Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Abagize itsinda rya Christafari bazataramira i Kigali

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 22-07-2018 saa 10:02:47
Abahanzi bagize itsinda rya Christafari

Abahanzi babarizwa mu itsinda rya Christafari ryo muri Amerika baririmba mu njyana ya Reggae baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batumiwe mu gitaramo kitwa “Unstoppable” cyateguwe n’itsinda rya Beauty for Ashes.

Abahanzi bagize itsinda rya Christafari

Ku kirango k’icyo gitaramo hariho ko kizaba ku ya 4 Kanama 2018 ahazwi nka Camp Kigali mu Mujyi wa Kigali. Beauty for Ashes yatumiye Christafari na yo iririmba indirimbo zo kuramya Imana  ikaba izwi ku ndirimbo nyinshi  zirimo iyitwa “Yesu ni sawa”, “Naho imisozi”, “Victory”, “Ni wowe gusa”, “Ni uwa mbere”, “Turashima”, “Siripurize” n’izindi.

Ku rundi ruhande urubuga rwa en.wikipedia.org ruvuga ko itsinda rya   Christafari ryo ryashinzwe mu 1990 n’Umunyamerika witwa Mark Mohr wakuriye mu muryango w’abakiristo.

Iri tsinda ni ryo rya mbere   ku Isi ry’abahanzi b’abakiristo bakora umuziki wa gikiristo mu njyana ya Reggae.

Kuva ryashingwa kugeza uyu munsi, rimaze kugurisha alubumu nyinshi. Kugeza ubu kandi ni nabo bahanzi baza ku isonga ku Isi mu bahanzi ba gikirisito baririmba mu  njyana ya Reggae bagurisha cyane umuziki wabo.

Iri tsinda kandi rizwi ku ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa “Hosanna”, “How great is our Lord”, “Here am to worship you”, “Lord You are Good”, “What a beautiful name”, “Oceans” n’izindi.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.