Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Abagize Impala mu myiteguro yo gusohora ibihangano bishya

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 05-09-2018 saa 07:44:20

Munyanshoza Dieudonné ubarizwa mu itsinda ry’Impala yatangarije Imvaho Nshya ko iri tsinda ririmo gushaka ukuntu muri uyu mwaka ryasohora indirimbo zaryo nshya.

Bamwe mu bagize Orchestre Impala

Avuga ko kuva bihuza bamaze gukora indirimbo eshashatu ngo gusa bifuza ko umwaka wa 2018 wazarangira basohoye nibura indirimbo 2 cyangwa 3 zikoze mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Yagize ati “Twifuza ko umwaka uzarangira hari indirimbo nshya dusohoye”.

Impamvu badasohora indirimbo nyinshi yavuze ko biterwa n’ikibazo cy’ubushobozi buke ngo ariko barimo kureba uburyo ubushobozi bwajya buboneka kugira ngo barusheho gukora ibikorwa byabo bijyanye na muzika.

Yavuze kandi ko bafite igitekerezo cyo kuzasubiramo indirimbo zo hambere z’Impala  bakazikorera n’amashusho anogeye ijisho.

Mu 2019 avuga ko kandi bateganya kuzajya hirya no hino mu gihugu bakora ibitaramo bitangira kuririmba  kare nabwo bikarangira kare.

Ati Tuzajya tujya ahantu hatandukanye tubataramire hakiri kare tunasoze kare.”

Orchestre Impala igizwe n’abantu 17 barimo abaririmba, ababyina n’abakora indi  mirimo itandukanye.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.