Abagize Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko bakuye isomo ku Rwibutso rwa Nyundo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 17-06-2019 saa 16:56:08
Abakozi ba Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo (Foto Ngaboyabahizi P)

Abakozi n’Ubuyobozi bwa Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyundo ruherereye mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu bahakura amasomo akomeye.

Mu rwibutso rwa Nyundo hashyinguye imibiri y’abazize Jenoside isaga 1200. Nyuma yo gusura uru rwibutso Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko ikibonera uburyo Abatutsi biciwe mu Iseminari nto ya Nyundo no kuri Diyosezi ya Nyundo, iyi komisiyo yiyemeje gukumira icyo ari cyo cyose cyahembera amacakubiri.

Visi Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurua amategeko Bibiyane Burayobera Muzayire yagize ati: “Iyo dukora urugendo nk’uru tukaza kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, uyu aba ari umwanya wo gukomeza kubaha agaciro, twifatanya n’imiryango y’abarokotse, ariko nanone uyu ni umwanya ukomeye kandi ukwiye agaciro kuko ni ho hano rwose bidashidikanywaho twigira kandi tukamenya neza uburyo Jenoside yateguranywe ubugome bw’indengakamere”.

Yongeraho ati: “Ibi ni bimwe mu bituma abana bacu na bo bakwiye gukura barwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, iki ni igikorwa kandi kizakomeza kubaho twibuka nk’Abanyarwanda”.

Bibiyane Burayobera Muzayire, akomeza avuga ko nka Komisiyo icyo bahigiye ari ukwirinda amacakubiri, ivangura iryo ari ryo ryose, no kumva ko nta nyungu ya Jenoside kuri buri wese wagererageza kuyitegura no kuyikora.

Yagize ati: “Ubutumwa numva bukomeye ni uko Abanyarwanda twakomeza kuba umwe, tugasangira igihugu kiza Imana yatwihereye, nkaba ariko nanone nshimira Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, kandi nshyigikira byimazeyo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda, kuko ni intwaro ikomeye izahangana na Jenoside n’abafite ingengabitekerezo yayo”.

Perezida wa Ibuka muri uyu murenge Ndamyumugabe Theogene, avuga ko muri Rubavu Jenoside yatangiye mu mwaka wa 1992, Aho abatutsi bahungiraga muri Diyosezi ya Nyundo.

Yagize ati: “Twe hano muri uyu murenge wa Rubavu, nakubwira ko Abatutsi batangiye kwicwa mu buryo bweruye mu 1992, abasigaye bahungira muri Diyosezi ya Nyundo. Jenoside aho ishyiriwe mu bikorwa ku mugaragaro, baza kubakura mu Kiliziya, abandi barimo abapadiri n’abanyeshuri babicira muri Seminari nto ya Nyundo.

Abandi rero kubera ko hano muri iyi misozi hari intoki, amashyamba n’ibyayi, ntituzi aho imibiri yabo iherereye turacyashakisha, ariko dusaba ko n’uwaba azi aho imibiri iherereye yaharanga igashyingurwa kuko muri uru rwibutso rwa Nyundo twabashije kubona abasaga 1200”.

Ndamyumukiza ngo ababazwa n’ibikorwa bibi MINUAR yakoreye ku nyundo harimo n’icyo yita gushinyagurira abazize Jenoside.

Yagize ati: “Abacu biciwe muri Seminari nto ya Nyundo, MINUAR mu rwego yitaga rwo gukora isuku yakoresheje imiti ikaze ku buryo imibiri yagendaga iba ifu. Ibi ni bimwe mu byatumye nanone kugeza ubu tutazi neza umubare nyawo w’abahiciwe, kugira ngo nibura babe barashyinguwe mu cyubahiro, ibi kandi urumva byatumaga nta n’ikimenyetso kigaragaza umuntu uwo ari we, baradushinyaguriye cyane”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, yashimiye iyi komisiyo, maze asaba urubyiruko gukomeza guhangana na Jenoside.

Yagize ati: “Kuba komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko iva Kigali ikaza hano gusura Urwibutso rwa Jenoside no kunamira abayizize, ni igikorwa k’ingirakamaro”.

Yasabye ababyeyi gukomeza gutoza abana babo umuco mwiza wo gukundana, kuko ababyeyi gito ari bo batumye iyi Jenoside ishyirwa mu bikorwa; kimwe n’urubyiruko nanone ni rwo rukwiye gutegura ejo harwo rwirinda amacakubiri n’ivangura bagahangana n’irembo Jenoside yakongera guhingukirizamo umutwe.

Mu karere ka Rubavu ahahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ni hamwe mu hagiye hageragerezwa Jenoside, uhereye mu myaka ya za 1973.

Abakozi ba Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo (Foto Ngaboyabahizi P)

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.