Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Abagize Impala biteguye kuzataramira i Maputo n’i Rusaka

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 14-06-2018 saa 07:17:35
Bamwe mu bagize itsinda ry'Impala

Munyanshoza Dieudonné umwe mu bagize itsinda ry’Impala yavuze ko biteguye neza kuzataramira muri Zambia ku ya 30 Kamena no ku ya 24 Kamena 2018 i Maputo muri Mozambique.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Munyanshoza yavuze ko ubu bakomeje imyitozo myinshi ngo gusa itsinda ryose ntirizagenda hazajyayo 7 mu gihe basanzwe ari 16. Yagize ati Twiteguye kuzataramira abantu baho neza tubakumbuza u Rwanda, tubaririmbira indirimbo zibibutsa umuco nyarwanda”.

Avuga ko adashidikanya ko abantu bazabyishimira cyane ngo kuko bakomeje gukora imyitozo ihagije. Iri tsinda Munyanshoza yavuze ko rigizwe n’abaririmba, ababyina ndetse n’abacuranga. Abahoze mu Mpala zo hambere bari muri iri tsinda rishya, Munyanshoza yavuze ko ari uwitwa “Sebigeri Paul”, uzwi nka Mimi la Rose ndetse “ Ngenzi Fidele” uzwi nka Fidele Jakali”.

Yavuze kandi ko hari uwahoze mu Mpalage witwa “Mawazo Marceline” uririmba ubu mu Mpala. Impala zizwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Anita”, “Genda Rwanda uri nziza”, “Umugwaneza” n’izindi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.