabamo ibyiciro 3, igiciriritse ari nacyo cya 1, hakaba ikiciro cyo hagati n’ikiciro cyo mu rwego rwo hejuru”.

Gusa asobanura ko ibyo byiciro ntaho bizahurira n’imyanya y’akazi abagize urwo rugaga barimo ubu ng’ubu. Itegeko ririho riteganya ko abantu bajya mu rugaga bagomba kuba bafite ubumenyi bize muri za kaminuza bugaherekezwa n’ubunararibonye (Experience).

Avuga ko ibyo bizakorwa ku bari mu kiciro cya 2 mu gihe icya 3 kizaba kirimo uwagaragaje ibintu byinshi mu kazi haba inyandiko n’ubushakashatsi ku kintu runaka haba amasoko ya Leta cyangwa ikibazo cya ruswa.

Umuyobozi w’urugaga rw’abashinzwe gutanga amasoko ya Leta mu Rwanda Muvunyi Frank, avuga ko imbogamizi zikigaragara ari uko ibyo itegeko risaba byerekeranye n’ubunyamwuga bwuzuye ku banyamuryango harimo abatarabyuzuza, ikindi ni ukuba rutarabasha kwihaza ku rwego rw’ubukungu kuko urugaga rukiyubaka.

Avuga ko intego nyamukuru yo gushyiraho urugaga ari ukugira ngo abantu babarizwe hamwe, umwuga ukorwe n’abawufitiye ubumenyi kandi ugendere ku ndangagaciro zawo kugira ngo uvemo akajagari, cyane ko hari ababikora nabi biyitiriye umwuga nyamara nta bumenyi babifiteho.

Muvunyi anagaruka ku bakozi bavuzweho imyitwarire mibi ya ruswa, avuga ko hari inzego zishinzwe kubikurikirana kandi uwo byahamye akurwa ku rutonde rw’abagize urugaga ku buryo nta handi yabona ako kazi.

Umukozi w’ikigo k’ibarurishamibare mu Rwanda Ruhumuriza Gaspard, avuga ko urugaga ruzaba igisubizo mu gushyiraho amategeko ahana amakosa ajya agaragara arimo ruswa. Akomeza avuga ko uburyo bwo gushyira mu byiciro 3 abanyamuryango b’urugaga ari impungenge kuri bo kuko hari bimwe mu byiciro bisaba uburambe bw’imyaka myinshi bitandukanye n’amatgeko ya Minisiteri y’umurimo n’abakozi ba Leta avuga ko buri mukozi wese ugejeje ku myaka 3 akora neza azamurwa mu ntera.

Avuga ko ibyatangajwe mu gushyira mu byiciro abanyamuryango bikwiye guhindurwa imyaka ikagabanuka hagashingirwa ku bindi bitandukanye ariko ntibitandukane n’ibipimo mpuzamahanga bisanzweho.

Itegeko rishyiraho urugaga rw’abashinzwe gutanga amasoko ryashyizweho 2016, kugeza ubu urugaga rugizwe n’abanyamuryango 370 muri 395 basabye kurwinjiramo.

 

 

Umwanditsi:

 SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.